CARITAS KIGALI

Ababyeyi nibo bafite uruhare rwa mbere rwo kurwanya ubuzererezi bw’abana bo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ababyeyi bahabwa amahugurwa abafasha kumenya uburyo bita ku bana babo

Amakuru atangwa n’abana bo mu muhanda agaragaza ko ababyeyi bujuje inshingano zo kubitaho nta mwana wasubira mu muhanda.

Abana bari mu buzima bwo mu muhanda iyo muganiriye usanga impamvu batanga zatumye bajya muri ubwo buzima bwo kuba inzererezi ari ukubera ko ababyeyi babo batabitaho uko bikwiriye.

Irambona Innocent afite imyaka 18 avuga ko yagiye mu muhanda kubera ikibazo cy’ababyeyi be batamwitagaho bakamusiga mu rugo ntabyo kurya bamusigiye nyina akagaruka asanga inzara yamwishe.

Ati “Mama yajyaga gushaka ibyo turya akansiga jyenyine inzara ikanyica akagaruka nijoro nashonje, mbonye nkomeje kwicwa n’inzara mpitamo kwigira mu muhanda gushaka ibintunga”.

Uyu mwana avuga ko aramutse abonye iwabo hari imibereho myiza kandi nyina akamwitaho ko yasubira mu rugo akabana na nyina.

Ababyeyi bafite abana bagiye mu buzima bwo mu muhanda iyo muganiriye usanga abenshi bakubwira ko abana babo bagiye muri ubwo buzima kubera imibereho mibi yo kutababonera ibibatunga no gutakaza inshingano zo kubitaho.

Ntawuziyandemye avuga ko umwana we yagiye mu muhanda kubera ku tamwitaho kuko yaramaze kumukurikiza abana 2 b’impanga bituma abona ko we atitaweho ahitamo kwigira mu muhanda gushakisha ibimutunga.

Ati “ ndahamya ko mfite uruhare runini kugirango umwana wanjye ajye mu muhanda kuko byarangoye cyane kubasha kumwitaho igihe narimbyaye barumuna be”.

Avuga ko abana baramutse bakuriye mu buzima bwiza kandi ababyeyi bombi bakabitaho byabafasha kutajya mu muhanda.

Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari cya Caritas Kigali kita kubana bo mu muhanda nyuma yo gusuzuma ibibazo bitera abana kujya mu buzima bwo mu muhanda bagasanga harimo n’icyo gutakaza inshingano ku babyeyi biyemeje gutanga amahugurwa ku babyeyi.

Mu nteko rusange yateranye tariki ya 27/3/2019 Umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien yatangaje ko mu ngamba zo kurwanya ubuzererezi bibanda cyane gukemura ibibutera.

Zimwe muri izo mpamvu zibutera harimo n’uruhare rw’ababyeyi batita ku nshingano zo kurera abana babo neza.

Ati “Ababyeyi babo bana bahabwa amahugurwa abafasha kumenya inshingano z’umubyeyi n’uburyo agomba kureramo umwana”.

Bimwe mu byo babahugura harimo guha umwana ibyibanze akenera, kumuha ibimutunga, ibyo kwambara, ku muvuza, ndetse n’aho kuba kandi hatekanye.

Umubyeyi kandi agomba gushaka umwanya niyo waba muto wo guha umwana we kugirango baganire amenye ibibazo afite ndetse n’ibitekerezo bye kugirango amufashe mu mikurire ye no mu mibereho ye ya buri munsi.

Izi nyigisho zijyana no gukomeza guherekeza abo babyeyi banabongerera ubushobozi mu byo bakora kugirango barusheho kwita ku nshingano zo kurera neza abana babo.  

 

Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 25 Mata 2019 saa 16:00:39, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   66273