CARITAS KIGALI

Umugoroba w’abana uzarandura burundu ihohoterwa ribakorerwa

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Umugoroba w'abana bazigiramo gukumira ihohoterwa

Umushinga witwa" Umuryango Wanjye Amahoro Yanjye” wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyoseze ya Kigali ugiye gutangiza umugoroba w’abana mu rwego rwo kubarinda ihohoterwa ribakorerwa.

Iyi gahunda y’umugoroba w’abana yaganiriweho n’abagenerwabikorwa ndetse n’abaterankunga bemeza ko uzatangirwamo inyingisho zihugura abana kumenya uburenganzira bwabo no kubarinda ihohoterwa ribakorerwa.

Impamvu iyi gahunda izitabwaho cyane nuko mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro y’Arkidiyoseze ya Kigali mu mushinga wayo" Umuryango Wanjye Amahoro Yanjye”  wakorewe mu karere ka Gakenke mu mirenge ya Ruli na Minazi, mu tugali twa Jango na Munyana by’umwihariko mu midugudu ya Gihura, Kinyonzo, Gatagara, Kanka, Nyabitare na Kivuba bwagaragaje imibare y’abana bahuye n’ihohoterwa ndetse n’uko ryabagizeho ingaruka mu buzima bwabo.

Ku kibazo kijyanye no kutubahiriza uburenganzira bw'umwana, byagaragaye ko 48,9% batigeze bitabira ibikorwa byo guharanira no kubahiriza uburenganzira bw'umwana.

Zimwe mu ngaruka zagiye zikunda kugaragara n’izijyanye n’ihungabana n’ihahamuka kuko hafi 36,3%  bahuye n’iki kibazo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 7,95%, bavukijwe ubuzima naho  3,41% bagiye batakaza bimwe mu bice bigize umubiri.

Abanduye indwara zituruka ku mibonano mpuzabitsina ubushakashatsi bwasanze ari hafi 23,86%, ibibazo by’ihungabana n’ihahamuka bifite hafi 36,36% , inda zitateganyijwe nazo zihagaze kuri 3,41% , ndetse no gukuramo inda biri ku kigero cya  18,18%.

Aha iyo bavuga abana ni ukuvuga kuva ku mwana ukivuka kugera ku mwana ufite imyaka 18 aba afatwa nk’umuntu utaragira imyaka y’ubukure bityo bigatuma uburenganzira bwe bubungwabungwa.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali Karigirwa Annonciate avuga ko iyi gahunda y’umugoroba w’abana bazajya baherwamo inyigisho zibafasha kumenya uburenganzira bwabo ndetse bakamenya no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa.

Ati “ Abana bazajya bahabwa inyigisho zibafasha kumenya uburenganzira bwabo ariko tunabigishe uko barwanya ihohoterwa ribakorerwa banamenye uburyo bwo kurikumira ritarabageraho”.

Ibi biganiro bizajya bitangwa n’abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse bafashwe n’Abihayima kugirango uruhare rwabo rwo kubungabunga uburenganzira bw’ubwana babutangire mu nyigisho bityoo abana bamenye uburenganzira bwabo, bigishwe uburere mboneragihugu, imirimo yo murugo n’amategeko abarengera”.

Haboyinizeye Yvonne ashinzwe gukurikira ishyirwamubikorwa ry’imishinga iterwa inkunga n’ikigo k’igihugu cy’imiyoborere RGB asanga gushyira umugoroba w’abana mu midugugudu bizakemura ihohoterwa ribakorerwa ndetse n’ababyeyi bamwe barikora batazi ko ariryo bazasobanukirwa uburyo bagomba kureka guhohotera abana.

ababyeyi bashobora kuba barikorera abana ihohoterwa kubera kudasobanukirwa uburyo bagomba kurera abana, abaturage nabo bazasobanurirwa uburyo habaho kurikumira no kurirwanya no kuririnda abana babo.

“Ikigenderewe ni ukurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abana kandi tukabafasha no kumenya kurikumira kugirango turwanye za ngaruka zose zigera ku bana” Habiyonizeye Yvonne.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo Y'Ubutabera n'Amaho ya Arikidiyoseze ya Kigali uterwa inkunga na Ministeri y'Uburinganire n'terambere ry'Umuryango (MIGEPROF) ibinyujije mukigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB).

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 26 Gashyantare 2019 saa 13:20:28, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   65ed7