CARITAS KIGALI

Kugororwa amezi 6 gusa byabafashije gusezera ubuzima bwo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana bahujwe n'ababyeyi babo

Abana 15 bagororerwaga mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari giherere mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera basubijwe imiryango yabo bahita basezerera ubuzima bwo mu muhanda.

Tariki 27/11/2018 abana 15 bahujwe n’ababyeyi babo umuhango wabereye mu kigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali mu mujyi. Abana basubijwe mu miryango yabo abenshi ababyeyi babo ntibari bazi aho baherereye. Ibi byatumye ari abana ndetse n’ababyeyi basagwa n’ibyishimo byo kongera guhura nyuma y’amezi agera muri 6 batabonana.

Ishimwe Shema n’umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 y’amavuko, akomoka mu karere ka Gasabo, uyu mwana asanzwe arerwa na Nyirakuru ufite imyaka isaga 70.

Amezi 9 amaze mu kigo cya Rweru avuga ko yahigiye byinshi birimo guhindura imyifatire, kumenya kwihanganira ibibazo bitandukanye cyane ibyo mu rugo iwabo, yanafashijwe kubona ko ubuzima bwo mu muhanda nta gisubizo cy’ubuzima bwiza yakuramo.

Ati “  Narize kandi byinshi, icyambere ntahanye ni uguha ubuzima umurongo kuko mu muhanda nasanze atariho nakura ubuzima bwiza bwiza”.

Kuruhande rwe arumva kuba atashye amaze kumenya neza uburenganzira bwe kandi ko agiye gutegura ejo he heza bityo akaba yafashe ingamba zo kuzasubira mu ishuri ndetse akagira amanota meza. Ikindi cyamushimishije ni uko umubyeyi waje kumwakira byamutunguye kuko ataraziko amukunda cyane, uwo mubyeyi wamwakiriye akaba ari umwe mu muryango wo kwa nyirakuru kandi akaba yamwijeje ko azamuba hafi hamwe na nyirakuru.

Ku ruhande rw’umubyeyi Ngarambe Emmanuel wamwakiriye avuga ko batari bazi aho umwana yagiye , babimenye ari uko babonye abakozi b’ikogo cy’Abadacogora n’Intwari  baza bashakisha iwabo. Avugako  ni ubwo ababyeyi b’umwana bamusize akiri muto ko yakuriye mu biganza bya nyirakuru kandi ko azakomeza kumufasha  agasubira mu ishuri, akaba asaba ko ubuyobozi bw’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bwakomeza kubaba hafi bagafatanya mu burere bw’abo bana kuko abana bamaze kubafata nk’ababyeyi babo kandi bakaba babumvira kurushaho.

Shami Gisubizo, King afite imyaka 9 y’amavuko, amaze amezi 5 agororerwa mu kigo cya Rweru uyu mwana yahujwe na nyina umubyara asubira mu muryango we.

Mama we bwite niwe wamwakiranye ubwuzu anamusaba imbabazi zuko atubahirije inshingano zo kumurera nk’umubyeyi we bigatuma ajya mu muhanda kuba inzererezi ari muto cyane.

Ati “mwana wanjye siwowe  nitwe twabiteye kuko tutubahirije inshingano za kibyeyi”.

Nyuma yo guhuzwa na mama we Shami yamusezeranyije ko atazongera kuzerera kandi ko azasubira mu ishuri agategura imbere ahazaza h’ubuzima bwe.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas Kigali yakanguriye ababyeyi bakiriye abana gukomeza kubaha uburere bwiza, kubaba hafi  no kubatega amatwi.

 Yabijeje ko bazakomeza gufatanya mu burere bwabo aho abakozi b’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bazakomeza gukurikirana uburere bwabo bana no kubafasha mu myigire yabo.

Ati “ Ni byiza gukomeza kurera neza abana banyu bagakurana uburere bwiza muzaba mwabatoje”.

Yabasabye gusubiza abana mu ishuri, anabibutsa ko bagomba kurinda abana babo ibikorwa by’ihohoterwa bakubahiriza uburenganzira bwabo  no gukora uko bashoboye kose abana ntibazasubire mu muhanda.

Yemereye ababyeyi ubufatanye ko bazakomeza gusura imiryango no kubaba hafi muguha inama abana babo.

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 29 Ugushyingo 2018 saa 16:15:01, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   10271