CARITAS KIGALI

Gana Sainte Famille Hotel ikwakire neza n’amafunguro meza

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Hotel Sainte Famille yabafunguriye amarembo

Sainte Famille Hotel ni imwe muri Hotel nziza kandi  zakira abakiriya bayo neza ibafitiye kandi aho kurara heza.

Iyi Hotel yubatse mu mugi rwagati, munsi ya Kiliziya y’umuryango Mutagatifu, (Sainte Famille) igizwe n’ibyumba 67 biri mu byiciro bitandukanye. Ifite sale z’inama harimo na sale ishobora kwakira abantu hagati ya 600 na 700. Ifite kandi izindi sale ebyiri ntoya zishobora kwakira abantu hagati ya 50 na 80 kandi ku biciro byiza. Ifite kandi Uburiro (restaurant) inogeye ijisho n’igikoni kiri ku rwego mpuzamahanga aho umuntu azajya ahabwa amafunguro atetse uko abyifuza.

Iyi Hoteli itangiye mu gihe Kiliziya mu Rwanda yitegura ibikorwa bitandukanye birimo inama mpuzamahanga izahuza Abepiskopi baturutse mu bihugu by’Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa n’abapadiri bashinzwe amashuri Gatolika. Ije kandi mu gihe u Rwanda rwitegura inama mpuzamahanga yo kurwanya icyorezo cya Sida  (ICASA ), ndetse n’Inama y’ibihugu byibumbiye mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza “Common Wealth”. Arikidiyosezi ya Kigali ikaba ivuga ko yiteguye gutanga umusanzu wayo mu kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.  

Tariki ya 05 /11/2019, yafunguriye amarembo abifuza kuyigana, inabizeza kuzarangiza neza ubutumwa bwayo bwo gucumbikira abagenzi bagataha baguwe neza.  

Myr Antoine KAMBANDA, umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, yagaragaje bafungura ku mugaragaro iyi Hoteli yaboneraho kumenyesha ababyifuza bose ko amarembo afunguye kandi ko serivisi z’ingenzi zose zihari.

Yagize ati: “Gutangira ntabwo byari byoroshye. Twihaye uku kwezi twiyemeza ko byanze bikunze tuzatangira. Twatangiye rero. Ibyibanze byose bikenerwa muri iyi Hotel birahari n’ibindi bizagenda biza. Iyi Hoteli ni hotel y’umuryango mutagatifu,  ni iyanyu n’umuryango wanyu. Mwese murakaza neza. Sainte Famille irabakiriye”.

Myr Antoine Kambanda, yasabye abakozi b’iyi Hotel kuzarangwa no kwakira neza abashyitsi kuko ari umuhamagaro n’umurage Kiliziya yahawe na Kristu. Yagize ati: “Gucumbikira no kwakira abagenzi biri mu murage wacu nka Kiliziya. Yezu yaravuze ati naje ndi umugenzi urancumbikira. Ndetse na Bikiramariya ubwo yari ku nda bamwimye icumbi yakirwa n’abashumba. Twibuke rero ko kwakira no gucumbikira abagenzi biri mu murage wacu. Ni yo mpamvu tubyitaho kandi tukabyitwararika. Tukabikorana umutima w’urukundo aho turi hose no mu bikorwa byacu”.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 12 Ugushyingo 2019 saa 11:28:02, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   a149e