CARITAS KIGALI

Nyuma yo gufashwa kuva mu buzima bwo mu muhanda bagaruye icyizere cy’ubuzima

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Twite ku bana bo mu muhanda kuko bavamo abagabo bahamye

Bamwe mu bana baciye mu buzima bwo mu muhanda batanga ubuhamya bwuko umwana wabaye imbata y’ibiyobyabwenge abasha kubireka akavamo umugabo uhamye wukuri.

Niyoyita Justin utuye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali yafashijwe n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali kuva mu buzima bwo mu mu muhanda.

Nyuma yo kuba impfubyi afite imyaka 8 ababyeyi be bamaze gupfa yahise ayoboka iyumuhanda aza kuwukurwamo n’Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari.

Yize ubwubatsi no gukora amazi, arangije kwiga imyuga bamuhaye ibikoresho byo kujya ku murimo.

Mu mafaranga ibihumbi bisaga 90 ku kwezi yabashije kurihira umugore we yiga Kaminuza mu ishami ry’ubuganga ndetse babasha no kubaka inzu babamo ubu.

Ati “Umukoresha wanjye ubu dukorana neza kandi hashize imyaka 8 nta kibazo mu kazi kanjye ka buri munsi”.

Ingabire Immacule afite imyaka 28 atuye mu murenge wa Kimisagara ni umwarimukazi abasha guhembwa ibihumbi 80 buri kwezi, arubatse afite abana 2, we n’umugabo we batuye munzu yabo. Ibi yabigezeho nyuma yo gukurwa mu muhanda n’ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali asubira mu ishuri mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza agira amahirwe atsinda amashuri yisumbuye yiga ubwarimu.

 

Ikigo cy’Abadacogora - Intwari cya Caritas Kigali kivana abana mu buzima bubi bwo mu muhanda bemeza ko umwana wabaswe n’ibiyobyabwenge ashobora guhinduka akaba muzima kandi akagera kuri byinshi, nyuma yo kwakira aba bana babashyira mu kigo cyabo bakabigisha kureka imico mibi baba barigiye mu buzima bwo mu muhanda bakaba abana nk’abandi.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien asaba ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera, ntibabyarire kohereza abana mu muhanda no mu biyobyabyenge, babavutsa uburenganzira bwabo.

“Turasaba ko dufatanya kugirango ikibazo cy’abana bo mu mihanda kizarangire burundu”.

Si byiza ko ababyeyi babyara abana barererwa muri za rigole, ntago byaba ari byo kuko nta cyiza kiba mu mihanda kandi abana bagomba kurererwa mu muryango.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 23 Kamena 2019 saa 13:03:22, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   43afe