CARITAS KIGALI

Guca ubuzererezi bigomba kujyana no gukemura ibibazo biri mu miryango y’abana

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Gufasha imiryango gutera imbere n'igisubizo kubana bo mu muhanda

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali bavuga ko gufasha abana kuva mu muhanda utitaye ku babyeyi babo n’abo bavukana bidashobora gukemura burundu ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya CARITAS Kigali cyasanze umwana wafashijwe kuva mu muhanda akitabwaho yatera imbere ariko igihe umuryango we utafashijwe, umwana ashobora kongera gusubira mu muhanda.

Mu rwego rwo guca burundu iki kibazo, Caritas Kigali ifatanyije n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco bafatanya muri gahunda zo kurwanya ubuzererezi no kwigisha abaturage ndetse n’imiryango muri rusange impamvu zitera abana kujya mu muhanda ndetse n’ingaruka z’iki kibazo.

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mijyi iwunganira gikunze kugarukwaho nka kimwe mu bihangayikishije leta y’u Rwanda.

Caritas Kigali ivuga ko imaze imyaka irenga 30 ihangana n’iki kibazo, nyamara hirya no hino mu mijyi yo mu Rwanda haracyagaragara aba bana.

Mushashi Josiane, umuhuzabikorwa w’ikigo cy'Abadacogora-Intwari avuga ko impamvu iki kibazo kidacika burundu ari uko muri iyo myaka yose, iyi miryango yita kubana bo mu muhanda yashakiraga ikibazo aho kitari.

Mushashi avuga ko hibandwaga kugufasha abana kuva ku muhanda, ariko hakirengagizwa umuryango akomokamo.

Hashize imyaka 5 Caritas Kigali ihinduye uburyo bwo gukemura iki kibazo, bwibanda cyane ku kwigisha umuryango nyarwanda muri rusange guhindura imyumvire kuri iki kibazo cy’aba bana kandi ko bishobora kuzatanga umusaruro urenze awabonetse mu myaka irenga 30 kuko ubu hitabwa kuri abo bana ndetse no ku miryango yabo.

Ati “Hashize imyaka 5 dutangiye gukora ku muryango, kandi tubona bizatanga umusaruro mwiza mu by’ukuri gufasha umwana wenyine ntabwo bitanga umusaruro urambye”.

Icyakora umwana we ashobora gutera imbere, ashobora kuva mu muhanda burundu, akiga akaba umuntu ukomeye, ariko ababyeyi be cyangwa abavandi be badafite icyo babyumvaho bashobora kumusubiza inyuma, cyangwa se barumuna be bakawujyamo (umuhanda).

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Muhongerwa Patricie nawe yibutsa ababyeyi ko aribo ba mbere bafite inshingano ku burere bw’abana babo.

Uyu muyobozi ariko anagaruka ku makimbirane yo mu miryango ashingiye ku ihohoterwa nk’imwe mu mpamvu zitera abana guhunga imiryango, ariko akavuga ko gukomeza kwibutsa ababyeyi inshingano zabo ari imwe mu nzira yo guca ubuzererezi mu bana.

Ati:”Kubera amakimbirane usanga buri wese yishakishiriza, umugore agahunga urugo, umugabo akigira mu mayoga, abana bakajya mu mihanda.

Asanga ubukangurambaga bukozwe kenshi, ababyeyi bakibutswa inshingano zabo, igihe cyazagera abana bakava ku muhanda burundu”.

Mu mujyi wa Kigali by’umwihariko niho hagaragara abana benshi bo mu muhanda baba baraturutse mu turere tunyuranye two hirya no hino mu gihugu.

Mu myaka irenga 30 Caritas Kigali yamaze ifasha abana kuva mu muhanda, ivuga ko yafashije abana barenga 6000 kuva mu muhanda, muribo hakaba harimo abafite imirimo inyuranye mu nzego zitandukanye.

Hari n’abandi 463 bakiri muri gahunda yo gufashwa, harimo abakiri mu bigo bibagorora ndetse n’abari kwiga mu mashuri asanzwe n’ay’imyuga ndetse nayisumbuye na Kaminuza.

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 21 Kamena 2019 saa 18:19:29, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   3d760