CARITAS KIGALI

Buri wese akwiye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ni byiza kurinda abana ihohoterwa ribakorerwa (Foto Internet)

Mu rwego rwo kurengera abana bo mu muhanda ni byiza ko buri wese akumira ihohoterwa ribakorerwa kugirango hubahirizwe uburenganzira bwabo.

Mu buhamya butangwa n’abana bo mu muhanda bavuga ko bahura n’ikibazo cyo guhohoterwa haba ku bana bato b’abakobwa ndetse n’abana b’abahungu kuko bagaragaza ko hari abagerageza kubafata ku ngufu cyangwa ababashukisha ibintu byo kurya, imyambaro, n’ibindi bibagusha mu bishuko.

Umwana w’umukobwa witwa Niwemugeni Amina afite imyaka 19 iyo umurebye mu gihagararo wamuha imyaka 15 avuga ko ajya ahura nicyo kibazo cy’abantu bashaka ku muhohotera bitewe nuko arimo ava mu bwana aba inkumi agatabarwa na bagenzi be.

Avuga ko mu rwego rwo kwirengera no kwirwanaho agendana na bagenzi be kugirango uhuye n’ikibazo abandi bamutabare.

Ati “Twe duhuza imbaraga kugirango umuntu umwe nahura n’ikibazo abandi babashe kumutabara ninayo mpamvu utabona umwana wo mu muhanda agenda wenyine”

Nubwo uyu agaragaza ko bahohoterwa n’abandi bantu mu buryo butandukanye, hari nabavuga ko bahohoterwa na bagenzi babo igihe bakinjira muri ubwo buzima bwo mu muhanda.

Turikumwe Antoine akunze kugaragara ku muhanda (iseta) ahitwa kwa Mutangana avuga ko akigera mu buzima bwo mu muhanda yahuye n’abantu bamukubitaga bavuga ko ari umujura aje kubiba, ibi abibonamo ihohoterwa kuko bamukubita ari uko babonye ko ari inzererezi. Uretse no kumukubita bakeka ko yabiba ibyo bacuruza avuga ko hagati yabo bahohoterana igihe bahuriye aho barara (iseta) kuko baba bafashe ibiyobyabwenge.

Ati “Natwe ubwacu turahohoterana iyo umwe akurusha imbaraga usanga aguhohotera akagukubita cyangwa waba uvuye guhiga icyo kurya (gusyaga) bakakikwambura bakoresheje ingufu”.

Akomeza avuga ko akenshi ihohoterwa babakorera rishingiye ku bantu babona abana bo mu muhanda nk’abantu bateza ibibazo umuryango nyarwanda.

Ikigo cy’Abadacogora - Intwari cya Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda muri bimwe mu bibazo basanze abana bo mu muhanda bahura nabyo harimo nibyo kubahohotera ariko bigaterwa n’imyitwarire y’abo bana muri sosiyete kuko baba bafite imyitwarire itari myiza kuko abenshi baba banyweye ibiyobyabwenge.

Gusa ntibivuze ko abo bana bagomba guhohoterwa na buri wese kandi imyitwarire yabo ntigomba kuba impamvu yo guhutazwa aho kubahohotera umuntu yagombye kubafasha akanabegera akabakura mu buzima bwo mu muhanda.

Iri hohoterwa ryagarutsweho mu nama yateranye mu mpera z’umwaka wa 2018 muri Malasa Hoteli yahuje Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) bavuga ko aba bana bo mu muhanda abantu babahohotera bagombye kubireka ahubwo hagashyirwaho uburyo bwiza bwo kubafasha kuva muri ubwo buzima.

Aha ni naho hemejwe ko umuntu wese wagaragaraho ibikorwa byo guhohotera aba bana bo mu muhanda yabihanirwa n’inzego zibishinzwe ndetse nubibonye agatanga amakuru ku rwego r’ubuyobozi bumwegereye.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 


Byanditswe : tariki ya 18 Kamena 2019 saa 16:03:09, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   296ce