CARITAS KIGALI

Abana banyuze mu buzima bwo mu muhanda bakwiye umwihariko mu gukurikirana uburere bwabo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ababyeyi bakwiye gukurikirana uburere bw'abana babo

Ababyeyi bafite abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda barasabwa kubaba hafi kuko baba bacyeneye urukundo n’igitsure bihagije kubera ubuzima bugoye baba baranyuzemo.

Impamvu aba bana bakwiye gukurikiranwa mu buryo bw’umwihariko nuko usanga ubuzima bwo mu muhanda baba barahigiye indi mico itandukanye niyo bari basanganywe.

Imwe mu mico iranga abana bo mu muhanda usanga abenshi baba bafite imyitwarire idasanzwe, akenshi barangwa no kugira amahane, uburakari bwihuse, kuvuga nabi n’imvugo zigoretse, no kutagira icyo batinya nicyo bubaha.

Aba bana ariko iyo bitaweho bakagororwa ndetse bagakurikiranwa mu buzima bwabo bwa buri munsi bavamo abagabo beza kandi bahamye.

Mu buhamya butandukanye butangwa n’abaciye muri ubwo buzima bugaragaza ko aba bana badakwiye gutereranwa kuko ubwo buzima bwo mu muhanda babujyamo kubera imibereho itari myiza baba bahunze mu miryango yabo.

Habimana Jean Paul bakunze kwita (Kibihira) ni umwe mu bana banyuze mu buzima bwo mu muhanda aza gufashwa kubuvamo n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali, mu buhamya bwe avuga ko akiri muri ubu buzima bwo mu muhanda yumvaga nta buzima bwiza azagira.

Yaje kwiga umwuga wo gusudira awubyazamo atoriye (atelier) ubu akorera mu Gakiriro ka Gisozi. Habimana avuga ko umwana wo mu muhanda ashoboye nk’abandi bana bose iyo yitaweho mu mibereho ye ya buri munsi.

Aba bana iyo bitaweho bavamo abagabo bahamye kandi bafitiye umuryango nyarwanda akamaro.

Ati “Rwose inama ntanga ku babyeyi bafite abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda nuko baba hafi bakabafasha guhindura ubuzima kuko byose bishoboka mufatiye ku rugero rwanjye”.  

Umwe mu babyeyi bafite abana baciye mu buzima bwo mu muhanda witwa Mushimiyimana Renilde avuga ko aba bana babo nyuma yo kuva muri ubu buzima babashije kujya mu ishuri bariga neza bagatsinda.

Ati “Umwana wanjye namutangaho urugero ko yahindutse kandi ubu yiga neza mu ishurikandi agatsinda nkaba mpamya ko azavamo umugabo uhamye”.

Ibi bishimangirwa n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda nyuma yo kubafasha no kubasubiza mu buzima busanzwe bakavamo abagabo n’abagore babereye ingo.

Ibi byagezweho ku bufatanye n’ababyeyi babo bana kuko bafatanyije kwita ku burere bwabo.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 20 Kamena 2019 saa 11:40:02, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   57439