CARITAS KIGALI

Gutanga imbabazi no kuzisaba bikiza ibikomere byatewe na Jenoside

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Padiri Obald Rugirangoga yahaye Madame Jeanette Kagame igitabo yanditse kivuga ku bumwe n'ubwiyunge

Padiri Ubald yavuze uko gutanga imbazi ku barokotse Jenoside ndetse uwayikoze akagira ubutwari bwo gusaba imbabazi uwo yahemukiye bombi bituma babasha gukira ibikomere by’umutima ndetse bakabasha no kwiyunga kuko bombi baba babariranye. 

Yatanze urugero rw’ukuntu yababariye abishe mama we muri Jenoside kuko nyina wabo yaramaze gupfa kandi uwo mugabo wishe nyina yari afunze.

Kugirango agaragaze ko yababariye uyu mugabo wishe nyina, impuhwe zatumye yishyurira abana be amashuri kugera muri kaminuza.

Ati “Umuhungu w’imfura yarangije ibintu by’ubwubatsi ubu arubaka, mu kwezi kwa mbere ku itariki 10 nibwo azashyingirwa, nzajya kumushyingira. Umukobwa we, we yarananduhije cyane kuko amashuri yize ni maremare, yaje ansekera arangije ati ‘ndarangije’, rero aje kunyereka diplome, ati “kandi ndashaka kuba muganga, ndashaka kuba Dogiteri”.”

“Ariko kubera ko nari nabyemeye, impuhwe! Naramufashije ndetse ntiyize no muri iki gihugu, kubw’impuhwe ugomba kugenda ukagera kure. Naravuze nti niyiga muri iki gihugu bazajya bavuga ngo dore wa mukobwa Se yishe nyina wa Padiri Ubald, ashobora kuzagira ihungabana ntiyige neza. Namujyanye hanze, ubu mu kwezi kwa kabiri azaba Dogiteri.”

Padiri Ubald Rugirangoga umaze kumenyekana mu bikorwa binyuranye by’isanamitima, yavuze ko mu gihe abantu benshi bakiremerewe ku mitima kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ngombwa ko hongerwa imbaraga mu rugendo rwo gusaba imbabazi no kuzitanga, kandi icyo gikorwa kigaherekezwa n’impuhwe.

Ni ibitekerezo yatanze mu ihuriro rigamije kurebera hamwe uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ni ubuhamya bwashimishije abantu bari bakoraniye mu cyumba cya Sainte Famille Hotel mu Mujyi wa Kigali, ndetse akomeza ashimangira ko icyo gikorwa cyafashije abakristu be babona ko ibyo abigisha ari byo akora, batangira kunga ubumwe bamufatiyeho urugero.

Padiri Ubald yavuze ko mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ari ngombwa gutanga imbabazi kuko bikomoka kuri Yezu Kristu wazitangiye ku musaraba.

Ati “Nyuma y’iyi Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu twisanze dukingiranye. Urufunguzo rw’uwarokotse Jenoside rufitwe n’uwamukoreye iriya Jenoside igihe amubwiye ngo ngusabye imbabazi; urufunguzo rufungurira uwakoze Jenoside narwo rufitwe n’uwarokotse Jenoside igihe amuhaye imbabazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, yashimye uburyo Padiri Ubald yakoresheje mu komora ibikomere abagizweho ingaruka na Jenoside, anasaba ko abahamijwe ibyaha bya Jenoside bakomeza gufashwa guhinduka.

Yakomeje ati “Aba bantu baciriwe imanza, abere babaye abere n’umuyango nyarwanda urabimenya kandi ubakira utyo, abahamwe n’icyaha baragororwa. Baragorowe byatanze urufatiro, abenshi muri bo barangije ibihano, ubu mu magereza dusigaranyemo abagera ku 27 500, ariko ikibabaje, abo basanzwemo n’abandi hagati ahangaha bagera kuri 500 bakoze ikindi cyaha kigirana isano n’icya jenoside, bahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

“Ibyo rero bikatwereka ko nubwo Jenoside yahagaritswe kandi yatsinzwe, umugera w’ingengabitekerezo wo uracyaturimo, uracyahari, hari ikigomba gukorwa kugira ngo tuyirwanye.”

Yavuze ko kimwe mu bikorwa Umuryango Nyarwanda utegerejeho Kiliziya Gatolika, ari ugufasha abantu mu rugendo rwo kwemera ukuri, kuko hari abahanwe bari muri gereza, bafite ababashinje barimo n’abo mu miryango yabo cyangwa abo bafatanyije ibyaha, ariko bataremera ibyo bakoze ngo banabisabire imbabazi.

Ati “Ariko nanone abenshi barabyemeye baragororoka, bayoboka n’inzira yo gusaba imbabazi ndetse n’abazisabwa nabo bemera kuzitanga. Ntiwakwemera uburyo magingo ayangaya, umuntu warokotse Jenoside akora urugendo, bikamuvana iwe akajya kuri gereza guhura n’uwamuhekuye ufunzwe, kugira ngo babiganireho. Ariko birakorwa.”

Ni igitekerezo cyanashyigikiwe na Padiri Rugirangoga, avuga ko umuntu arebye ibintu byabaye mu Rwanda, hari intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge ariko igomba guterwa nayo ari nini.

Ati “Iyi shitani yivuze ibigwi gutya mu Rwanda, ubu nta kuntu hagombye kuba amasengesho yo kubaturwa ku rwego rw’igihugu (délivrance national)? Ngize Imana abasenyeri bari ahangaha, aya masengesho arakenewe.”

Padiri Obald Rugirangoga yanditse igitabo kivuga ku bumwe n’ubwiyunge cyitwa “Forgiviness Makes You Free” kikazafasha abanyarwanda gukomeza urugendo rwo kwiyunga.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 02 Ukuboza 2019 saa 13:49:25, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   a149e