CARITAS KIGALI

Kwigisha imyuga imwe mu nzira yo guteza imbere ibikorerwa iwacu

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Bamwe mu bana barangije mu ishuri ry'imyuga i Butamwa

Bamwe mu rubyiruko banyuze mu buzima bwo mu muhanda bize imyuga mu kigo cyigisha imyuga cy’i  Butamwa bafashijwe n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bavuga ko kwiga imyuga bizabafasha kwihangira imirimo no guhanga udushya bateza imbere ibikorerwa iwacu( Made in Rwanda).

Iradukunda Chantal yarangije umwuga wo kudoda avuga ko yatangiye kubibyaza umusaruro kuko ubu bimwinjiriza amafaranga asaga ibihumbi 50 buri kwezi.

Ati “ iyo nabonye abantu benshi ndodera(client) mbasha gukorera amafaranga ari hagati y’ibihumbi 40 n’ibihumbi 50 ku kwezi.

Ubu rero gahunda dufite ni ukwihuriza hamwe tugashaka uburyo duteza imbere ibikorerwa iwacu kandi tugahuza imbaraga kugira ngo tuzabashe gutera imbere”.

Iki gitekerezo cyo guteza imbere iby’iwacu agihuriyeho na Iradukunda Ruth uvuga ko guteza imbere iby’iwacu bizabafasha kwigira muri gahunda ya Leta ya Kora Wigire (NEP) made in Rwanda.

Uretse guteza imbere iby’iwacu, uru rubyiruko rusanga kwiga imyuga byarabahaye amahirwe menshi mu guhangana n’ikibazo cy’akazi k’isoko ry’umurimo (ubushomeri) kuko iyo barangije babasha kubona icyo bakora aho kwicara bategereje guhabwa akazi.

Ati “ Kwiga imyuga ntako bisa kuko bidufasha cyane guhangana n’ubushomeri tukabasha kwibeshaho mu mafaranga tuba twakoreye”.

Padiri TWIZEYUMUREMYi umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko mu byo bafasha abana banyuze mu buzima bwo mu muhanda icya mbere ari ukububakuramo ubushobozi, bakabasubiza mu ishuri.

Buri mwana afashwa hakurikijwe ikiciro arimo naho yari ageze mu myigire ye.

Aha avuga ko mukubasubiza mu ishuri bahera aho bari bageze biga. Ku bana basanga bararangije amashuri abanza babakorera isuzumabumenyi buri wese agakomeza agafashwa kwiga hakurikije ibyo ashoboye kandi yifuza.

Ku bana biga imyuga itandukanye iyo barangije babaha ibikoresho by’ibanze bagomba kwifashisha mu gihe bagiye ku isoko ry’umurimo.

“Kubaha ibikoresho ni uburyo bwo kubafasha guhita batangira gushyira mu bikorwa ibyo bize ndetse no kujyana n’icyerekezo igihugu cyacu kirimo cyo guhanga ibishya kandi duteza imbere ibyiwacu” Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien.

Padiri TWIZEYUMUREMYI avuga ko bitagarukira gufasha abana kwiga imyuga no kubaha ibikoresho gusa ahubwo bakomeza no kubakurikirana mu byo bakora babaha ubujyanama kugira ngo imibereho yabo irusheho kugenda neza.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 26 Gashyantare 2019 saa 14:21:38, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   35d3a