CARITAS KIGALI

Gukora neza , Gushishoza no Kuzuza inshingano ze neza byatumye Musenyeri Kambanda Antoine ahabwa kuyobora Arikidiyoseze ya Kigali

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Antoine Kambanda Musenyeri mushya wa Arkidiyoseze ya Kigali

Mu muhango wo kwimika Arkiyepiskopi mushya w’Arkidiyoseze ya Kigali Musenyeri Antoine Kambanda, Parezida Paul Kagame  ndetse na Musenyeri ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru Ntihinyurwa Thadee basabye Arkiyepiskopi mushya gukomeza gukorana ubushishozi n’ubuhanga kuko aribyo byatumye Nyiricyubahiro Papa Francis yongera ku mugirira ikizere akamuha izindi nshingano zo kuyobora Arkidiyosezi ya Kigali.

Musenyeri Ntihinyurwa mu ijambo rye yabanje gushimira Imana uburyo ya mubaye hafi mu gihe cyose yaramaze ayobora Arikidiyoseze ya Kigali ndetse anasaba Musenyeri Antoine Kambanda gukomereza aho agereje ariko cyane cyane akita ku ntama aragijwe.

Ati “ Ubushishozi, ubuhanga, ubwenge, kwita ku ntama waragijwe nibyo byatumye Nyirubutungane Papa Francis yongera kukugirira ikizere cyo kuguha inshingano zo kuza hano gufatanya n’abandi”.

Yamusabye kwegera cyane Abasaserodoti n’Abihayimana ndetse akita no ku ba Kristu kuko arizo nshingano zikomeye ahawe kubatega amatwi no kubaherekeza mu buzima bwabo bwa buri munsi akaba aribyo azashyira imbere.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye na Vatican avuga ko ugaragarira mu bikorwa byiza Kiriziya Gatorika ifitanye n’u Rwanda.

Perizida Paul Kagame nawe ashimangira ko gutorwa kwa Musenyeri Kambanda ngo ayobore Arkidiyoseze ya Kigali bifite ishingiro ry’ibikorwa byiza yakoze mu myaka yose amaze ari Musenyeri wa Diyoseze ya Kibungo.

Ati “ Kuguha izi nshingano n’ikimenyetso cy’uko bagushimye mubyo wabanje gutorerwa gukora, niyo mpamvu ikizere ugiriwe na Nyiricyubahiro Papa Francis ugomba kuzuza inshingano neza, natwe turahari tuzagufasha kugirango inshingano uhawe uzabashe kuzuzuza neza”.

Musenyeri wa Arkidioseze ya Kigali Kambanda Antoine yashimiye Nyirubutungane Papa wayobowe na Rohomutagatifu akamugirira ikizere.

Yagize ati “ Roho nzima itura mu mubiri muzima” aha niho azashyira imbaraga cyane zo kwita ku ntama aragijwe kuko nta rwitwazo na rumwe yabona mugihe atitaye ku ntama ze.

Muri uyu muhango Musenyeri Ntihinyurwa Thadee yahayeInkoni y’Ubushumba ndetse n’Intebe y’Icyubahiro Musenyeri wa Arkidiyosezi ya Kigali Kambanda Thadde. Umuhango wasojwe n’ubusabane bwabereye muri Ste Paul.

Mwanditsi Mukuru                                          

 


Byanditswe : tariki ya 28 Mutarama 2019 saa 11:49:11, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   5fdb8