CARITAS KIGALI

Umushinga " Umuryango Wanjye Amahoro Yanjye” uje gukemura ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abitabiriye igikorwa cyo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe biciye mu mushinga witwa" Umuryango Wanjye Amahoro Yanjye” ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyoseze ya Kigali bwagaragaje ko mu ngo hagikorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no ku bana, ukaba ugiye kwigisha imiryango uburyo bwo kurikemura.

Tariki ya 5/2/2019 hamuritswe ibyavuye mu bushakashatsi mu karere ka Gakenke mu murenge wa Minazi aho uyu mushinga uzakorer, aho uzibanda ku ngingo zawo Zikubiyemo Guhosha no kurwanya amakimbirana abera mu ngo, kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina, kurwanya ihohoterwa rikorwa abana hagamijwe gushimangira uburenbganzira bwabo  no Gufasha imiryango mubikorwa byabo by’iterambere kugirango bagire imibereho myiza.

Ubushakashatsi bwakorewe mu karere ka Gakenke mu mirenge ya Ruli na Minazi, mu tugali twa Jango na Munyana by’umwihariko mu midugudu ya Gihura, Kinyonzo, Gatagara, Kanka, Nyabitare na Kivuba bwagaragaje imibare y’abahuye n’ihohoterwa ndetse n’uko rihagaze n’ingaruka mbi kubarikorewe.

Abantu bakoreweho ubushakashatsi ni abagenerwabikorwa b’uyu mushinga  abagore 31, abagabo 24, n’urubyiruko 12 n’abandi bo mu  miryango y'abagenerwabikorwa b'umushinga bangana n'abagore 44 n'abagabo  44,  

ndetse na bamwe mu bayobozi b'inzego zibanze uhereye ku karere, abayobozi b'amadini, abakangurambaga ndetse n'umuhuzabikorwa wa komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro y’Arkidiyoseze ya Kigali.

Ubushakashatsi bwibanze ku bibazo bitatu aribyo umushinga Umuryango Wanjye amahoro Yanjye wifuza gukemura. Bibanze kureba ibikorwa by’ihohotera n’ihohoterwa, ihohoterwa rikorerwa abana hamwe n’uburenganzira bw'umwana ndetse n'amakimbirane abera mu ngo.

Imibare igaragaza uko ihohoterwa rihagaze ubushakashatsi bushingiye ku mibare y’ababajijwe bwagaragaje ko habaho ihohoterwa rishingiye ku mubiri ku kigero cya 55,5%  ihohoterwa rishingiye ku  gitsina ari 33,3%, naho ihohoterwa rishingiye ku mutungo ari hafi 36,6%.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakunze kugaragaraho igikorwa cyo guhohotera abagore ku kigero cya 47,7%   naho abagore bahohotera abagabo bagera kuri 17% ihohoterwa rikorwa ababyeyi  ari 8%  naho 25% rikorerwa abaturanyi naho 2,2% akaba ari ihohoterwa rikorwa n'abarimu.

Muri iri hohoterwa rikorerwa abantu abenshi usanga badakurikiranwa ngo bahanwe kuko  mu ngeri zose z’abantu bahohotewe ubushakashatsi bwasanze byibura 1,1% ari bo bahamwe n’icyaha bagahanwa.

Zimwe mu ngaruka zagiye zigaragara ku ihohoterwa mu murenge wa Minazi na Ruli, zirimo kwandura indwara zituruka ku mibonano mpuzabitsina hafi 32,8%, abatwaye inda zitateganyijwe  hafi 31,3 %, n’ikibazo cy’imfu zitateganyijwe zingana na 22,3%, ibibazo by’ihahamuka n’ihungabana bifite ikigero cya 4,4% ndetse no gutakaza bimwe mu bice bigize umubiri no gukuramo inda bihagaze kuri 1,4%.

Ku kibazo kijyanye no kutubahiriza  uburenganzira bw'umwana, byagaragaye ko 48,9% batigeze bitabira ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw'umwana.

Ibikorwa by’ihohotera byatumye hafi 36,3%  bahura n’ikibazo cy'ihungabana n’ihahamuka. Zimwe mungaruka zagiye zikunda kugaragara n’izijyanye no kubavutsa ubuzima nk’uko ubushakashatsi bugaragaza ko 7,95%, bavukijwe ubuzima,  3,41% bagiye batakaza bimwe bubice bigize umubiri, abanduye indwara zituruka ku mibonano mpuzabitsina ari hafi 23,86% ibibazo by’ihungabana n’ihahamuka bifite hafi 36,36% , inda zitateganyijwe nazo zihagaze kuri 3,41% , ndetse no gukuramo bifite 18,18%.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y'Ubutabera n'Amaho y’ Arikidiyoseze ya Kigali uterwa inkunga na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) ibinyujije mu kigo k’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB).

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 26 Gashyantare 2019 saa 13:41:17, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   96117