CARITAS KIGALI

Perezida Kagame yemeye ubufatanye bwo kubaka Katederali nshya ya Arikidiyosezi ya Kigali

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Bafashe ifito y'urwibutso

Umuyobozi mushya wa Kiliziya Gatolika muri Arkidiyosezi ya Kigali Musenyeri Kambanda Antoine mu birori byo ku mwimika kuri uyu wa 27/1/2019 kuri Stade Amahoro yavuze ko afite gahunda yo kubaka Katedarali nshya ijyanye n’iterambere ry’umujyi wa Kigali.

Yashimye uburyo Kigali yateye imbere haba mu isuku ndetse no mu myubakire, aboneraho kuvuga ko nka kiliziya bagiye kubaka Katedarali nshya i Kigali kandi ijyanye n’igihe.

Yagize ati “Umujyi wa Kigali umaze gutera imbere ku buryo bushimishije. inyubako nziza n’isuku bihari, None rero bakirisitu nagira ngo tuzubake ingoro y’Imana, Katedarali ijyanye n’uyu mujyi kandi ihesha Imana ikuzo.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda  Paul Kagame   wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yabanje kwifuriza imirimo myiza Arkiyepiskopi mushya w’Arkidiyoseze ya Kigali Musenyeri Antoine Kambanda, anamwizeza ubufatanye kugira ngo azabashe kuzuza inshingano ahawe.

Perezida Kagame yanashimangiye ibyavuzwe na Arkiyepiskopi mushya w’Arkidiyoseze ya Kigali yemera ubufatanye mu kubaka Katedarali nshya, ko bazafatanya muri icyo gikorwa kandi bigakorwa vuba.

Ati “ Mubyo yavuze azakora harimo no kubaka Katedarari nagirango mbabwire ko tuzafatanya kuyubaka, kandi icyo gihe nibikunda, twanayubaka ahandi hashya. Ubwo ariko bizava mu bushake bwa kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize kugira ngo dutere inkunga muri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

Yanashimiye kandi Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, Arkiyepiskopi wa Kigali, ugiye mu kiruhuko uburyo yayoboye iyi kiliziya mu Rwanda, mu myaka irenga 20 ishize, mu gihe cy’ingenzi mu mateka y’iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Turashima uruhare Kiliziya Gatolika ikomeje kugira mu iterambere.”

Perezida Kagame yavuze ku nshingano kiliziya isangiye na Leta yo guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ati “ntabwo tuzagera ku Mana abantu batameze neza. Nonese kuki tutayisanga tumaze kubaho ubuzima bwacu mu buryo bufite intego? Bufite ireme dufasha bagenzi bacu hano ku isi? Ibyo kandi biri mu bushobozi bwacu. Ubushobozi kandi bushingiye ku bufatanye, bityo Imana ikomeze ihe imbaraga, ihe umugisha u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umwanditsi Mukuru

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 28 Mutarama 2019 saa 16:37:44, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   cf8db