CARITAS KIGALI

Ni ubuhe buryo bwiza bwo gukura abana mu buzima bwo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Kuganiriza abana no kubegera nibwo buryo bwiza bwo kubakura mu muhanda

Gukura abana mu buzima bwo mu muhanda bisaba kubikora batabujijwe uburenganzira bwabo ndetse batanahutajwe.

Uburyo bwiza ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas ya Kigali gikoresha ni ukubasanga aho bari  bakabegera bakabaganiriza ndetse bakanabatega amatwi. Mu kubabwira ibyo Caritas ikora muri urwo rwego ,babumvishako bifuza guhindura ubuzima babagana bakabereka inzira banyuramo. Ababyemeye bafata umugambi ku giti cyabo maze bakagana Ikigao Abadacogora n’Intwali cya Caritas Kigali bagafashwa.

 Ubu bwumvikane hagati y’umwana wo mu muhanda n’abarezi bo mu kigo cy’Abadacogora n’Intwali buba bugamije ko umwana nawe agira uruhare mu bimukorerwa,kandi akagaragaza ubushake afite muri gahunda yo guhinduka.

Ubu buryo bwo gukura abana mu buzima bwo mu muhanda ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyasanze aribwo buryo bwiza bwo kwegera abana no kubahumuriza ndetse bakemera kuva muri ubwo buzima badashyizweho ingufu.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien amurika ibyo Cartas Kigali ikora mu kwita ku bana bo mu muhanda tariki ya 20/12/2018 muri Hoteli Malasa  mu mujyi wa Kigali yagaragaje uburyo bakoresha bakura aba bana mu buzima bwo mu muhanda,  Ikigo k’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) cyahise cyiyemeza gukoresha uburyo bwo gukura abana mu buzima bwo mu muhanda gikoresheje ubu buryo bwo kubegera.

Ati “ni urugendo rwo kubafasha kuva muri ubwo buzima, kubigisha no kubafasha gusubira mu miryango yabo by’umwihariko no mu muryango nyarwanda muri rusange”.

BOSENIBAMWE Aimé Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) yashimye ubu buryo Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bakoresha anasaba inzego za Leta bafatanya gukura abana mu muhanda  kubukoresha bityo igikorwa kigakorwa mu mutuzo ndetse abana bakumva ko  ababavanye mu muhanda babajyanye mu bizima bwiza.

Ati “ Natwe tubigiyeho uburyo bwiza bwo kwegera bariya bana kuko bigaragara ko uburyo Padiri yagaragaje bwo kubitaho, kubatega amatwi, kubafasha guhindura imyitwarire, gukira ibikomere no kwiyakira ari imwe mu nzira yo kubafasha guhinduka birambye”.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 26 Gashyantare 2019 saa 15:02:02, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d72af