CARITAS KIGALI

Ku munsi wa Caritas abatishoboye bahawe impano zitandukanye

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umunsi wahariwe Caritas abakene bahawe impano zitandukanye

Mu rwego rwo kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2019 Caritas ya Paruwasi Kigarama yahaye impano zitandukanye abatishoboye.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya KIGARAMA Mathias NSENGIYUMVA nyuma yo gutura igitambo cy'Ukaristiya yageneye Abakirisitu benshi bari bitabiriye iki  gikorwa cy’umunsi wahariwe Caritas ubutumwa bukubiye mu ivanjiri ntagatifu igira iti "Yezu yemeye kudukunda kugeza ku ndunduro,  namwe rero abagize Caritas mukwiye gukunda kugeza ku ndunduro".  

Jean NTAKIRUTIMANA, umukozi wa Caritas Rwanda yageneye abitabiriye uyu munsi ijambo ryo muri Luka 10, 29 "Nyamara we, kugira ngo yikure mu isoni, abwira Yezu ati "Ariko mugenzi wanjye ni nde?" bituma aboneraho kubashimira ko bemeye kwigomwa imirimo yabo ibinjiriza, bakaza kwifatanya muri icyo gikorwa.

Yabanje kubereka icyo Caritas ku rwego rw'igihugu ari cyo, ndetse n'amashami atatu y'ingenzi ikoreramo:  imibereho  myiza,Ubuzima n’Amajyambere.

Yabibukije kugira umutima utanga ufasha abakene, abereka ko umuntu wese mu buryo afite ashobora kwirenga akareka kwikunda agatanga muri duke afite.

Aha akaba yababwiye ko hari icyifuzo cy'uko abakozi bakwishyira hamwe bakagira icyo batanga mu byo babona, maze bagafasha abakene.

Yagaragaje imwe mu mishinga Caritas Rwanda ikorera muri ako gace harimo umushinga wa  "USAID Gimbuka" umushinga ugamije gufasha imfubyi gukomeza kwiga, ababyeyi ndetse n'abapfakazi.

Abamenyesha ko hashize igihe ukora ariko ko wongerewe indi myaka 5, ukaba uzageza muri 2020. Yabatangarije kandi n'undi mushinga mushya witwa "Dreams" nawo ugenewe kwita no gufasha abakobwa bari mu kigero cy'imyaka 10-18, aboneraho no gusaba Caritas ya Paruwasi ubufatanye muri icyo gikorwa.  

MUTABARUKA Jean Baptiste n’umugenerwabikorwa wa Caritas afite umugore n'abana batandatu, atuye  muri Santarari ya Nyamatete, yatanze ubuhamya bw'ibyo Caritas ya  Paruwasi imaze kumukorera birimokumwubakira inzu y'amabati 20. Yavuze ko  yari afite akazu gato k'akaruri yabanagamo n'umuryango we  ugizwe n'abantu umunani.

Yaje guhura n’ikibazo cy’imvune bikomeye amara igihe atabasha gukorera urugo rwe ariko Caritas iramugoboka abasha gukomeza kubaho.

Mu gitambo cy'Ukaristiya kandi hakozwe umutambagiro w'ituro  ryatanzwe n'abagize Caritas zo mu ma Santarari agize iyo Paruwasi  maze Padiri ariha umugisha.

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 04 Mutarama 2019 saa 16:24:16, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   e62e4