CARITAS KIGALI

Abana ibihumbi 2882 bari mu buzima bwo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ubufatanye bw'inzego zitandukanye buzafasha abana kuva mu muhanda

Imibare itangwa n’ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) kivuga ko abana bari mu buzima bwo mu muhanda ari abana ibihumbi 2882.

Ibi byatangajwe na Bosenibamwe Aime umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) mu nama yamuhuje na Caritas Kigali n’abandi bafatanyabikorwa bafite mu nshingano zabo kwita ku bana bo mu muhanda tariki ya 20/12/2018 muri Malasa Hoteli bigira hamwe icyo bakora ngo uyu mubare w’aba bana b’inzererezi bagaragara mu muhanda bajye kugororwa nyuma basubizwe mu miryango yabo.

Abagera kuri 55.6% baba mu muhanda ubuzima bwabo bwose naho 44.30% birirwa ku muhanda ariko bagataha iwabo. 

Muri abo bana bose harimo abafite ababyeyi babo bombi bangana 1629, naho abagera kuri 202 bafite ababyeyi b’abagabo gusa, abafite ba nyina bangana na 490, na ho 135 bapfushije ababyeyi bombi.

Bosenibamwe Aime avuga ko aba bana basaga 2882S bose bagomba kuba bavuye mu muhanda mu gihe cy’umwaka umwe.

Ibi bizagerwaho kubufatanye n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali mu mikoranire n’ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS).

Ati “Nyuma yo kwemeza imikoranire na Caritas Kigali aba bana bose twabashije kubarura twiyemeje kuzabakura muri ubu buzima dufatanyije ndetse n’izindi nzego bwite n’iza reta zita kuri iki kibazo cy’abana bo mu muhanda kandi tuzabigeraho”.

Bimwe mu byo ikigo k’Igihugu gishinzwe igororamuco bakorana na Caritas Kigali harimo ubufatanye mu kugorora abana kuko ikigo cy’Abadacogora-Intwari kijya gufata abana baba bakuwe mu muhanda bakajya ku bagororera mu kigo giherereye ahitwa Nyiragiseke mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, bafatanya kandi mu bukangurambaga butandukanye no kwigisha abana kugirango bahindure imyumvire.  

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko kugira ngo bariya bana bose basubizwe mu miryango yabo byasaba byibura imyaka ibiri ndetse ishobora kurenga.

Yagize ati Kubacyura byagombye kujyanirana no gukumira ibibazo bibasubiza mu buzima bwo mu muhanda.”

Kugira ngo ibi bishoboke byasaba ko imiryango baturukamo iba itekanye kugira ngo icyo bahunga mu miryango yabo kitongera kubatera gusubira mu muhanda.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 21 Kamena 2019 saa 14:50:34, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   da244