CARITAS KIGALI

Udushimirire Nyirubutungane Papa Francis ko akomeje gusengera u Rwanda- Perezida Paul Kagame

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Perezida Paul Kagame yahaye yahaye ubutumwa bamugereza kuri Nyirubutungane Papa Francis

Perezida wa Repuburika Paul Kagame yahaye ubutumwa intumwa ya Papa Francis yitabiriye ibirori byo kwimika Musenyeri Antone Kambanda bwo kumubwirira Nyiricyubahiro Papa Francis ko bamushimira uburyo adahwema gusabira u Rwanda n’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yagarutse kuruzinduko aherutse kugira myaka hafi ibiri ishize yakoreye i Vatican, akaganira na Papa Francisko, wanaboneyeho gusaba imbabazi Imana ku makosa yaba yarakozwe na Kiliziya mu mateka y’u Rwanda.

Yagize ati “Ubwo nagiraga uruzinduko i Vatican, mu kiganiro cyiza twagize, Nyirubutungan Papa yaje gusaba Imana imbabazi mu izina rya kiliziya yose ku byo baba batarujuje neza mu myaka ishize mu mateka mabi y’igihugu yacu. Ibyo twarabishimye turanabimushimira, ko yashishoje ibi byose bigashoboka.”

Yashimye uburyo intumwa ya Papa igaragaza imigenzereze myiza no kubaka umubano mwiza mu gihugu cyacu ibintu afata nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza w’ibihugu byombi bifitanye.

Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Andrzej Jozwowicz yagejeje ubutumwa yahawe na Nyiricyubahiro Papa Francis kubumugereza kuri Musenyeri wa Arkidiyoseze ya Kigali bwo kuzuza inshingano ze no gukomeza gukorana ubushishozi imirimo mishya yahawe.

Ubutumwa yamugejejeho Papa yamugeneye bwari bukubiyemo Gutekereza kuri Arkidiyoseze ayishakira icyayiteza imbere ndetse akaba neza nabo ayoboye, kumenya kubaherekeza no kubatega amatwi.

Ati “ Roho mutagatifu aguhamagariye kurengera intama unshinzwe ni ukwita kubo uragijwe no kumenya gukorana n’Abihayimana bose cyane cyane abegera mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Yamwibukije gukorana neza n’abayobozi b’igihugu bafatanya muri byinsi kugirango barusheho kubaka igihugu kiza.

Yamusabiye ingabire y’ubutumwa n’ubwenge kujya inama no kumvikana cyane cyane akamenya gutega amatwi no guherekeza Abasaserodoti.

Arkiyepiskopi Antoine Kambanda yagarutse ku mubano mwiza hagati ya Kiliziya n’u Rwanda, yibutsa urugendo Perezida Kagame yagiriye i Vatican akabonana na Papa Francisko, nk’ikimenyetso simusiga cy’uwo mubano mwiza.

Yagize ati “Turabashimira uburyo muharanira kunoza umubano w’u Rwanda na Kiliziya. Uruzinduko mwagiriye i Vatican ku cyicaro gikuru cya Kiliziya mu 2017, rwagaragaje umubano mwiza hagati ya kiliziya n’u Rwanda.”

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 29 Mutarama 2019 saa 11:45:18, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   912fc