CARITAS KIGALI

Abagabo baretse “Ubuharike” isenyuka ry’imiryango ryagabanuka

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ibirori byaranzwe n'imbyino n'umudiho

Tariki ya 8/03/2019 mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera abagabo basabwe kudata ingo zabo bakajya mu buharike kuko bisenya umuryango, bigatuma n’urugo rudatera imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka Rwasa Patrick yabwiye abagabo bifatanyije n’abagore kwizihiza umunsi wabo ko ubuharike ari ingeso mbi bakwiye kureka kuko bisenya umuryango bigateza ingorane nyinshi mu muryango.

Ingaruka zo guta urugo avuga ko zigera ku mugore ndetse no ku bana kuko abagore basigarana imiruho yo kwita ku bana ndetse n’izindi nshingano z’urugo bonyine.

Ati “Tugomba kubaka igihugu aruko tubanje kubaka ingo zacu kuko byagaragaye ko abagabo bata ingo nta kindi kiba kibajyanye ari uguharika gusa, ibyo dukwiye ku birwanya twese dufatanyije”.

Avuga ko abanyarwanda badakwiriye kureberera ibibazo biri mu ngo zacu, ahubwo ko abantu bakwiye kwicara hamwe bakabikemura bakarwana urugamba rwo gusigasira ingo.

Aha niho ahera asaba buri muturage wese kuba ijisho rya mugenzi we kuko ikintu cyose gitandukanya umugore n’umugabo kiba gisenye umuryango ingaruka zikagera kuri bose cyane cyane umugore kuko umugore ariwe mutima w’urugo.

Yasabye abagabo kugira imitima idahora irimo ubusharire ahubwo ikarangwa n’ituze ndetse n’urukundo mu miryango yabo.

Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyoseze ya Kigali ibicishije mu mushinga wayo UKAM yifatanyije by’umwihariko n’abagenerwabikorwa b’uwo mushinga ndetse n’abaturage b’umurenge wa Ngeruka kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Mu gitambo cya Misa cyabereye kuri Santarali ya Twimpala Paruwasi Ruhuha, kiyobowe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro y’Arkidiyoseze ya Kigali, abicishije mu ijambo ry’Imana, yagaragaje ingero nyinshi zerekana ko bitari bikwiye ko umugore n’umugabo bagira icyo bapfa ahubwo ko bagakwiriye kubaka umuryango urangwa no kuryoherezanya ubuzima ndetse no kwisunga umubyeyi Bikiramariya ngo ababere urugero rwiza, bamusaba gufasha imiryango kubaka ijuru rito.

Ati “Urugo rwiza n’ijuru rito, niyo mpamvu umugore n’umugabo bakwiye kubaka umuryango mwiza wuje urukundo”.

Mukantaganzwa Gaudance wo mu mudugudu wa Nyakayenzi, akagali ka Nyakayenzi yagaragaje ko hari igihe yigeze kubaho atagira ijambo mu rugo ndetse ko kenshi yumvaga yisuzuguye aho yabaga ari hose, akigunga, ibyo yakoraga akabona ntibigenda neza, umugabo akamusuzugura cyane.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa n’umushinga UKAM kw’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yabashije gusobanukirwa byinshi atari azi mbere ndetse atangira kugenda abiganiriza n’umugabo kugeza ubwo n’umugabo yaje guhinduka. Ubu mu rugo baratekanye neza kandi biyemeje gufatana urunana bagateza imbere urugo rwabo.

Byukusenge Cansilide nawe avuga ko umugoroba w’ababyeyi wamufashije mu bibazo yari afitanye n’umugabo we byo kutumvikana.

Ati “ Ndashimira cyane Leta y’u Rwanda yazanye gahunda y’umugoroba w’ababyeyi kuko nabashije kwigiramo byinshi, abandi babyeyi bakanyegera bakampumuriza ku bibazo nabaga mfite biturutse kutumvikana n’umugabo, ndetse bakigisha n’umugabo wanjye, izo nyigisho zadufashije guhinduka ubu ibibazo byarakemutse, tubanye neza, turatekanye tubikesha umugoroba w’ababyeyi”.

Intumwa y’Akarere ka Bugesera UWIZEYIMANA Francine akaba n’umushyitsi mukuru yagejeje ijambo ku bitabiriye ibi birori by’umunsi mpuzamahanga w’umugore ko umugore wo mu Rwanda atigeze ahabwa gaciro mu mibereho ye.

Ati “iyo abagore baza guhabwa ijambo kuva kera, u Rwanda ruba rugeze kure mu iterambere. Kubera kwimwa ijambo umugore yafashwe uko abonye, ari nabyo ahanini byagiye bikurura amakimbirane mu ngo abana bakabigenderamo. Niho yabihuje n’umugani uvuga ko: Aho inzovu zarwaniye ibyatsi nibyo bihababarira”.

Kuri uwo munsi, habayeho n’igikorwa cyo gusura bimwe mu byagezweho bishingiye ku buhinzi. Uwo munsi kandi waranzwe n’imbyino za kinyarwanda, imivugo, byose bivuga ku gaciro k’umugore ko atari umucakara, umucanshuro, bikerekana naho umugore ageze yiteza imbere mu mirimo y’amaboko ko ariyo bayishyize imbere ndetse ko isuku n’isukura aricyo kibaranga.  

Ku gikorwa cyo kuremerana, abagore bahaye matora zo kuryamaho abandi bagore 8 muri gahunda y’isuku ndetse no kurara heza.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya 44. Insanganyamatsiko yawo ikagira iti” Dufatane Urunana Twubake umuryango Utekanye”.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 11 Werurwe 2019 saa 14:13:48, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   91c42