CARITAS KIGALI

Menya uburyo waherwa umugisha mu bikorwa byo gufasha ababaye mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abakristu bagomba gukora ibikorwa by'impuhwe n'urukundo bafasha ababaye

Abakirisitu Gatolika n’abandi bantu bose bafite umutima mwiza wo gufasha bakwiye kwitagatifuriza mu bikorwa by’ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe kugirango  Imana ibahere umugisha mu byo bakora byose  byo gufasha ababaye.

Ukwezi k'Urukundo n'Impuhwe n'igihe umukirisitu Gatolika by’umwihariko n'undi muntu wese w'umutima mwiza yashyiriweho n'abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kugira  ngo yitagatifuze binyuze  mu bikorwa by’urukundo.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko ukwezi kw’Impuhwe n’Urukundo kwaba mu kwa munani buri mwaka kuko aribwo abakirisitu baba babonye umusaruro bityo bakabasha gusangira ibyo bafite n’abakene ndetse n’abandi bantu bari mu kaga.

"Uwifuza kudufasha gufasha abababaye yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, Compte muri RIM no 01000208 yitwa Caritas diocésaine  Kigali, Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryangoremezo iriho cachet ya Paruwasi".

 

Ubuhamya butangwa n’abakirisitu batandukanye bavuga ko iyo umuntu yigomwe agafasha ababaye Imana ibimwitura kandi ko aba yizigamiye ingororano ye mu ijuru.

Mukangwije Esperence ni umukritu ubarizwa mu muryango remezo witiriwe Mutagatifu  Michel muri Paruwasi ya Regina Pacis avuga ko umukristu nyawe yagombye kugira icyo yigomwa agafasha ababaye kuko Imana ibimwitura.

Mu buhamya bwe avuga ko kwigomwa ikintu ukagifashisha umukene ndetse n’abandi bantu bari mu kaga, Imana ibigukubira inshuro nyinshi zirenze ibyo watanze.

Ati “ nukuri nk’abakristu tugomba kwigomwa tugafasha abakene ndetse n’ababaye kuko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa.”

 

Undi mu Kristu witwa Mukundente Diane ubarizwa mu muryango remezo witiriwe Kristu Mwami atangaza ko  gutanga no kwigomwa imfashanyo ihabwa abakene ari inshingano z’umukirisitu kugirango yitagatifurize mu byo akora byose.

Mu buhamya bwe avuga ko yigeze kwigomwa ibihumbi bitanu (5000 FRW)  mu gihe kitarenze ukwezi kumwe  Imana iza kumugirira neza umwana we abona umuterankunga umufashiriza umwana kubona amafaranga yo kwishyura ishuri.

Avuga ko buri wese azaherekezwa n’imirimo myiza yakoze kandi ko ingororano yo kwita kubatishoboye izaba nyinshi mw’ijuru.

 

Umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien yagize ati “ Muri uku kwezi, twagaragariza abababaye umutima w’urukundo, tubafashisha ku byo dufite, twitaye ku byo bakeneye koko bityo Imana ikarushaho kuduha umugisha mu byo dukora”.

Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira Caritas Nyarwanda ishingiye ku bushobozi bw’abakirisitu bayo aho guhora dutegereje imfashanyo iturutse ahandi.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 15 Kanama 2019 saa 18:34:22, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   e1977