CARITAS KIGALI

Caritas ya Kigali irasaba ubwitange bwa buri muntu bwo gufasha abababaye muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Aha bari mu bikorwa byo gusana inzu y'umuntu utishoboye

Caritas Kigali irasaba abakristu n’abandi bantu bose bafite umutima mwiza kwigomwa kubyo batunze, muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe bagafasha ababaye.

Umuyobozi wa Caritas y’Arkidiyosezi ya Kigali, Padiri Twizeyumuremyi Donatien  avuga ko muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe abantu baba bakwiye kugira umutima ufasha abandi ariko bagahera ku baturanyi mbere y’uko bafasha abo batazi.

Yagize ati Umuco wo gufasha abababaye ugomba kwimakazwa kugira ngo abaturage bafatanye mu kuzahura imibereho y’abababaye babagenera inkunga y’amafaranga cyangwa ikindi gikoresho, mu rwego rwo kububakira icyizere kirambye. 

Uwo iyi nkunga ihawe uyu munsi Padiri yifuza ko na we ejo yazaba yifashije, akavuga ko byashoboka abakristu bose ndetse n’abantu bafite umutima mwiza wo gufasha ababaye bahagurukiye rimwe bagafasha ababaye kw’isi hose abari mu kaga bagerwaho n’impuhwe ndetse n’urukundo rwa bagenzi babo.

NARAME Marie Grậce, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubukangurambaga, gufasha abatishoboye n’ubutabazi muri Caritas Kigali avuga ko ibikorwa by’Urukundo n’Impuhwe bikwiye kuranga buri munyarwanda by’umwihariko Abakirisitu Gatolika kuko urukundo rw’Imana rugaragarira mu buryo ubana na bagenzi bawe.

Ati Uzagaragaza ko ukunda Imana igihe uzabona mugenzi wawe afite ikibazo ugafata iya mbere mu kumufasha kugikemura. Tugomba kuzirikana ko umukene ari uwacu mbere y’uko aba uw’Abazungu. Mbere yo gutabaza amahanga tugomba kubanza gutabarana ubwacu.”

Avuga ko ku bufatanye bwa buri wese nta rwitwazo rwo kumva ko utafasha umuntu ubabaye ndetse uri mu kaga, ahubwo ko buri wese abigize ibye hari uruhare yagira mu kugarurira ikizere abatishoboye bababaye.

Agaragaza ko mu gufasha abakene n’abatishoboye nta kurobanura kugomba kubamo hashingiwe ku idini runaka, ururimi, amoko, ibara ry’uruhu cyangwa inkomoko.

Narame avuga ko hashyizweho uburyo bwo kororhereza buri wese uko atanga inkunga ye abinyujije muburyo bukurikira "Uwifuza kudufasha gufasha abababaye yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, Compte muri RIM no 01000208 yitwa Caritas diocésaine  Kigali, Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryangoremezo iriho cachet ya Paruwasi".

 

Ukwezi k'urukundo n'impuhwe n'igihe umukristu Gatolika by’umwihariko n'undi muntu wese w'umutima mwiza yashyiriweho n'abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kugira  ngo yitagatifuze binyuze  mu bikorwa by’urukundo. Iki gihe giteganyijwe mu kwezi kwa munani kwa buri mwaka.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko muri uku kwezi, bagaragariza abababaye umutima w’urukundo, babafashisha ku byo bafite, bitaye ku byo bakeneye koko. Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira Caritas Nyarwanda ishingiye ku bushobozi bw’abakristu bayo aho guhora dutegeye abandi amaboko.     

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 15 Kanama 2019 saa 19:46:06, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   d2ffe