CARITAS KIGALI

Tuzafatanya mu bikorwa bya Caritas twita ku batishoboye - Musenyeri Kambanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abitabiriye inteko rusange

Mu nteko rusange ya Caritas Kigali yateranye tariki ya 27/03/2019 Musenyeri w’Arkidiyosezi ya Kigali Antoine Kabanda yasabye abitabiriye inteko guhuza imbaraga bagakora ibikorwa byiza bifitiye akamaro abatishoboye.

Musenyeri Kambanda avuga ko igikorwa cyose gikoranywe urukundo n’ubwo cyaba gito kigirira akamaro ugikorewe.

Hamuritswe ibikorwa Caritas Kigali ikorera abagenerwabikorwa bayo ndetse  n’imwe mu myanzu yafatiwe mu nteko rusange ya 2018.

Muri gahunda y’ubuzima muri iyi nteko rusange bagaragaje ko mu myanzuro y’umwaka washize wa 2018 mu bijyanye no kwita ku buzima bashyize imbaraga gushishikariza abakristu kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de sante) no kwitabira gahunda za Leta zigamije kwiga ku bibazo by’abakene n’abatishoboye ndetse no kubafasha.

Musenyeri Kambanda avuga ko intego ya Caritas yambere ari ibikorwa byo gufasha abatishoboye ariko cyane cyane abakangurambaga ba Caritas bakabigiramo uruhare kugirango umusaruro uvamo ufashe abagenerwabikorwa.

Ati “ Ndishimira intambwe nziza imaze guterwa mu bikorwa byinshi bikorerwa abatishoboye, mpamya ko dushyize hamwe tuzabasha gukomeza gukora ibikorwa by’urukundo”.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko buri mwaka haba inteko rusange hagamijwe kureba ibyagezweho ndetse n’imyanzuro yafashwe mu nteko iheruka ya 2018 ko yashyizwe mu bikorwa no kurebera hamwe ibiteganyijwe gukorwa mu mwaka wa 2019.

Ati “ Inteko rusange iba buri mwaka ikadufasha kureba ibyo twagezeho nibyo duteganya gukora ndetse tukungurana ibitekerezo mu biteganyijwe kuzakorwa”

Padiri avuga ko bibafasha kwisuzuma ko ibyo biyemeje ko byashyizwe mu bikorwa ndetse no kurebera hamwe ibyo bagomba gukora mu mwaka wa 2019.

Muri iyi nteko rusange hanatanzwe ibitekerezo by’ibigomba gukorwa no kongerwamo imbaraga kugirango imirimo ya Caritas irusheho gutanga umusaruro mu batishoboye no muri Kiriziya.

Muri iyi nteko rusange bakiriye Musenyeri Antoine Kambanda bamuha ikaze n’impano yo kumwishimira nk’umushumba mushya wa Arkidiyoezi ya Kigali.

 

Umwanditsi Mukuru  

 

 


Byanditswe : tariki ya 29 Werurwe 2019 saa 13:45:38, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   16e0c