CARITAS KIGALI

Abana batsinze neza amasomo yabo bahawe ibihembo bitandukanye

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
PAdiri twizeyumuremyi yahembye abana batsinze neza

Abana bahoze mu buzima bwo mu muhanda bitabwaho n’ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali bahawe ibihembo na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuybozi wa Caritas Kigali mu rwego rwo kubashimira ko batsinze neza no kubifuriza Noheli nziza n’Umwaka mushya  wa 2020.

Mu bahawe ibihembo harimo abatsinze neza amasomo n'abahize abandi mu bundi buvanganzo n'ubukorikori bagahesha ishema iki kigo.

Mu bihembo bahawe, icyiciro cya mbere cyatsinze cyane abana bahawe ibikapu, inkweto, amakayi y'impapuro 200 hamwe n'ikaramu, Icyiciro cya kabiri bahawe igikapu, inkweto, amakayi 6 y'impapuro 200 n'ikaramu, naho icyiciro cya gatatu babonye igikapu, inkweto, amakayi 5 y'impapuro 200 n'ikaramu.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi, umuyobozi wa Caritas ya Kigali, yashimiye byimazeyo Umwari Nadine, watsinze ku rwego rw'igihugu amarushanwa mu bijyanye no guhimba inkuru zishushanyije akoresheje ikoranabuhanga.

Ati “ mwe duhembye murabona ko ibihembo mwabikoreye, abandi badahembwe uruhare ni urwanyu rwo kwiga neza ubutaha mukazahembwa mwese”.

Mushashi Josiane, umuhuzabikorwa w’ikigo cy’Abadacogora-Intwari mu ijambo rye yashimiye  abo bana uburyo bitanze bakabera abandi urugero rwiza, asaba n'abatatsinze neza kugira ishyari ryiza nabo bakazahembwa ubutaha.

Ikigo Abadacogora-Intwari ni ikigo cya Caritas ya Arkidiyosezi ya Kigali cyita ku bana bavanwa mu mihanda bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe bwo mu miryango yabo. Abana bafashijwe n’icyo kigo bishimira aho Caritas yabakuye kuko yatumye bongera kumva ko ari abana bafite agaciro mu muryango nyarwanda.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 30 Ukuboza 2019 saa 13:03:09, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   fe2e2