CARITAS KIGALI

Ibibazo biri mu miryango ni imwe mu ntandaro itera abana kuba inzererezi mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ibibazo byo mu miryango nibyo ntandaro itera ubuzererezi mu bana

Ubuhamya butangwa n’abana bo mu muhanda usanga abenshi baterwa kuba inzererezi n’ibibazo byo mu miryango yabo bagahitamo kwigira mumuhanda.

Ishimwe Shema n’umwana w’umuhungu ufite imyaka 15 y’amavuko, akomoka mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusoro, akagari ka Ruhanga mu mudugudu w’ibyiringiro avuga ko impamvu nyamukuru yamujyanye mu muhanda ari ugushakisha imibereho kuko ababyeyi be bamaze kumubyara ngo abe ariwe umurera kandi nawe atishoboye.

Ati “nagombaga kuva mu ishuri ngashakisha uburyo njye na nyogokuru twabaho, akaba ariyo mpamvu najyaga gushaka ibidutunga mu mujyi”.

Nubwo yahisemo ubuzima bwo kujya gusabiriza no kwiba ngo we na Nyirakuru babone ibibatunga avuga ko bitamuhiriye kuko yaje kwisanga mu kigo cya Rweru kigorerwamo abana ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali baba bakuye mu muhanda.

Avuga ko iyo aza kubona amahirwe akarerwa na se na nyina yari gukomeza kubana nabo ariko kuko bamubyaye ntibamurere byatumye nawe ahita yigira muri ubwo buzima bwo kuba inzererezi mu muhanda.

Nyirarume niwe wamwakiriye ubwo yari asubijwe mu muryango we ibintu yishimiye cyane ko abonye umuntu mwene wabo umugaragariza urukundo.

Si uyu mwana wenyine kuko impamvu ibatera kujya kuba inzererezi mu muhanda bazihuriraho ari benshi kuko na Gisubizo King w’imyaka 9 avuga ko yagiye mu buzima bwo mu muhanda bitewe n’ababyeyi be bahoraga batongana kandi ntibabashakire ikibatunga hamwe na murumuna we.

Nubwo akiri muto cyane zimwe mu mpamvu avuga zamujyanye mu  buzima bwo mu muhanda kuba inzererezi ni ukutumvikana kw’ababyeyi be n’intonganya zihoraho, ikindi ngo ni ukubura umwitaho no kubura ibiryo ndetse ibyo byose byaje gutuma ababyeyi be batandukana nawe ayoboka iyumuhanda aba inzererezi.

 Kuruhande rwa nyina nawe avuga ko yagize uruhare runini kugirango umwana we ajye kuba inzerezi mu muhanda gusa ko amaze kumenya aho umwana ari abimenyeshejwe n’abakozi b’ikigo cy’abadacogora n’Intwari ko byamukoze ku mutima yiyemeza gukomereza aho abandi bari bagejeje.

Padiri Twizeyumuremmyi Donatien uyobora Caritas Kigali tariki ya 27/11/2018 ubwo yaganiraga n’ababyeyi b’abana ubwo babasubizaga mu miryango yabo zimwe mu mpamvu zitera abana kujya kuba inzererezi inyinshi bababwira zituruka ku babyeyi babo baba batakaje inshingano zo kubitaho.

Ati“Impamvu ni nyinshi ariko zose zituruka mu miryango abana bakomokamo, akenshi  usanga ri ubusinzi, intonganya, amakimbirane ashingiye ku bintu bitandukanye ugasanga umwana atabasha kwihanganira ubwo buzima bubi umurynago we uba ubayemo”.

Yakomeje abaza ababyeyi niba bajya bagira inzozi nziza ku bana babo, ababaza kandi ubutumwa bw’umubyeyi kuri iyi si ubwo aribwo ? niba bajya banezezwa n’abana babyara?

Kubwe yumvaga ko bakwiye kunezezwa nuko abana bameze neza, bariye, bari mu ishuri, bambaye neza bafite isuku.

Yabagaragarije ko amafaranga umuntu akorera ntacyo yaba amaze niba abana babo batabitaho uko bikwiriye.

Ababwira ko niba bayakoresha mu kwishimisha gusa ko ntacyo byaba bimaze. Ikindi ababyeyi bagomba kumenya nuko ubutumwa bwabo kuri iyi si ari ukurra abana babyaye kuko nibatabikora Imana yo muijuru izabibabaza.

Avuga ko uburyo dufata abana ko ariko natwe bazadufata, abashishikariza kubitaho bakora inshingano zabo nk’umubyeyikuko nabo ariyo nyiturano bahabwa ubwo bazaba bageze muza bukuru.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 01 Ukuboza 2018 saa 16:52:13, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   69279