CARITAS KIGALI

Abagenerwabikorwa b’umushinga wa UKAM bashimiye abaterankunga kuko babahinduriye ubuzima

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Inkunga yahinduye ubuzima bw'abagenerwabikorwa

Tariki ya 31/1/2020 itsinda rigizwe n’abantu batandukanye baturutse muri SCIAF (Scottish Catholic International Aid Fund) ryari riyobowe na Alistair Dutton umuyobozi wa SCIAF (Executive Director) basuye abagenerwabikorwa bo mu karere ka Bugesera batera inkunga bayinyujije mu mushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali.

Abagenerwabikorwa b’umushinga wa UKAM wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ukorera mu karere ka Bugesera bashimiye abaterankunga babo ko babahinduriye ubuzima mu nkunga zitandukanye babagejejeho.

Itsinda rigizwe n’abagore 33 bo mu tugari twa Nyakagezi na Rutonde zimwe mu mpinduka bagaragaje umushinga  wa UKAM wabagejejeho harimo amahugurwa atandukanye  ku buhinzi bwa kijyambere bituma umusaruro wiyongera babasha gukemura ibibazo byabo ndetse bituma banabona amafunguro ahagije ku buryo ubu basigaye barya 2 ku munsi.

Bahawe imbuto z'ibigori, ibishyimbo, ubunyobwa ndetse n'izindi  mboga zitandukanye barahinga bareza baragurisha babona amafaranga banasagurira amasoko. Bahawe kandi n’amafaranga yo gutangira imishinga iciriritse ibyara inyungu.

Abagenerwabikorwa ubu  biyishyurira ubwisungane mu kwivuza bw’umuryango wose, bavuguruye amazu yabo, babona n'ubushobozi bwo kwigurira umwambaro, ndetse abana babo bariga neza, kandi umutekano wo mu ngo wariyongereye ntabwo bagihora mu makimbirane kuko mbere wasangaga ayo makimbirane aterwa n’ubukene.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali yashimiye SCIAF  ku mikoranire myiza ndetse n’ubufatanye hamwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kigali (CDJP) mu bufatanye bwo kwita ku mibereho n’imibanire myiza  y'abaturage batishoboye.

Ati “Aba baterankunga bacu bafashije  cyane guhindura ubuzima bw'imiryango 500 buhinduka binyuze mu nkunga bagiye baduha ni byiza kubashimira rero”.

Umushinga UKAM washyizwe mu bikorwa mu gihe cy'imyaka 3 kuva mu Ugushyingo k’umwaka wa 2015 kugeza mu Ukwakira  kwa 2018, umwaka wa 2019 wabaye umwaka wo gukurikirana ibyagezweho.

Tariki ya 1/2/2020 iri tsinda ryasuye  urwibutso rwa Nyamata mu rwego rwo kunamira Abatutsi bishwe muri jenoside muri Mata 1994, aho basobanuriwe amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma yaho iri tsinda ryagiranye ibiganiro n’abashoboye gukora urugendo rw’imbabazi zibageza ku bwiyunge babibafashijwemo na Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Nyamata.

 

Umwanditsi

 


Byanditswe : tariki ya 01 Gashyantare 2020 saa 22:50:50, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   fda4b