CARITAS KIGALI

Ababyeyi barasabwa kwita ku burere bw’abana babo kugirango batazasubira mu buzima bwo mu muhanda

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana bishimiye guhuzwa n'ababyei babo

Tariki ya 27/6/2019 abana 18 barererwaga mu kigo giherereye Nyiragiseke mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bahujwe n’imiryango yabo kugirango bajye kurererwa mu muryango.

Uyu muhango wabereye mu kigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali bizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika.

Mukagasana Varelie umukozi mu kigo cy’Abadacogora-Intwari yavuze ko bamaze amezi agera muri 3 bashakisha imiryango y’abana kugirango umwana abashe kurererwa mu muryango we.

Avuga ko bari bafite abana 93 bashakishirizaga imiryango ariko mu mezi 3 bamaze bakora ubukangurambaga mu babyeyi babo bana abemeye kuza gufata abana babo ni ababyeyi 18 gusa.

Ati “Guhera mu kwezi kwa 3 kugeza ubu twashoboye kubona imiryango irenga 50 ariko ndagirango mbamenyeshe ko rwose ababyeyi babashije kuza guhura n’abana babo aribo twabashije kugeraho baratwemerere”.

Mukagasana avuga ko ari inzira ikomeye ariko ntabwo bacika intege kuko niyo baba ababyeyi 2 cyangwa 3 bemeye kuza kwakira abana babo babishyizeho urukundo bikwiye gushimirwa Imana.

Yasabye buri mubyeyi guhagarara inyuma y’umwana we maze akamuhoberana urukundo akanamubwira ko amukunda nk’ikimenyetso cy’umubano mwiza bagiye kugirana.

Yahamirije ababyeyi babo ko ari abana beza, ko bahindutse kandi ko bishimiye gusubira mu miryango yabo.

Padiri Ntivuguruzwa Onesphore uhagarariye amashuri Gaturika muri Arkidiyosezi ya Kigali yasabye ababyeyi kwita kuri abo bana uko bikwiye kugirango hatazagira indi mpamvu ituma basubira muri ubwo buzima bwo mu muhanda bavuyemo.

Ababyeyi babana bishimiye kuba bongeye kubonana n’abana babo ndetse n’abana bemerera Padiri uyobora Caritas Kigali Twizeyumuremyi Donatien kuzitwara neza bagakomeza no kwiga kugirango batazasubira mu buzima bubi bavuyemo bwo kuba inzererezi mu muhanda.

Ubukangurambaga bwo gushakisha imiryango y’abana buzakomeza gukorwa kugirango abana bakuwe mu muhanda n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari basubizwe kurererwa mu miryango yabo.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 02 Nyakanga 2019 saa 15:46:08, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   34f70