CARITAS KIGALI

Kongerera ubushobozi imiryango ikennye n’imwe mu nzira yo kurwanya ubuzererezi bw’abana

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha bari mu itsinda ryo kuzigama

Nyuma yo gusanga ubukene mu miryango ari imwe mu mpamvu itera ubuzererezi bw’abana, Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali cyateye inkunga igera kuri miliyo 5,025,000 ababyeyi 200 yo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Ababyeyi bahawe aya mafaranga ni ababyeyi bafite abana bavuye mu muhanda bawukuwemo n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari.

Nyuma yo gusanga ubukene bw’imiryango buri mu bitera abana kuba inzererezi mu muhanda hafashwe ingamba yo gutera inkunga imiryango y’aba bana kugira ngo ibashe kwiyubaka itandukane n’ubukene burundu.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka taliki 24/1/2019 Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cyateye inkunga y’amafaranga angana na miriyoni 5.025.000 Frw imiryango y’aba bana, kugirango bakomeze ibikorwa byabo byo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Iyi gahunda yo kongerera ubushobozi imiryango yatanze igisubizo ku miryango yabaga mu bukene bukabije nyuma yo gukora imishinga iciriritse nk’uko bamwe muri bo babitangaza.

Ubuhamya butangwa n’ababyeyi bibumbiye mu matsinda ya “Kwigira” bavuga ko imishinga iciriritse ibyara inyungu yabafashije guhindura imibereho ikaba myiza ugereranyije nuko bari babayeho mbere.

Mukarukundo Aline atuye mu murenge wa Lilima mu kagali ka Kabeza acuruza resitora(Restaurant). Avuga ko yatangije ibihumbi 52300 yahawe n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari bikamuha inyungu y’ibihumbi 150 mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Iyi nyungu imufasha kubona ibitunga mu rugo no kwishyurira umunyeshuri we wiga no kumubonera ibikoresho.

Uwimana Therese atuye mu murenge wa Ririma mu kagari ka Nyabagendwa mu karere ka Bugesera nawe mu buhamya bwe avuga ko mu bihumbi 52300 by’inkunga yahawe n’ikigo cy’Abadacogora n’Intwari yayatangije  ubucuruzi buciriritse bwo kurangura inkweto akajya kuzicuruza mu masoko amwe n’amwe muri aka karere bikamwungura ibihumbi 40 buri kwezi.

Ati “ ubu kuri konti mfiteho ibihumbi 142 kandi mfite intego yo kurya make nkazigama menshi kugirango nzabashe kwiteza imbere”.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali tariki ya 27/3/2019 mu nteko rusange yatangaje ko mu gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda bibanda cyane cyane ku gukemura impamvu itera ubuzererezi bwabo.

Ati “ nyuma yo kubona ko ubuzererezi bw’abana buterwa n’impamvu nyinshi twafashe ikemezo cyo gukemura ikibutera, gufasha imiryango gusohoka mu bukene nayo n’imwe mu nzira yo gukemura ikibazo cy’ubuzererezi kuko ubukene nabwo buri mubituma abana bajya mu muhanda”.

Guhuriza mu matsinda imiryango y’aba bana bo mu mihanda mu cyo bita “Kwigira” bagaterwa inkunga mu gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu, ni kimwe mu bifasha iyi miryango guhangana n’ikibazo cy’ubukene.


Byanditswe : tariki ya 01 Mata 2019 saa 23:06:40, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   96e3a