CARITAS KIGALI

Ikigo cy’Abadacogora-Intwari bizihije umunsi w’umwana w’umunyafurika

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Ibirori byaranzwe n'imbyino

Abana bakuwe mu muhanda n’Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali, tariki ya 27/6/2019 bizihije Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika bahabwa ubutumwa bwo kwitwara neza mu muryango nyarwanda ndetse o kubyaza umusaruro kubarangije amashuri mu byiciro bitandukanye.

Mu butumwa bagenewe ni ububafasha gukomeza kuba muri Sosiyete ndetse bakagira imyitwarire myiza bakazabamo abagabo bahamye.

Muri ibi birori umwana waruhagarariye abarangije amashuri mu byiciro bitandukanye witwa Gakwandi Yve yabanje gushimira ikigo cy’Abadacogora-Intwari uburyo babitayeho bakabakura mu buzima bwo mu muhanda bakabasubiza mu ishuri bakiga bamara kurangiza bakabacutsa babahaye ibikoresho bizabafasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ubumenyi mwaduhaye ntabwo tuzabupfusha ubusa rwose turabashimira kandi tubijeje ko tuzaba abagabo bahamye mu buzima bwiza mwaduteguriye”.

Padiri Ntivuguruzwa Onesphore ukuriye amashuri Gatorika muri Arkidiyosezi ya Kigali mu butumwa bwe yibanze ku bana 18 bavuye mu kigo cya Nyiragiseke mu karere ka Bugesera bahujwe n’imiryango yabo ko ababyeyi bagomba kwita kuri abo bana uko bikwiye.

Ati “Tugomba gukomeza ntibyoroshye,ntabwo byoroshyeeee… kuko hari abana benshi bavuye mu mugi wa Kigali, mu nkengerero zayo ndetse no mu gihugu hirya no hino hatandukanye birasaba imbaraga ndetse hakaba n’ubushakashatsi bwimbitse kugirango hamenywe koko impamvu nyamukuru ituma abana bata imiryango yabo gikomeza kubaho”.

Padiri Ntivuguruzwa Onesphore yifuje ko habaho guhuza imbaraga kw’inzego zinyuranye kugiranago hasigasirwe umuryango kuko ariwo shingiro ry’ubuzima bwa muntu kuva asamwe kugeza igihe Imana imugeneye igihe ava muri ubu buzima.

Umukozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) Sinayituste Jean de Dieu Nelson mu izina ry’umuyobozi w’ikigo Bosenibamwe Aime yamutumye kumushimirira ikigo cy’Abadacogora-Intwari igikorwa k’indashyikirwa cyo kwita ku bana bo mu muhanda.

Yibukije abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda ko bagomba kumenya aho bavuye ndetse bakamenya naho bagiye.

Yabasabye kujya batekereza ku buzima bubi banyuzemo bwo mu muhanda kugirango bibahe imbaraga zo gutegura imbere habo kugirango hazabe heza.

Yabaciriye umugani ugira uti “Iyihembe rimwe irimenya”, buri wese aba azi azi aho yavuye naho ashaka kugera nicyo agomba kugeraho niyo mpamvu mwebwe mugomba kuzirikana ubuzima mwavuyemo mugategura imbere hanyu.

Iki gikorwa kiba ngarukamwaka aho aba bana bakorerwa ibirori ndetse bagahabwa ubutumwa bubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi dore ko abenshi muri bo baba baranyuze mu buzima bugoye bwo kuba inzererezi mu muhanda.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 27 Kamena 2019 saa 17:33:17, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   9699a