CARITAS KIGALI

Imfungwa n’Abagororwa bafungiye muri Gereza ya ririma bashyikirijwe inkunga Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Imfungwa zahawe ibikoresho bitandukanye byo kubafasha mu buzima bwa buri munsi (Photo archive)

Imfungwa n’Abagororwa bafungiye muri Gereza ya ririma bashyikirijwe inkunga Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali kubufatanye na Caritas Kigali bashyikirije inkuga gereza ya Rilima mu karereka Bugesera inkunga ifite agaciro k’ihumbi 810.

Mu nkunga yatanzwe yari igenewe abatagira ababasura harimo imyenda yo kwambara, kawunga, isukari n’amavuta yo kwisiga.

Karigirwa Annonciathe umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyoseze ya Kigali avuga ko mu cyumweru cya Caritas bakusanyije inkunga yo gufasha abatishoboye.

Mubatoranyijwe gufasha harimo n’imfungwa n’abagororwa kuko ari abantu akenshi baba bakeneye kwegerwa no kwitabwaho.

Impamvu bahisemo gereza ya Rilima nuko iyi Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ifite ibikorwa ikorera mu karere ka Bugesera.

“Impamvu twatekereje gusura imfungwa n’abagororwa nuko ari mu kwizihiza icyumweru cya CaritasKarigirwa.

Yahumurije Abagororwa anabasaba kwitwara neza igihe batashye basubiye mu miryango yabo no kubanira neza abo basanze.

Narame Marie Gratia umuhuzabikorwa w’ishami ry’imibereho myiza no gufasha muri Caritas Kigali mu ijambo rye yahumurije imfunga n’abagororwa anabasaba kurangwa n’impuhwe, imbabazi, haba muri gereza ndetse n’igihe bageze hanze bakabanira neza abo basanze.

Ubuyobozi bwa Gereza ya Rilima bwashimye iki gikorwa cy’urukundo batangaza ko kigaragaza intambwe nziza abanyarwanda bamaze gutera y’ubumwe n’ubwiyunge kandi ko bikwiye kubera abandi isomo ryo kwigiraho kubabarirana bityo ubumwe bw’abanyarwanda bugasigasirwa.

Ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo no gusura imfungwa n’abagororwa bakabagenera n’imfashanyo.

 

Umwanditsi

 

 


Byanditswe : tariki ya 05 Ukuboza 2019 saa 10:13:49, ubu
Uwabitangaje :

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   40b97