CARITAS KIGALI

Isano yacu n'Imana n'ubuvandimwe dufitanye muri Kristu ishingiro ry'umubano mwiza mu banyarwanda - Musenyeri Antoine Kambanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abitabiriye ibiganiro kur Ndi Umunyarwanda

Mu biganiro by’iminsi ibiri byigisha kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bibera i Kigali muri Saint Paul kuva tariki ya 5/6 na 6/6/2019 byahuje abasaserodoti bakorera ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali (presbyterium) Musenyeri Antoine Kambanda yababwiye ko isano y’abantu n'Imana ari ubuvandimwe bafitanye muri Kristu bikaba ishingiro ry'umubano mwiza mu banyarwanda.

Ati “Isano iri hagati y’Abantu n’Imana ni ubuvandimwe ikiremwa muntu gifitanye n’Imana nsanga ari ryo shingiro ry’ubumwe bwacu”.

Mu gufungura ibi biganiro, Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yifurije ikaze abasaserdoti bose bitabiriye ibi biganiro. Yanashimiye kandi Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali yabigizemo uruhare ndetse na Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge yabibafashijemo.

Musenyeri Antoine Kambanda yasobanuriye abari bateraniye mu cyumba cy'inama ko amacakubiri mu bantu akomoka ku kwigizayo Imana. Yagize ati: "Amacakubiri mu bantu ni inabi, ni urukundo ruke, ni urwango". Yakomeje avuga ko amacakubiri ari ukwima agaciro umuntu wahawe agaciro mu iremwa. Musenyeri yavuze ko ayo macakubiri ikiyakuraho ari ubwiyunge.

Muri ibyo biganiro hateganyijwemo kungurana ibitekerezo, ubuhamya ndetse n'ibiganiro nyirizina bitanu.

Ikiganiro cya mbere gifite insanganyamatsiko igira iti: "Isano yacu n'Imana n'ubuvandimwe dufitanye muri Kristu, ishingiro ry'umubano mwiza mu banyarwanda". Ni ikiganiro cyatanzwe na Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali. Ikiganiro cya kabiri: "Guharanira ubumwe n'ubwiyunge mu muryango", cyatanzwe na Madame Monique Nsanzabaganwa, Vice President wa mbere w'umuryango Unity Club Intwararumuri. Ikiganiro cya gatatu ni ikiganiro cya "Ndi umunyarwanda" cyatanzwe na James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano.

Ikiganiro cya kane gifite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rwa Kiliziya Gatolika, by'umwihariko Arkidiyosezi ya Kigali mu kubaka ubunyarwanda bubereye u Rwanda twifuza hashingiwe ku myanzuro yafashwe muri Sinodi ya 2000.

Uruhare rw'umupadiri n'abamufasha kwigisha iyobokamana mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n'amahoro mu banyarwanda". Ni ikiganiro kizatangwa na Padiri Donatien Twizeyumuremyi, Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ikiganiro cya nyuma (cya gatanu) kizatangwa na Bwana Fidele Ndayisaba afatanyije na Padiri Ubald Rugirangoga gifite insanganyamatsiko igira iti: "Komorana ibikomere mu kubaka amahoro aramye no gusigasira igihango".

 

Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 11 Kamena 2019 saa 15:16:23, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   8d573