CARITAS KIGALI

Sobanukirwa ukwezi k'Urukundo n'Impuhwe n'ibikorwa biteganyijwe kuzakorwamo n'abagomba kubikorerwa

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Kwigomwa ibyo umuntu atunze agafasha abababaye abiherwamo umugisha

 

1.Ukwezi k’urukundo n’impuhwe bivuga iki?

Ukwezi k'urukundo n'impuhwe n'igihe umukristu gatolika by’umwihariko n'undi muntu wese w'umutima mwiza yashyiriweho n'abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda ,kugira  ngo yitagatifuze binyuze  mu bikorwa by’urukundo.Iki gihe giteganyijwe mu kwezi kwa munani kwa buri mwaka.Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko muri uku kwezi, twagaragariza abababaye umutima w’urukundo ,tubafashisha ku byo dufite, twitaye ku byo bakeneye koko.Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira Caritas Nyarwanda ishingiye ku bushobozi bw’abakristu bayo aho guhora dutegeye abandi amaboko.

2.Ese ukwezi k’urukundo n’impuhwe kwaturutse hehe?

Inteko rusange ya Caritas Rwanda imaze kubona ko isura nyayo ya Caritas itangiye guhindanywa n’umuco wo gusabiriza wari ugiye kutwokama nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994, yasabye abakristu b’Abanyarwanda kwiyubakira Caritas nyarwanda iwabo, mu miryangoremezo yabo, kugirango bo ubwabo bajye bafasha abatishoboye baturanye mu byo bashobora kubona aho iwabo batagombye kubohereza kuri Paruwasi cyangwa mu zindi nzego kwifashisha yo.Ibyo bikaba bihuje n’itegeko rya Nyagasani Yezu aho agira  ati:“Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu” (Mt 14, 16).

Icyemezo cyo gushyiraho ukwezi k’urukundo n’impuhwe cyafashwe mu nama nama y’Inteko rusange ya Caritas Rwanda yateranye mu kwezi k’Ukuboza 1997, kimenyeshwa amaparuwasi yose mu kwezi kwa Nyakanga 1998. N’ubwo hose batahise bakitabira, ikigaragara nuko magingo aya,  abakristu batari bake bamaze kubisobanukirwa ku buryo umusaruro ugenda wiyongera uko imyaka igenda ihita indi igataha ku buryo ndetse kugeza ubu, bimaze kwinjira mu muco w’abakristu gatolika mu Rwanda ko muri uku  kwezi buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo agire icyo yigomwa abigirira gutabara abari mu kaga haba mu  Rwanda cyangwa mu mahanga.

3.Yezu aradusaba iki?

Muri uku kwezi k’urukundo abakristu twese ndetse n’abandi b’umutima mwiza dusabwa kwamamaza Ivanjili y’urukundo ya Yezu Kristu.Ubu butumwa bukorwa mu buryo butandukanye nko gushishikariza abandi kugira umutima wo gufasha abakene n’abatishoboye, kugira icyo utanga nawe ubwawe, ndetse no kwifatanya n’abandi gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abana batishoboye, abana bo mu muhanda, gusura ababyeyi babo no kubafasha, abarwayi n’imfungwa, gutega amatwi no kugira inama ababaye n’abihebye, abakobwa babyariye iwabo n’abagize uruhare muri icyo gikorwa n’ibindi.

"Nimube abanyampuhwe nkuko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe” Lk6,,36

Mu by’ukuri, Nyagasani Yezu aradusaba kumusanga  mu bababaye n’abari mu kaga ku isi :

« Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye ≥.Yohani 13,35 Iri jambo  niryo rigaragaza abo turi bo, niba koko twaramenye Yezu Kristu by’ukuri.

" Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze" Abanyakorenti2 8,12

Muri uko kwezi rero, aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ukwemera kwacu mu bikorwa by’urukundo.

Gusangira Ijambo ry’Imana no gusangira ubuzima ni inkingi z’urukundo mu bantu babana, baturanye, bakorana.Tubisigasire !!!

 4.4. Uko umusaruro uvuye mu kwezi k’urukundo n’impuhwe ukoreshwa

Ku musaruro wose uturutse mu nzego zose za Paruwasi, Caritas ya Paruwasi isigarana kimwe cya kane cyawo (1/4) kigafasha abakene n’abatishoboye bo muri paruwasi,naho bitatu bya kane (3/4) bisaranganywe ku rwego rwa Caritas ya Diyosezi na Caritas Rwanda ku buryo bungana kugira ngo hafashwe n’abahandi batari ab’iwacu gusa.

Kuri izo nzego zose za Kiliziya, ibyabonetse 2018, byafashije abanyeshuri batishoboye mu myigire yabo, abahuye n’ibiza barubakiwe, abadafite ifunguro rya buri munsi n’ubwisungane mu kwivuza, abatagira imyambaro n’ibindi mu nzego zose.

Usibye rero inkunga y’ibikoresho n’amafaranga, muri uku kwezi dushobora no gufasha abakene n’abatishoboye ku bundi buryo  nko kubaha umubyizi mu buhinzi bwabo, kubasura tukabafasha kuva mu bwigunge, gusura abarwayi kwa muganga, gusura imfungwa, n’ibindi.

Uwifuza kudufasha gufasha abababaye yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, Compte muri RIM no 01000208 yitwa Caritas diocésaine  Kigali, Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryangoremezo iriho cachet ya Paruwasi

N’ubwo muri uyu mwaka twahuye n’ibiza bitandukanye byadusigiye ibibazo hamwe na hamwe ,turizerako umutima w’urukundo utiburira.Uwo mutima niwo utuma umupfakazi asangira agafu gake asigaranye n’Umuhanuzi w’Uhoraho, niwo kandi watumye wa mugore atanga ituro ry’igiceri yari afite cyakamutunze.

Ese wowe uruhare rwawe ni uruhe mu gufasha abo baciye bugufi?

1.Ukwezi k’urukundo n’impuhwe bivuga iki?

Ukwezi k'urukundo n'impuhwe n'igihe umukristu gatolika by’umwihariko n'undi muntu wese w'umutima mwiza yashyiriweho n'abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda ,kugira  ngo yitagatifuze binyuze  mu bikorwa by’urukundo.Iki gihe giteganyijwe mu kwezi kwa munani kwa buri mwaka.Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko muri uku kwezi, twagaragariza abababaye umutima w’urukundo ,tubafashisha ku byo dufite, twitaye ku byo bakeneye koko.Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira Caritas Nyarwanda ishingiye ku bushobozi bw’abakristu bayo aho guhora dutegeye abandi amaboko.

2.Ese ukwezi k’urukundo n’impuhwe kwaturutse hehe?

Inteko rusange ya Caritas Rwanda imaze kubona ko isura nyayo ya Caritas itangiye guhindanywa n’umuco wo gusabiriza wari ugiye kutwokama nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi muri 1994, yasabye abakristu b’Abanyarwanda kwiyubakira Caritas nyarwanda iwabo, mu miryangoremezo yabo, kugirango bo ubwabo bajye bafasha abatishoboye baturanye mu byo bashobora kubona aho iwabo batagombye kubohereza kuri Paruwasi cyangwa mu zindi nzego kwifashisha yo.Ibyo bikaba bihuje n’itegeko rya Nyagasani Yezu aho agira  ati:“Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu” (Mt 14, 16).

Icyemezo cyo gushyiraho ukwezi k’urukundo n’impuhwe cyafashwe mu nama nama y’Inteko rusange ya Caritas Rwanda yateranye mu kwezi k’Ukuboza 1997, kimenyeshwa amaparuwasi yose mu kwezi kwa Nyakanga 1998. N’ubwo hose batahise bakitabira, ikigaragara nuko magingo aya,  abakristu batari bake bamaze kubisobanukirwa ku buryo umusaruro ugenda wiyongera uko imyaka igenda ihita indi igataha ku buryo ndetse kugeza ubu, bimaze kwinjira mu muco w’abakristu gatolika mu Rwanda ko muri uku  kwezi buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo agire icyo yigomwa abigirira gutabara abari mu kaga haba mu  Rwanda cyangwa mu mahanga.

3.Yezu aradusaba iki?

Muri uku kwezi k’urukundo abakristu twese ndetse n’abandi b’umutima mwiza dusabwa kwamamaza Ivanjili y’urukundo ya Yezu Kristu.Ubu butumwa bukorwa mu buryo butandukanye nko gushishikariza abandi kugira umutima wo gufasha abakene n’abatishoboye, kugira icyo utanga nawe ubwawe, ndetse no kwifatanya n’abandi gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abana batishoboye, abana bo mu muhanda, gusura ababyeyi babo no kubafasha, abarwayi n’imfungwa, gutega amatwi no kugira inama ababaye n’abihebye, abakobwa babyariye iwabo n’abagize uruhare muri icyo gikorwa n’ibindi.

“Nimube abanyampuhwe nkuko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe”Lk6,,36

Mu by’ukuri, Nyagasani Yezu aradusaba kumusanga  mu bababaye n’abari mu kaga ku isi :

« Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye ≥.Yohani 13,35 Iri jambo  niryo rigaragaza abo turi bo, niba koko twaramenye Yezu Kristu by’ukuri.

" Utangana umutima mwiza ntagayirwa icyo adafite, ashimirwa icyo yatanze" Abanyakorenti2 8,12

Muri uko kwezi rero, aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ukwemera kwacu mu bikorwa by’urukundo.

Gusangira Ijambo ry’Imana no gusangira ubuzima ni inkingi z’urukundo mu bantu babana, baturanye,bakorana.Tubisigasire !!!

Caritas ya Kigali yafashije abana bo mu muhanda kwiga

Caritas ya Kigali yafashije ababyeyi ba bana bo mu munda kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya

4. Uko umusaruro uvuye mu kwezi k’urukundo n’impuhwe ukoreshwa

Umusaruro wose uturutse mu nzego zose za Paruwasi, Caritas ya Paruwasi isigarana kimwe cya kane cyawo (1/4) kigafasha abakene n’abatishoboye bo muri paruwasi,naho bitatu bya kane (3/4) bisaranganywe ku rwego rwa Caritas ya Diyosezi na Caritas Rwanda ku buryo bungana kugira ngo hafashe n’abahandi batari ab’iwacu gusa.

Kuri izo nzego zose za Kiliziya, ibyabonetse 2018, byafashije abanyeshuri batishoboye mu myigire yabo,abahuye n’ibiza barubakiwe, abadafite ifunguro rya buri munsi n’ubwisungane mu kwivuza, abatagira imyambaro n’ibindi mu nzego zose.

Usibye rero inkunga y’ibikoresho n’amafaranga,muri uku kwezi dushobora no gufasha abakene n’abatishoboye ku bundi buryo  nko kubaha umubyizi mu buhinzi bwabo, kubasura tukabafasha kuva mu bwigunge, gusura abarwayi kwa muganga, gusura imfungwa, n’ibindi.

Uwifuza kudufasha gufasha abababaye yanyuza inkunga ye kuri konti no 00040-00691286-97 BK yitwa Caritas Kigali/OSC, Compte muri RIM no 01000208 yitwa Caritas diocésaine  Kigali, Mobile Money 0781460747 n’ifishi mu miryangoremezo iriho cachet ya Paruwasi

N’ubwo muri uyu mwaka twahuye n’ibiza bitandukanye byadusigiye ibibazo hamwe na hamwe ,turizerako umutima w’urukundo utiburira.Uwo mutima niwo utuma umupfakazi asangira agafu gake asigaranye n’Umuhanuzi w’Uhoraho, niwo kandi watumye wa mugore atanga ituro ry’igiceri yari afite cyakamutunze.

Ese wowe uruhare rwawe ni uruhe mu gufasha abo baciye bugufi?

Twigiremo umutima ufasha abandi duhereye ku bo duturanye ariko kandi dufashe n’abandi tutazi, bityo ingororano yacu izaba nyinshi mu ijuru.

St Paul international school ikusanya imfashanyo abana bigomwe bashaka gufasha y’abana b’impunzi.

Mu gufasha abakene n’abatishoboye, nta kurobanura kugomba kubamo;buri wese ukeneye ubufasha kandi tubufite tugomba

kumugeraho hatitawe ku idini ,ururimi ,amoko, ibara ry’uruhu cyangwa aho akomoka.

igiremo umutima ufasha abandi duhereye ku bo duturanye ariko kandi dufashe n’abandi tutazi, bityo ingororano yacu izaba nyinshi mu ijuru

St Paul international school ikusanya imfashanyo abana bigomwe bashaka gufasha y’abana b’impunzi.

Mu gufasha abakene n’abatishoboye, nta kurobanura kugomba kubamo;buri wese ukeneye ubufasha kandi tubufite tugomba

kumugeraho hatitawe ku idini ,ururimi ,amoko, ibara ry’uruhu cyangwa aho akomoka.

 

Umwanditsi Mukuru 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 16 Kanama 2019 saa 14:21:03, ubu
Uwabitangaje :

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   7a975