CARITAS KIGALI

Gukurira mu mu ryango ni ishingiro ry’uburere bwiza

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Gukurira mu muryango mwiza bifasha umwana kugira uburere bwiza

Kurererwa mu muryango ni imwe mu nzira nziza yo gukurana uburere n’ikinyabupfura byiza biherekeza umwana akazavamo umugabo uhamye.

Ikigo cy’Abadacogora–Intwari cya Caritas Kigali nyuma yo gukura abana mu buzima bwo mu muhanda kibafasha gusubira mu miryango yabo kugirango bakurane uburere bwiza.

Gusubiza aba bana mu miryango yabo harimo ibintu byinshi bibagirira akamaro birimo kurerwa n’ababyeyi babo bombi, gukurana n’abavandimwe babo, kubona urukundo mu muryango by’akarusho kwitabwaho mu burere bwabo.

“Bitewe nuko umuryango ari wo shingiro rya byose mu guha uburere bw’umwana ni byiza gusubiza abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda kurererwa mu muryango kugirango bakurane uburere bwiza” Padiri Twizeyumuremyi Donatien.

Impuguke mu by’imitekerereze Ndayambaje Jean Paul akaba yarakurikiranye aba bana bo mu muhanda mu gihe cy’amezi 7 abaherekeza kugirango abafashe guhindura imyitwarire yabo avuga ko umwana warerewe mu muryango agakurira ku babyeyi be bombi aba atandukanye mu myifatire n’umwana utararezwe n’ababyeyi be bombi.

Uburyo abisobanura avuga ko mu muryango ariho umwana aherwa uburere bw’ibanze ndetse akabasha gukura neza ahabwa urukundo rw’ababyeyi n’abavandimwe be.

Ati “Hari ubwo umwana akura ariko atarabashije kurerwa n’ababyeyi be bombi ugasanga afite ikinyabupfura kandi azi ubwenge ariko haribyo usanga abura birimo ibyishimo no kugira urukundo akura ku babyeyi no mu bavandimwe”.

Uretse impamvu zitandukanye zatuma umuntu adakurira mu muryango we ubundi byakabaye byiza buri wese akuriye mu muryango abonamo byose bikamufasha kugira ubuzima burangwamo amahoro n’urukundo.

Ikigo cy’Abadacogor-Intwari cya Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda mu byo gifasha abana harimo guherekeza imiryango y’abana mu guhindura imyitwarire, guhugura no gutera inkunga imishinga mito y’ababyeyi nk’imwe mu nzira yo gukemura ikibazo cy’ubukene mu miryango kuko nabyo byagaragaye ko biri mu biteza ubuzererezi ndetse bagahuza abana n’imiryango yabo.

Ibi bikorwa byo guhuza abana n’imiryango yabo bifasha abana kubaho batekanye kandi bikabafasha gukurana uburere bwiza batozwa n’ababyeyi babo.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 17 Kamena 2019 saa 12:53:41, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   4d08b