CARITAS KIGALI

Kuba mu matsinda ya “kwigira” bimaze guhindura imibereho y’ababyeyi bafashwa n’ikigo cyAbadacogora n’Intwari

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ababyeyi barimo babwira Padiri ibyo bamaze kugera babikesha kwizigama

“Kwigira” izina ryahawe amatsinda yo kwizigama no kugurizanya aterwa inkunga n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali gifasha ababyeyi kubitsa no kugurizanya amafaranga bimazeguhindura imbereho y’abagenerwabikorwa babo.

Benshi muri bo bamaze guhindura ubuzima bitewe n’inguzanyo y’amafaranga bagiye bahabwa bakagenda bayishyura neza bagakomeza kugurizwa bituma basezerera ubukene burundu.

MUTEGARUGORI Angelique, atanga ubuhamya bw’ukuntu yiteje imbere abikesha kuba mu itsinda rya Kwigira.

Avuga ko ubuzima yabagamo bwari bugoye kubera ko yareraga abana  6 wenyine

Acuruza imboga n’ibirungo bitandukanye mu isoko rya Nyabugogo, mbere yuko abona inguzanyo, yari mu buzima bugoye cyane kuko yibanaga.

Yagombaga gushaka ibimutunga n’abana, kubishyurira ishuri no kubashakira ibikoresho by’ishuri, kubishyurira ubwisungane,  akaba no mu nzu akodesha kuyishyura nabyo ari ikibazo.

Avuga ko babashaga we n’abana kurya inshuro imwe ku munsi ndetse rimwe na rimwe ntibiboneke. Igishoro yakoreshaga cyari gito cyane rimwe na rimwe akaranguza amafaranga ibihumbi bitatu (3000Fr) ubundi yagira amahirwe akaranguza bitanu (5000Frw) kuko nta gishoro yarafite gihamye byarahindagurikaga.

Avuga ko yageragaho yicara ntakomeze gukora ubucuruzi bwe kubera ko igishoro cyabag cyamushiranye burundu.

 « Mu gihe rero nabonaga igishoro ku nkunga y’ABADACOGORA N’INTWARI byambere igitangaza kuko bampaye ibihumbi mirongo ine (40000 Frw)  nongereye igishoro, mbona inyungu ifatika yambashishije kwishyura ngo ndaranye amezi ntishyuye ».

Akimara kubona inyungu nyinshi nibwo yabonye uburyo bwo gutangira kwizigama ndetse abana bongera gusubira mu ishuri.

Ku nshuro ya kabiri nahawe inguzanyo y’ibihumbi mirongo inani (80000Fr, igishoro cye kikubye kabiri akomeza gukora ibikorwa yongera ibyo acuruza ndetse ashyiramo makaroni n’amavuta, yongera n’amafaranga yo kwizigama kandi abasha no kwishyura inguzanyo.

Mu buhamya bwe avuga ko Ku nshuro ya gatatu ko yafashe ibihumbi mirongo icyenda (90000Frw)  abasha gufungura Konti (compte) muri banki iciriritse sacco, abikamo igice cy’amafaranga yari yagujije anongera ibicuruzwa bye ajya nokwizigama mukindi kimina abasha kujya azigamamo 500 buri munsi.

Nyuma y’ibihumbi mirongocyenda 90000Frw nafashe ibihumbi 150Frw nyarangije bampa ibihumbi 200Frw ariko nkomeza kwagura ibyo nkora kandi mfataho igishoro andi nkayashyira kuri banki.

Muri uku kumenya gukoresha inguzanyo byamuhaye amahirwe yo kugurizwa igishoro kingana n’ibihumbi 250frw.

Ubu afite amafaranga ibihumbi maganatandatu (600 frw) ashaka kugura yaguze ikibanza atangira kubaka ubu inzu igeze ku isakaro.

Byamugiriye akamaro cyane ku buryo ubu yavuye mu bwigunge, mbere yumva atagera mu bantu ariko ubu ameze neza n’umuryango we. arambara akaberwa abana be barishimye ubu umuryango we ubayeho wishimy kubera gusezerera ubukene.

BYUKUSENGE Francoise, acuruza ubushera  akabifatanya no kuboha ibikapu.

Mbere yuko abona inguzanyo, yarabayeho mu buzima bubi cyane kandi butari bwiza namba.

Ku nshuro ya mbere abonye igishoro ku nkunga y’ABADACOGORA-n’Intwari  icyo gihe yacuruzaga ubushera ijerekani imwe ahita atangira gukora ikidomoro cy’amajerekani 3 kuko bampaye ibihumbi mirongo ine (40000 Frw), abana basubira mu ishuri, nkajya nizigama n’amafaranga 1000 ku munsi.

nongereye igishoro, mbona inyungu ifatika yambashishije kwishyura aho mba ntagowe ngo ndaranye amezi, abana sinongeye kugira ikibazo cy’ibikoresho by’ishuri, ndetse nkajya na nizigama.

Ku nshuro ya kabiri yahawe inguzanyo y’ibihumbi mirongo itandatu (60000Fr) akomeza gucuruza ubushera atangira no kuboha ibikapu kuko yari azi kubikora ariko atarabona amafaar agura ibikoresho. yahise akora ibikapu 10 ku munsi akabigurisha ku masoko atandukanye.

Mu nyungu nabonye nabashije kwimuka mu nzu ya y’icyumba kimwe njya mu nzu y’icyumba kimwe na salon, mbasha kugurira abana ibikoresho by’ishuri, mutuelle, ndetse kurya ntibyari bikiri ikibazo kandi nkomeza no kwizigama.

Ku nshuro ya kane ibihumbi mirongo inani (80000Frw) yagura ibikorwa bye akomeza gucuruza ubushera, akaboha n’ibikapu hagati ya  20 na 50 bitewe n’isoko afite.

“Nabashije  kugura inzu yanjye ndetse no kuyikora neza. Nakomeje kuba mu itsinda mpabwa inguzanyo nkayishyura. Nongeye gufata ibihumbi 150000 Fr ariko nkomeza kwagura ibikorwa no gushaka amasoko kandi ari nako ntunganya aho mba nagura inzu mbamo ku nyungu ngenda mbona”.

Ku nshuro ya gatanu yafashe ibihumbi maganabiri, ubu ageze kuri magabirina mirongo itanu. Abana be bariga, akabasha kwishyura ubwisungane bitamugoye.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien uyobora Caritas Kigali avuga ko  ababyeyi bahabwa inguzanyo mu gihe cy’amezi 6 binyuze mu matsinda, bishyura buri cyumweru kereka itsinda rikora ubuhinzi niryo ryishyura rimwe mu kwezi.

Iyo bamaze kwishyura babaha andi mafaranga bagakomeza bakishyura. ubu hamaze gufashwa ababyeyi bagera muri 361 harimo abagabo 42 guhera 2017.  ariko bagenda bahabwa andi ubu itsinda riri ku isonga rimaze guhabwa inshuro zigera muri 6, irikurikiyeho 5, andi ni inshuro 3. Mu mwaka wa 2017 hatanzwe inguzanyo ingana na 17.245.500frw, mu mwaka wa 2018 hatanzwe inguzanyo ingana na 22.771.800 frw

Yagarutse cyane ku mibanire yabo mu muryango avuga ko ariho hari ipfundo rituma inguzanyo ibasha gukoreshwa neza.

Padiri Twizeyumuremyi yababwiye ko habayeho kujya inama bakamenya abana bazabyara abibutsa ko bakwiye guteganya urubyaro mu minsi y’uburumbuke hakabamwo kwifata, ababwira ko uko bita ku bana babo ko ari nako bazabitaho mu gihe bageze mu zabukuru.

Yagarutse ku nguzanyo bahabwa, ababwira ko intego Caritas Kigali ifite ko ari ukugira ngo bave ku rwego runaka bagere ku rundi rwego bagacukakugirango bakomeze bafashe abakene.

Ati “nibura umuryango ukaba ugeze ku rwego umwana aba ari mw’ishuri, arya kabiri afite isuku mbese umuryango umeze neza ariko bamwe bakumva bishimiye kuguma mu kiciro cya 1 aboneraho n’umwanya wo kubabwira ububi bwacyo no guharanira ku kivamo”.

Padiri yibukije ababyeyi ko amafaranga bahabwa aba ari ay’itsinda akibaza impamvu bamwe batayakoresha neza ndetse abizeza ko guhera mu kwa mbere umwaka wa 2019 azatangira kujya abasura mu ngo zabo mu rwego rwo kureba uburyo iterambere ryabagezeho ry’ibyo bakitangira ubuhamya.

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 01 Ukuboza 2018 saa 14:44:48, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   9bd97