CARITAS KIGALI

Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwa Kiriziya Gatorika mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Nyuma y'ibiganiro bafashe ifoto y'urwibutso

Madamu Jeannette Kagame yasabye abakristu na Kiliziya Gatolika kuba abagabuzi b’amahoro kuko uruharwe rwabo mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunjye byatanze umusaruro mwiza mu banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame yibukije abakirisitu na Kiliziya Gatolika ko bakwiye guharanira gukomeza kuba abarobyi b’abantu n’abagabuzi b’amahoro, mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu 29/11/2019 mu ihuriro rigamije kurebera hamwe uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Intumwa ya Papa mu Rwanda, Andrzej Józefowicz n’intumwa zaturutse mu Burundi na Kenya.

Madamu Jeannette Kagame yifashishije igitabo cya Prof. Dr. E.A.J.G. van der Borght mu nyandiko yise “Religions and reconciliation of conflicting sociocultural identities”, agaragaza ko kugira ngo Kiliziya igire uruhare rufatika mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, itagomba gushingira gusa ku nyigisho z’iyobokanama, ahubwo hiyongeraho kumva neza ibibazo byihariye by’imibanire y’abantu.

Yashimiye Kiliziya Gatolika yatekereje gushyiraho urubuga nk’uru rwo kuganira no gusuzuma ingaruka zatewe n’amahano ya Jenoside ndetse ko ibiganiro nk’ibi bifasha mu kuzirikana amahitamo akomeye Abanyarwanda bakoze.

Yakomeje agira ati “Munanyemerere kandi twihanganishe Kiliziya Gatolika kuko nayo yabuze abihayimana n’abakirisitu benshi. Kiliziya kandi yagize n’ibyago byo kugira abayoboke babibye ingengabitekerezo ya Jenoside igihe kirekire no gukora icyaha cya Jenoside. Biri mu nshingano zacu twese gukomeza kwigisha no gufasha abakomoka mu miryango yabo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, kugendera kure uwo murage mubi.”

“Ntitwakwirengagiza kandi ko Kiliziya yagize n’intwari, abavukijwe ubuzima bwabo kuko batsimbaraye ku gihango cy’Ubunyarwanda, igihango cy’ubumuntu no kumenya guhitamo icyiza.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko igihe Abanyarwanda bari bamaze kubona amahoro nyuma ya Jenoside, kongera kubaka umutima w’Ubunyarwanda byasabaga imbaraga, ubushishozi, ubufatanye no kureba kure, ku buryo nta muntu umwe wari kubyishoboza.

Yavuze ko u Rwanda rwari rufite ibibazo byihariye kandi ugasanga ikibazo cyose cyihutirwa, ku buryo gukemura ibyo bibazo mu muryango ukomeretse, udafite umutekano uhagije, nta n’icyizere mu bantu, byari ibintu bikomeye.

Ati “Turashimira Kiliziya Gatolika kuba yaragendanye na Leta, ikagira uruhare mu gufasha Abanyarwanda muri rusange n’abayoboke bayo by’umwihariko, mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Ibimaze gukorwa ni byinshi kandi ni na byiza ariko urugendo ruracyari rurerure. Dukomeze ibiganiro byiza dusanganywe mu miryango remezo, bidufashe kwimakaza ubutabera bwunga no gusakaza umuco w’amahoro.”

Yasabye Kiliziya Gatolika gutanga umusanzu no mu zindi nzego z’ubuzima zirimo kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera n’amahoro.

Ati “Dukwiye gukomeza gushyira imbaraga mu rugendo rwo gusaba imbabazi, guhindura imyumvire, guhinduka no kubaka u Rwanda, urugendo rwo kubabarira narwo rugakurikiraho, kuko bituma uwakorewe icyaha abohoka, cyane ko aba agomba no kubaho, kandi kubaho abohotse nibyo bimufasha kurushaho, byombi bikadufasha komora uwahemukiwe n’uwahemutse.”

Yanasabye umusanzu mu guhangana n’ihungabana rikigaragara, kuzamura ireme ry’uburezi, gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango. Harimo kandi kwita kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato ifite uruhare mu kurema umuntu wuzuye, asaba Abihayimana gukoresha ahantu dufite ibyumba n’ubushobozi twifitemo, abakirisitu bayitabire kurushaho, bityo tuzaba dutanze umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango w’uyu munsi n’uw’ejo.”

Yabwiye abakirisitu n’abashumba ba Kiliziya Gatolika ko bafite amahirwe y’ikirenga, kuko bafite Yezu ubwe, abasaba kuzirikana ko yitanze atitangiriye itama ngo yunge abantu n’Imana.

Ati “Icyo tubifuriza ni ukudacogora mu kumwiga ingiro n’ingendo no gukomeza gusangira isano isumba iy’amaraso, kuko n’ubundi Kiliziya irenze kure amoko n’irindi vangura iryo ari ryo ryose. Ahubwo kiliziya ishinzwe roho, ishinzwe ubwoko bw’Imana aribwo kiremwamuntu kandi nta vangura.”

“Kuko n’ubundi, kiliziya irenze kure amoko n’irindi vangura iryo ari ryo ryose ryose. Ahubwo kiriziya ishinzwe roho, ishinzwe ubwoko bw’Imana aribwo kiremwamuntu, kandi nta vangura. Mbifurije gukomeza kuba abarobyi b’abantu n’abagabuzi b’amahoro, mwibuka kandi mutwigisha ko kubaho ari ukubana.”

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, yavuze ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye, wabigereranya nk’umuntu umaze igihe aterera umusozi akaba ageze mo hagati, agasubiza amaso inyuma ngo arebe inzira igoye amaze gucamo n’urugendo agifite imbere.

Yashimiye ingabo za RPF zahagaritse Jenoside zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, agaragaza ko urugendo rwo gusana u Rwanda rwari rugoye kuko rwabanjirijwe no gushyingura abishwe no kubaha icyubahiro bambuwe, kubakira imfubyi n’abapfakazi no guharanira kuvugisha ukuri mu rugendo rwo kwiyubaka.

Yashimangiye ko Kiliziya Gatolika izakomeza kugira uruhare mu kubaka amahoro n’ubwiyunge, cyane ko ifite n’abo ireberaho barimo abarinzi b’igihango n’abandi bagiye bita ku mfubyi n’abapfakazi.

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz, yavuze ko imyaka 25 ishize nyuma y’amahano yagwiriye u Rwanda, ari ngombwa ko Abanyarwanda bashyira hamwe mu kubaka igihugu buri wese yibonamo, kandi akubaha ubuzima bwa mugenzi we.

Ati “ Dukwiye kubana neza buri wese akubaha ubuzima bwa mugenzi we kuko ubuzima butangwa n’Imana”.

Biteganyijwe ko abitabiriye iri huriro bazarisoza ku Cyumweru mu misa izasomerwa muri Paruwasi Regina Pacis.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 30 Ugushyingo 2019 saa 08:40:43, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   a149e