CARITAS KIGALI

Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yashyikirije inkunga abafungiye muri gereza ya Rilima

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha barimo batanga imyenda

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali kubufatanye na Caritas Kigali bashyikirije inkuga gereza ya Rilima mu karereka Bugesera inkunga y’imyenda yo kwambara ifite agaciro k’ibihumbi 300 n’isukari kg 100 ifite agaciro k’ihumbi 800.

Karigirwa Annonciathe umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyoseze ya Kigali avuga ko mu cyumweru cya Caritas bakusanyije inkunga yo gufasha abatishoboye.

Mubatoranyijwe gufasha harimo n’imfungwa n’abagororwa kuko ari abantu akenshi baba bakeneye kwegerwa no kwitabwaho.

Impamvu bahisemo gereza ya Rilima nuko iyi Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ifite ibikorwa ikorera mu karere ka Bugesera.

“Impamvu twatekereje gusura imfungwa n’abagororwa nuko ari mu gihe cyo gusoza umwaka w'ubumwe n'ubwiyunge muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) no kwizihiza icyumweru cya Caritas(Caritas) Karigirwa.

Ibi bikorwa bituruka mu bwitange bw’abakozi ba Caritas Kigali kugirango hakusanywe inkunga ifasha abakene ndetse n’ababaye.

Ubuyobozi bwa Gereza ya Rilima bwashimye iki gikorwa cy’urukundo batangaza ko kigaragaza intambwe nziza abanyarwanda bamaze gutera y’ubumwe n’ubwiyunge kandi ko bikwiye kubera abandi isomo ryo kwigiraho kubabarirana bityo ubumwe bw’abanyarwanda bugasigasirwa.

Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo no gusura imfungwa n’abagororwa bakabagenera n’imfashanyo.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 23 Ugushyingo 2018 saa 16:10:54, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   5992f