CARITAS KIGALI

Kuboneza urubyaro ukoresheje uburyo bwa Kamere bikorwa gute?

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Uyu mu ryango wakoresheje uburyo bwa Kamere mu kuboneza urubyaro ubifashijwemo na Caritas Kigali

UBURYO BWA KAMERE NI IKI?

Ni uburyo bushingiye ku kumenya imiterere n’imikorere y’imyanya y’ububyeyi (imyanya igenga kororoka) no kuyubahiriza. Cyane cyane kumenya ibirebana n’uburumbuke. Ni uburyo bushingiye ku kwifata mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore iyo abashakanye batifuza gusama.

 

ISANO BUFITANYE N’IMIKORERE Y’UMUBIRI

 

Umugore agira igihe gito cy’uburumbuke mu kwezi kwe, kuva mu bwangavu kugeza acuze.

 

Mu kwezi k’umugore hari imihindagurikire iba mu myanya y’ububyeyi, hakaba hari iyo umugore ashobora kwibonaho n’iyo atakwibonaho.

 

Abashakashatsi bahereye kuri iyo mihindagurikire igaragaza uburumbuke bw’umugore bavumbuye uburyo bwa kamere.

UBWO BURYO NI UBUHE?

Uburyo bwa kamere twigisha bukubiye mu byiciro bibiri by’ingenzi:

 

1° Uburyo bushingiye ku kugenzura ibimenyetso by’uburumbuke n’ibitari iby’uburumbuke mu kwezi ku mugore (Méthodes d’Auto-Observation : MAO)

- Uburyo bwo kugenzura ururenda (Méthode de la glaire cervicale, ou Méthode de l’ovulation ou Méthode Billings)

-  Uburyo bwo gupima ubushyuhe fatizo bw’umubiri (Méthode de la température basale du corps)

- Uburyo bwo kugenzura imimerere y’inkondo y’umura (Méthode de la palpation du col utérin)

- Uburyo bwo gupima ubushyuhe ugenzura n’ibindi bimenyetso (Méthode sympto-thermique.

 

2°. Uburyo bukoreshwa n’abujuje ibyangombwa busaba (Méthodes à Critères d’Eligibilités)

- Uburyo bwo kubara (Méthode du Calendrier; Méthode Ogino; Méthode du Calcul de probabilité)

- Uburyo bwo konsa (Méthode de l’Allaitement Maternel et de l’Aménorrhée)

 - Uburyo bw’iminsi idahinduka cg Uburyo bw’urunigi (Méthode des Jours Fixes)

 

ICYIZERE UBURYO BUKORESHEJWE NEZA 

Uburyo

Ku bagore ijana abasama batabyifuza

Uburyo bwo kugenzura ururenda

3

Uburyo bwo gupima ubushyuhe

1

Uburyo bwo gupima ubushyuhe ugenzura n’ibindi bimenyetso

2

Uburyo bwo kugenzura imimerere y’inkondo y’umura

-

 

 

Uburyo bwo kubara

7

Uburyo bwo konsa

1

Uburyo bw’urunigi

5

 

IBY’INGENZI KU BURYO BWO KUGENZURA URURENDA:

 

Ni buryo bushobora gukoreshwa n’umugore uwo ariwe wese ukiri mu kigero cyo kuba yasama:

- Abafite ukwezi guhindagurika,

- Abavuye ku miti ibuza gusama ishingiye ku misemburo,

- Uwegereje gucura

- Umugore wonsa atarakurira umwana

 

N.B: Aba bose bagira amabwiriza abareba bakurikiza

 

Ni uburyo busaba ushaka kubukoresha kumenya ibi bikurikira:

-  Ikimenyetso kigenzurwa icyo aricyo

-  Uko ikimenyetso kigenzurwa

-  Aho yandika ikimenyetso yigenzuyeho n’uko acyandika

-  Igisobanuro cy’icyo kimenyetso ugereranyije n’uburumbuke

 

-  Amabwiriza abashakanye bakurikiza bitewe n’ikimenyetso babonye, icyiciro umugore aherereyemo ndetse n’igihe cy’ukwezi agezemo.

 

  1. Uburyo bwo kugenzura ururenda

 

- Ikimenyetso kigenzurwa ni ururenda

- Ururenda ni ikimenyetso kimenyesha umugore ko ari mu gihe cy’uburumbuke

 

- Ururenda nirwo rutuma isama rishoboka ,kubera akamaro rufitiye intanga ngabo

 

- Umugore agenzura ko afite ururenda umunsi ku wundi:

 

- Yiyumva(sensation)

 

- Asuzuma (observation)

 

  1. Uburyo bwo gupima ubushyuhe fatizo bw’umubiri

 

- Iyo umusemburo progesterone utangiye kwiganza, utuma ubushyuhe bw’umubiri buzamukaho gato (kuva 0,2-0,5)

-Ubushyuhe buguma hejuru kugeza umugore agiye mu mihango

 

- Si ikimenyetso cy’uburumbuke ahubwo bumenyesha umugore ko intanga yarekuwe yatangiye igihe kitari icy’uburumbuke.

 

- Umugore apima ubushyuhe umunsi kuwundi yifashishije igipimo gisanzwe cy’ubushyuhe.

 

- Ibipimo abona buri munsi agira aho abyandika habigenewe (TAO)

 

- Ubushyuhe bushobora gufatwa mu kanwa. ..

 

Uburyo bwo kugenzura imimerere y’inkondo y’umura

 

1 Imimerere y’inkondo y’umura imenyesha umugore ko ari mu gihe cy’uburumbuke cg igihe kitari icy’uburumbuke

 

2 Umugore agenzura buri munsi inkondo y’umura. Ikigenzurwa:

 Uko imeze : niba yoroshye cyangwa ikomeye ü Aho iherereye: niba iri kure cyangwa bugufi ü Niba ifunguye cyangwa ifunze.

 

  1. Gupima ubushyuhe ugenzura n’ibindi bimenyetso

 

Bisaba abashakanye kumenya uko bagenzura buri kimenyetso, bahisemo kugenzura;

Urugero niba abashakanye bahisemo gupima ubushyuhe fatizo bw’umubiri bakagenzura n’ururenda, umugore azagenzura ururenda buri munsi, anapime n’ubushyuhe.

IBYANGOMBWA KURI BURI BURYO .

Ubu buryo bwo muri iki cyiciro ntibukoreshwa n’umugore, uwo ariwe wese; bukoreshwa gusa n’umugore wujuje, ibisabwa na buri buryo, mbere y’uko abashakanye bahitamo kubukoresha babanza gufashwa gusuzuma niba bujuje ibyangombwa

5. Uburyo bwo kubara : Kugirango abashakanye bakoreshe uburyo bwo kubara bisaba kuba umugore agira amezi aringaniye (cycle moyen)

kuba azi iminsi y’amezi ye atandatu akurikiranye ( iminsi buri kwezi kwagiye kugira).

 - Ibyangombwa kugira ngo abashakanye babukoreshe:

- Kuba umubyeyi yonsa umwana cyane ü Kuba umugore atarakurira umwana

-  Kuba umwana atararenza amezi 6 (- 9)

  1. Uburyo bw’iminsi idahinduka

 

- Ni uburyo bwifashisha igikoresho cy’Urunigi rw’ukwezi k’umugore. Urunigi rugizwe n’amasaro 32 y’amabara atandukanye.

- Ibyangombwa kugira ngo abashakanye babukoreshe:

-  Umugore ugira ukwezi kuri hagati y’iminsi 26 na 32

- Abashakanye bashobora kwifata mu minsi umugore ashobora gusamiraho.

Umwanzuro

- Uburyo bwa kamere iyo bukoreshwejwe neza bufasha abashakanye kugera ku ntego bifuza.

- Uburyo bwa kamere si tekiniki gusa; ni uburyo bwo kubaho (un mode de vie).

- Uburyo bwa kamere bushingiye ku bushakashatsi kandi bwemewe na OMS

- Si uburyo bwa gakondo cg bwa gihanga (méthodes traditionnelles).

 

KWIYAKANA SI UBURYO BWA KAMERE, NI UBWA GIHANGA cg GAKONDO

 

ICYO UBURYO BWA KAMERE BUSABA ABASHAKANYE NGO BAGERE KU NTEGO

Kumenya ko bushingiye ku kumenya imiterere n’imikorere y’imyanya y’ububyeyi (igenga kororoka)

- Nta gikoresho nta n’umuti biyambaza byabangamira imiterere cg imikorere y’imyanya y’ububyeyi cg se umushyikirano mpuzabitsina wabo.

- Kubuhitamo ku bushake no mu bwumvikane bwa bombi

Kubwiga bakabumenya neza (kwegera ababihuguriwe)

 

- Ntibihagije kubisoma mu bitabo, kuri internet…

- Kubahiriza amabwiriza ya ngombwa agendanye n’uburyo bahisemo gukoresha.

- Kugira ubushake bwo kububaho nk’abirunduriye umugambi w’Imana

 

Bimwe mu byiza by’uburyo bwa kamere

- Ni uburyo bufasha abashakanye kumenya uko umubiri wabo uteye n’uko ukora

- Abagabo nabo basobanukirwa n’ibyo guteganya imbyaro kandi bakabigiramo uruhare

 - Ni bwo buryo bwonyine bwubahiriza uko Imana yagennye imikorere n’imiterere y’imyanya y’ububyeyi

- Nta ngaruka bugira ku mubiri w’ubukoresha

- Ni uburyo bukuza urukundo n’ubwizerane hagati y’abashakanye

- Bukomeza ubumwe bw’abashakanye kuko butuma abashakanye baganira kenshi;

- Bufasha abashakanye kumva agaciro k’umushyikirano mpuzabitsina wabo

Ni uburyo butuma abashakanye bubahana, ntihagire uhindura mugenzi we igikoresho cyo kwishimisha

 

—Ni uburyo bukumira ihohoterwa mu mushyikirano w’abashakanye

 

—Umugore arubahwa muri kamere ye

—Ni uburyo bushyira imbere ukwitsinda n’ubudahemuka bityo bukaba bwatanga umusanzu ukomeye ku gukumira icyorezo cya SIDA.

 

Uruhare rwa buri wese:

 

Ikigo Nderabuzima

- Kuba umuyobozi w’ikigo abwemera nk’uburyo bwizewe bwafasha abashakanye (conviction)

 

- Kuba afitiye igishyika ingo z’abashakanye ngo zirangize neza ubutumwa bwazo

- Gutuma ibihuha bivugwa ku buryo bwa kamere bikosorwa 

- Guhitamo neza uzabuhugurwa ngo abwigishe no kumushakira amahugurwa ahagije amuha ubumenyi bwose akeneye

Gushakira ukora ubwo butumwa (uwo murimo) aho gukorera habereye kwakira abashakanye mu bwisanzure ndetse n’ibikoresho.

- Kuba abakorera muri icyo kigo nabo babusobanukiwe kandi bagakangurirwa gushyigikira umufasha w’ingo mu gusobanurira abashakanye iby’ubwo buryo

- Kugira uruhare mu gushakisha ingamba zakwifashishwa kugira ngo bumenyekane kandi bwitabirwe

- Kuba bufite umwanya umwe n’indi mirimo ikorerwa muri icyo kigo (haba kwa muganga cg muri paruwasi)

 

*UMUFASHA W’INGO UBWIGISHA

 

- Kuba yemera ko uburyo bwa kamere bugeza umuntu ku ntego yiyemeje yo guteganya imbyaro (conviction)

 

- Niba ari uwashatse, kuba nawe abukoresha

- Kuba yifitemo ubushake bwo kwigisha abashakanye uburyo bwa kamere

- Kumenya buri buryo uko buteye n’uko bukoreshwa

- Kumenya amabwiriza yihariye ya buri buryo, kumenya,  kuyobora ibiganiro mu gihe abwigisha, abashakanye(méthodologie)

 

- Guha umwanya uhagije abo yigisha

- Gushishikarira kubumenyekanisha mu karere akoreramo, Gutoza abashakanye kuba ababyeyi nyakuri bubaha ubuzima kandi bateganya neza imbyaro ni inshingano ya buri wese ufite aho ahurira n’ingo z’abashakanye mu nshingano ze za buri munsi:

 

- Ntitwari dukwiye kubyibutswa n’uko Leta ishyizeho ingamba zirebana n’ubwiyongere bw’abaturage.

Gufasha abashakanye gukoresha uburyo bwa kamere byari bikwiye gukoranwa ubushake n’umutima w’impuhwe kugira ngo dutange umusanzu ku Gihugu kandi turengere ubuzima bw’abantu (ababyeyi n’abana). 

- Kwigisha uburyo bwa kamere bisaba kwemera ko inyungu irimo ari abo uzafasha, bisaba ubwitange n’ukudacika intege.

 

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 15 Ugushyingo 2019 saa 12:39:26, ubu
Uwabitangaje :

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   53f2e