CARITAS KIGALI

Umuryango ufite uruhare runini mu kubungabunga uburere bw’umwana

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ababyeyi bakwiye guhugurwa uko bagomba kwita ku bana

Igiti kigororwa kikiri gito”, uyu ni umugani wa kinyarwanda werekana ko umwana kuva akiri muto aba agomba kwitabwaho bigakorwa bwa mbere n’ababyeyi be ubwabo. Cyakora n’ubwo kenshi biba ngombwa ko abana baba bagomba gufashwa mu buzima bwabo bwa buri munsi n’abandi bantu nk’abarezi, ababyeyi nibo bagomba kugira uruhare rwa mbere cyane kuko kurera abana babo aba ari ishingano zabo.

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kita ku bana bo mu muhanda bimwe mubyo bagiye babona bituma umwana ajya mu buzima bwo mu muhanda basanze biterwa n’impamvu nyinshi ariko harimo nizo ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo, akaba ari byo biviramo umwana gukurana imico n’imyitwarire mibi bityo ntibazashobore kuvamo abenegihugu bazima babereye u Rwanda ndetse bashobora gufasha mu iterambere ry’ingo zabo yewe niry’ igihugu, ibi bikaba ari igihombo ku gihugu.

Zimwe mu ngeso mbi zagiye zigaragara mu bana bakiri bato babuze gikurikirana zirimo kunywa ibiyobyabwenge n’ibisindisha, ubujura, ubuzererezi,uburaya, ubwomanzi, cyane cyane guhinduka abana bo mu muhanda.

Caritas Kigali yahagurukiye gufatanya n’izindi nzego kurangiza ikibazo cy’abana bo mu muhanda ibicishije mu bukangurambaga bugenewe abanyarwanda n’abafite uburezi mu nshingano, ariko cyane cyane ikagira n’uruhare mu bikorwa nyir’izina byo gukura abana mu muhanda.

Ni muri urwo rwego ikigo cy’Abadacogora-Intwari gikomeza gukora ibikorwa byo gukura abana mu muhanda bakajya kubagororera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru ahitwa Nyiragiseke mu kindi kigo cyo kugororeramo abana.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali avuga kuri bimwe ababyeyi bakwiye gukorera abana babo.Yavuze ko buri gihe ababyeyi bakwiye kugaragariza abana babo urukundo babashakira umwanya uhagije wo kubaganiriza kugirango nabo babashe kubiyumvamo ari nabyo bitera ubwumvikane hagati y’abana n’ababyeyi bakanagera no ku myanzuro y’ubuzima bwa buri munsi bw’ urugo.

Ati “Hakwiye kujya hashakwa umwanya kugirango abana babashe kuganira n’ababyeyi, ni ho bigira indangagaciro zituma  bagira ikinyabupfura gikwiye umunyarwanda.”

Kurera abana avuga ko ari inshingano ya buri wese, nta muntu ukwiye kurebera abana babuzwa uburenganzira bwabo, yaba uwawe cyangwa uw’umuturanyi.

Muhizi Andre (izina ry’irihimbano) w’imyaka 12 ukomoka mu karere ka Gasabo yagize ati:” Navuye iwacu na mushiki wanjye kubera ko umukozi wadusigaranaga yadukubitaga akatwima n’ibyo kurya kandi tukabura uko tubibwira iwacu kuko batahaga twaryamye, bakongera kuzinduka tugisinziriye, tubura uko tubigenza tujya mu muhanda.”

Naho Umugwaneza ( izina yahaweS), umwana w’umukobwa  w’imyaka 10 yavuze ko yagiye mu muhanda ataye ishuri, kuko mukase yari yaramuvanye mu ishuri ngo ajye arera barumuna be, kandi agahora amukoresha imirimo imuvuna , kandi se  n’abaturanyi ntacyo babikoragaho.

Hashize igihe Leta y’ u Rwanda ishyizeho gahunda yo kugirango abana b’ u Rwanda cyane cyane abana baturuka mu miryango itishoboye babashe kugana ishuri kugira ngo ubujiji bucike burundu kandi binafashe mu kwihutisha iterambere ry’ igihugu.

Iterambere rirambye ry’ igihugu rigomba gushingira ku bana bariho ubu. Ni ngombwa rero ko ababyeyi bamenya bakanubahiriza iri hame bafata iyambere mu gufasha uru rubyiruko rw’ u Rwanda kuba abantu bazubaka u Rwanda rwejo hazaza.

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 22 Kamena 2019 saa 18:30:42, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   129cb