CARITAS KIGALI

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA yasangiye Noheli n’abana

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana bato basangiye Noheli na Nyircyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda

Nyiricyubahiro Musenyeri Kambanda Antoine yasangiye n’abana bose bo muri Arkidiyosezi ya Kigali Noheli,  abaha umugisha n’impano zitandukanye.

Taliki ya 23/12/2019,  Nyiricyubahiro  Kambanda Antoine yabanje gutura igitambo cya Misa muri Paruwasi ya Regina Pacis nyuma asangira Noheli n’abana bitabiriye ibi birori.

Abana barererwa mu kigo cy’Abadacogora - Intwari cya Caritas Kigali nabo bifatanyije n’abandi bana kwizihiza uwo munsi mukuru wa Noheli hamwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda.

Abana 91 baserukiye abandi nibo bagiyeyo muri bo harimo ababyinyi b'indirimbo za gakondo n'iza kizungu hamwe n'abana 56 mirongo itanu na batandatu batsinze neza kurusha abandi, amanota yabo ari hagati ya 93% na 55%.

Mu bana baturutse mu kigo cy’Abadacogora-Intwari batsinze neza 6 muri bo bahembwe na Musenyeri Kambanda Antoine ibikapu.

Abo bana basusurukije abashyitsi n'abandi bana bari bitabiriye gusangira Noheli na Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda baturutse mu ma paruwasi yose agize Arikidiyoseze ya Kigali.

Umwana uhagarariye abandi IRADUKUNDA Valentin mu ijambo rye yashimiye Caritas Kigali n'abarezi babarera n’ibikorwa bitandukanye bagenda babakorera byo kubafasha mu buzima bwa buri munsi birimo kubaha uburere, kubarihirira ishuri, imyambaro ndetse no kubatunga by’akarusho kubakura mu buzima bwo mu muhanda.

 Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’abadacogora Intwari Mushashi Josiane nawe yahawe ijambo ashimira abo bana uburyo bitanze bakabera abandi urugero rwiza, asaba n'abatatsinze neza kugira ishyari ryiza nabo bakazahembwa ubutaha.

 Ati “ ni byiza ku bahembwe, abatarahembwe nabo bagomba kugira ishyari ryiza ubutaha ibihembo bikazataha iwabo”.

Ibirori byakomeje kurangwa n’ubusabane n’imikino itandukanye mu kigo cy’Abadacogora-Intwari aho abana bose  basaga 200 bakomeje gufata amafunguro n'ibinyobwa, berekana ‘imikino itandukanye.

Tariki ya 24/12/2019 abandi bana 51 basigaye bahembwa na Padiri umuyobozi wa Caritasi ya Kigal Twizeyumuremyi Donatien .Muri abo bana hari uwitwa Umwari Nadine watsinze amarushanwa mu bijyanye no guhimba inkuru zishushanyijwe akoresheje ikoranabuhanga ku rwego rw'igihugu, Padiri yamushimiye byimazeyo, abwira abandi bana ko nabo batera ikirenge mucye.

Icyiciro cya mbere cyatsinze cyane mu bihembo bahawe harimo ibikapu, inkweto, amakayi y'impapuro 200 hamwe n'ikaramu, Icyiciro cya kabiri bahawe igikapu, inkweto, amakayi 6 y'impapuro 200 n'ikaramu ,naho icyiciro cya gatatu babonye igikapu, inkweto, amakayi 5 y'impapuro 200 n'ikaramu.

 

Umwanditsi Mukuru

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 27 Ukuboza 2019 saa 18:07:30, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   5235c