CARITAS KIGALI

Abarwariye mu bitaro bya Ruri bahawe ibiribwa n’ibikoresho ku munsi w’Abarwayi

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Kuzirikana umunsi wahariwe barwayi n'inshingano za buri wese

Arkidiyosezi ya Kigali yizihije umunsi w’abarwayi tariki ya  9/2/2020  mu bitaro bya Ruli mu karere ka Gakenke abarwayi bahabwa ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Ibitaro bya Ruli byizihije Umunsi Mpuzamahanga w' Abarwayi ku nshuro ya 28 ndetse wabaye n' impurirane n' urugendo rwa Yubile y' Imyaka 25 Ibitaro bya Ruli bimaze bitanga serivisi z' ubuvuzi.

Kaneza Deogratias umuyobozi w’ibitaro bya Ruli avuga ko inkunga yatanzwe ku munsi w'abarwayi ari ibishyimbo bingana  na 415kg, Soya 3kg, ibijumba 11kg, ifu y'ubugari 5kg, imyumbati 26 kg, isukari 10kg, Kawunga 4kg,Umunyu 6kg, Isabune amakarito 3 n’andi masabune 8 (tuges) amajerikani 2 y’amata ya lititro 20, umuceri ibiro 28 kg amapaki 2 y’impapuro z’isiku zo mu bwiherero  (Papier hygienic, Imyenda yo kwambara  7 , Imbuto zo mu bwoko butandukanye byose bifite agaciro k’ibihumbi

176465, ikigo mbonezamirire  cya Sr Louise (Centre Nutritionnelle Sr Louise) cyahaye abarwayi ibiro 25 bya Kawunga naho Paruwasi ya Rwankuba itanga isukari ingana n’ibiro 50, umuceri ibiro 25, ibijumba ibiro 25.

 

Mu gitambo cya Misa abakristu bahamagariwe gushyira mu bikorwa Ivanjili y’uwo munsi isaba kuba umunyu n’urumuri by’isi. Yabararikiye kurangwa n’ibikorwa kurusha amagambo, bikagaragarira mu uko bitangira abandi mu buryo bunyuranye, cyane cyane mu kwita ku mbabare n’abarwayi.

Yakomeje abagezaho ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye uyu munsi mpuzamahanga w’Abarwayi, bubahumuriza kandi busaba buri wese kumva ko ikibazo cy’umurwayi ari icye. Papa kandi yibukije ko uburwayi bugaragara ku buryo butandukanye, ariko ko icy’ingenzi ari uguharanira ko muntu akira wese, ku mubiri, ku mutima no kuri roho.

Nyirubutungane Papa nanone aributsa abakora mu rwego rw’ubuzima guharanira gutunganya neza umurimo wabo.

“ Arabasaba kubahiriza agaciro n’ubuzima bwa muntu birinda guha urwaho ibikorwa biganisha ku guhuhura abarwayi,  kubafasha kwiyahura cyangwa gukuraho ubuzima, kabone n’iyo byaba bigaragara ko indwara barwaye idashobora gukira”.

Umwe mu barwariye mu bitaro bya Rurli yashimiye Kiliziya kuba ibazirikana kandi ikabasabira. Yashimye uko abaganga babitaho, asaba ko umubare wabo wakwiyongera kugira ngo barusheho kwita ku barwayi uko bikwiye. Yanifuje ko imbangukiragutabara yajya itabara bose kandi ku gihe.

Ibi birori byasojwe no guha ifunguro abarwayi ndetse n’impano bari bagenewe.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 15 Gashyantare 2020 saa 23:47:34, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   7b1f6