CARITAS KIGALI

Muri 2020 ikibazo cy’abana bajya mu buzima bwo mu muhanda kizaba cyabonewe umuti

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Hazakorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ubuzererezi

Nyuma yo gusuzuma bagasanga ikibazo cy’abana bajya kuba inzererezi mu muhanda cyaramaze gufata indi ntera Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) ku bufatanye na Caritas Kigali biyemeje ko mu mwaka wa 2020 ikibazo cy’abana bo mu muhanda kizaba cyabonewe igisubizo.

Ibi babyiyemeje mu myanzuro igera mu 10 bafatiye hamwe yo guhangana n’iki kibazo cyo kwita kuri aba bana kugirango umubare w’abajya mu muhanda buri mwaka ugabanuke.

Mu nama nyunguranabitekerezo yateraniye muri Malasa Hoteli Tariki ya 20/12/2018 barebeye hamwe ingamba ndetse nibyo bazakora kugirango ubufatanye bwabo buzatange umusaruro mu gukumira ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

Ingamba zafashwe ni ukureba uburyo bafasha imiryango gukemura ibibazo ifite kugirango bidakomeza kongera umubare w’abana bajya mu muhanda.

Aha bizajyana no gukora ubukangurambaga mu banyarwanda kugira ngo buri wese afate inshingano zo kwita ku bana no kubabungabunga ngo batajya mu buzima bwo mu muhanda.  

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali batangiye kwita kuri abo bana bo mu muhanda mu mwaka 1984 kugeza nubu.

Zimwe mu mpamvu zagiye zigaragaraga zituma iki kibazo kitabonerwa igisubizo nuko inyinshi zituruka mu miryango yabo bana bakomokamo.

Izo mpamvu zirimo ubukene, amakimbirane mu miryango, gutakaza inshingano zo kurera ku babyeyi bamwe na bamwe, gusenyuka kw’imiryango, kubyara abana benshi, ibyo byose bigatuma abana bakomeza kwiyongera ku muhanda.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda kitarangira akokanya ariko kubufatanye bw’inzego za reta n’ibigo byigenga nibafatanya ahamya ko bizagerwaho ariko akavuga ko bitari aka kanya.

Ati “Kubera ko impamvu zitera ubuzererezi ari nyinshi kandi ugasanga zituruka mu miryango yabo bana ni byiza kubanza gukemura ibyo bibazo bitera ubuzererezi kugirango bubone uko bucika”.

Padiri Twizeyumuremyi akomeza avuga ko kubufatanye bw’inzego zitandukanye iki kibazo kizabonerwa umuti urambye ariko n’ababyeyi nibabigiramo uruhare.

Umuboyozi w’ikigo k’Igihugu k’Igororamuco (NRS) Bosenibamwe Aime avuga ko mu bufatanye bwabo bombi hamwe n’ibindi bigo bitegamiye kuri reta byita kubana bo mu muhanda bakwiye gufatanya bakarebera hamwe icyo bagomba gukora kugirango ikibazo cy’abana bo mu muhanda kigabanye ubukana.

Ati “Twebwe hamwe na Caritas Kigali ndetse n’ibindi bigo byita ku bana bo mu muhanda tuzafatanya kwita kuri aba bana kugirango byibura umwaka wa 2020 uzagere iki kibazo cyamaze kubonerwa umurongo ndetse cyanagabanyije ubukana”.

Kugeza ubu ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) gifitanye ubufatanye mu kwita no gukura abana mu muhanda no kubasubiza mu miryango yabo na Caritas Kigali kugirango barusheho kubahiriza uburenganzira bw’umwana no kumubungabungira ubuzima.  

 

Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 14 Kamena 2019 saa 13:22:56, ubu
Uwabitangaje :

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   7c061