CARITAS KIGALI

Musenyeri Antoine Kambanda yiyemeje gukomeza guhuza amadini n’amatorero

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Muri uyu muhango hafashwe ingamba z'ibizakorwa na Musenyeri Kambanda Antoine

 

Mu gikorwa cyo kwimika Musenyeri Kambanda kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yamushimiye we na mugenzi we w’Itorero ry’Angilikani, Laurent Mbanda kuba barabashoboye guhuriza hamwe amadini atandukanye.

Perezida wa Repubulika yagize ati “ndashimira impuzamadini ya hano iwacu mu Rwanda iyobowe na ba Musenyeri Kambanda na Laurent Mbanda”.

“Ibyo birafasha n’abandi bayobozi b’amadini baramuka babyitabiriye, gutanga umusanzu wabo bityo amadini akarushaho kumvikana neza, bigatuma abayakoreramo nabi batabona umwanya”.

Perezida Kagame avuga ko iyo yumvise ibibera ahandi bitewe no kutumvikana kw’amadini, asanga hari ubumwe bw’amadini yo mu Rwanda, ariko ko bukwiriye kurushaho gukomera.

Arikiyepiskopi mushya wa Diyoseze ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yijeje ko Kiliziya Gatolika izakomeza guteza imbere ubumwe bw’abatuye isi, yamagana ivangura iryo ari ryo ryose.

Nyuma yo kubishimirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Musenyeri Antoine Kambanda yiyemeje gukomeza guhuriza hamwe abemera Imana bose.

By’umwihariko mu Rwanda, Musenyeri Kambanda avuga ko akomeje gukorana n’abandi banyamadini kugira ngo bihurize hamwe.

Agira ati “hari ijambo ry’Imana riduhuza, mpagarariye Umuryango umaze kuba umwe wa Bibiliya mu Rwanda, ukaba uhuza abantu bose bemera Yezu Kristu”.
“Iryo huriro ubu rirangije icyumweru cyo gusaba ubumwe bw’Abakristu, tuzahuriza hamwe abemera Kristu bose, hari n’amasengesho tugirana, ariko n’andi madini hari aho duhurira”.

Ku ruhande rwa bamwe mu bakirisitu bitabiriye uyu bavuga ko guhuriza hamwe kw’amadini nta kibazo bibateye.

 “ Ariko iyo tugize aho duhurira mu kubaka ubumwe bwacu Imana irabyemera cyane” gusa byagombye kugira igihe bikorwa hakabaho nko guteranira hamwe ariko ntitube twasangira urusengero rumwe” Imanikuzwe Jeanne.

Umuhango wo kwimika Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Kambanda witabiriwe n’abashumba ba Kiliziya Gatolika bose mu Rwanda, ndetse na bamwe baturutse i Burundi, Kongo Kinshasa na Tanzania.

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 29 Mutarama 2019 saa 13:43:56, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   fe338