CARITAS KIGALI

Kiriziya Gatorika mu Rwanda yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Bashyize indabo ku rwibutso

Mu ihuriro rigamije kurebera hamwe uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 25 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , tariki ya 30/11/2019 bakoze urugendo ruva ku kinamba n’amaguru bajya ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi kunamira abatutsi bishwe muri Jenoside.

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yifatanyije n’abandi ba kristu kunamira inzirakarenga ndetse banashyira indabo ku rwibutso.

Musenyeri yavuze ko igikorwa nkiki ari ugusubiza agaciro abacu bishwe muri Jenoside, kandi gusura urwibutso n’uburyo bwo kuruhuka ku mutima.

“Nk’abakristu turabasabira kandi isengesho tuvuga riduhuza n’Imana rituma Roho zabo tuzisabira kugirango ziture iruhande hamwe n’Imana kandi n'ikimenyetso kigaragaza urukundo tugikunda abacu nubwo batuvuyemo tutakiri kumwe” Musenyeri Kambanda Antoine.

Avuga ko gushyingura uwawe wishwe muri jenoside no kumushyingura biruhura umutima kandi bikanafasha uwarokotse  jenoside kumva atekanye kuko aba azi aho abe bashyinguye.

Kiriza Gatorika imaze gutera intambwe yo kunga Abanyarwanda  mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye  kandi byagiye bigerwaho uko bikwiye, no kwibuka Abatutsi bishwe rero nabyo n'igikorwa cyo guha agaciro no kunamira inzirakarengane  hagamijwe Kwigisha abanyarwa ububi bwa Jenoside ndetse nibafashe kwiyunga kuko abanyarwanda bose babikeneye  babane mu mahoro ndetse n'imitima ikire ibikomere haba kuwahemukiwe akicirwa abantu muri Jenoside ndetse n'abayikoze bagatera intambwe yo gusaba imbabazi.

Muri iyi minsi 3 yo kureba urugendo Kiriziya Gatorika imaze gukora muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunjye mu myaka 25 ishize Jenoside ibaye no kunamira Abatutsi bishwe ni ngombwa kuko ari ugusubiza icyubahiro abacu.

Nyuma yo gutera amazi y’umugisha ahashyinguye imibiri no kubasabira, beretswe bimwe mu bice bigize uru rwibutso n’amateka yaranze Jenoside, uburyo yabibwe, n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, n’amashusho yabishwe muri Jenoside ndetse na filime ikubiyemo ubuhamya bw'abarokotse.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 30 Ugushyingo 2019 saa 23:14:19, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   fb29e