CARITAS KIGALI

Ibisobanuro n’amateka by’umunsi wa Saint Valentin

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
umunsi wa saint Valentin wizihizwa kui 14 Gashyantare buri mwaka

Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka 269 n’i 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwizihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukava no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yarategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “ Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.

Abantu babona gute uyu munsi

Bitewe nuko buri muntu wese yifitemo urukundo kandi akaba agomba kurugaragariza uwo akunda basanga Valentin yarakoze igikorwa kiza cy’urukundo n’ubwo ya kizize ariko bagasanga bakwiye kugera ikirenge mu ke.

Muhizi Straton atangaza ko uyu munsi ari igihe cyo kuzirikana uwo bashakanye akamugaragariza urukundo akanamugenera impano.

Si we wenyine kuko no mu rubyiruko rwishimana nabo bakundana ndetse nabo bakabagenera impano zitandukanye abenshi bakanasohoka bbakajya gusangira.

Nshuti Aimable avuga ko kuri uyu munsi aribwo ari busabe umukunzi we kuzamubera umufasha.

Ati “ Valentin erega yazize gushyigikira abakundana , niyo mpamvu urukundo tugomba kuruha agaciro kandi tukarugaragariza abo dukunda.”

Hirya no hino kw’isi kuri uyu munsi wa saint Valentin usanga hanateguwe ibirori byo kuwizihiza ndetse bakambara n’umwambaro w’ibara ry’umutuku n’umukara.

                                                      

Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 14 Gashyantare 2019 saa 17:30:42, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   de131