CARITAS KIGALI

Gusigwa ivu bisobanura iki? Ni gute umukristu Gatorika agomba kwitwara mu Gisibo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Igisibo kiza kuba Kristu Gatorika

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26/2/2020 ni umunsi w’ivu. Abakristu Gatorika batangiye igihe cy’igisibo, bitegura Pasika izuka rya Yezu Christu.

Ese wowe witeguye kubaho gute muri iki gisibo, ese witeguye gufata ingamba n’ibyemezo mu buzima bwawe?

Muri ibi bihe Abakristu bitoza imigenzo myiza ya gikristu bagomba kubaho muri iki gisibo ndetse na nyuma yaho. Niyo mpamvu ari ngombwa gusobanukirwa uburyo abakristu b’ukuri bagomba kubaho muri icyo gihe bisanisha na Kristu wababaye, arapfa maze arazuka, bityo bagasabwa gupfa ku byaha kugirango bazukane na we (Kristu) mu buzima bushya bw’abana b’Imana.

Kwisiga Ivu bisobanura iki?


Kwisiga ivu ni ikimenyetso cyo kwemera icyaha no kukicuza. Ibyo tubisanga kenshi muri Bibiliya aho abantu bashyiraga ivu ku mutwe cyangwa bakariryamamo bagaragaza agahinda batewe n’ibyaha byabo.

Twafatira urugero nko ku baturage n’umwami wa Ninivi igihe umuhanuzi Yonasi ajya kubaburira ko niba baticujije ngo bihane Ninivi izarimbuka. Ubwo batangaje igisibo bambara ibigunura ndetse ngo n’Umwami ahaguruka ku ntebe ye yambura igishura, yambara igunira, yiziringa mu ivu (Yonasi 3,1-10).

Uko kwambara ibigunira no kwisiga ivu ni ibimenyeso bigaragaza ukwisubiraho. IVU rishushanya rero ikintu cy’imburamumaro. Iyo ikintu gifite agaciro gitwitswe, gihinduka ubusa, gihinduka ivu. Uwisize ivu aba yiyemeje ko ari ubusa mu maso y’Imana, agatakamba ayisaba imbabazi ngo imubabarire ubuhemu bwe.

Kiliziya yafashe ibyo bimenyetso bifasha abantu nk’imigenzo yo kwicisha bugufi no kubabazwa n’ibyaha. Ni yo mpamvu ku munsi wa mbere wo gutangira igisibo haba umuhango w’ivu. Koko imbere y’Imana turi ubusabusa.

 

TWAVUYE MU GITAKA KANDI TUZAGISUBIRAMO

Padiri Biramahire Evaliste wo muri Paruwasi ya Regina PAcis i Remera mu gitambo cya Misa yagize ati “ Niduhinduke twemere inkuru nziza, twemere ko turi abanyabyaha, tubyicuze, tubyihane, twakire impuhwe z’Imana tuzaniwe n’umucunguzi wacu Yezu Kristu ku bw’urupfu n’izuka rye”.

Umwami Dawudi nk’uko Bibiriya ibisobanura mu kwicuza kwe yagize ati: “Mana yanjye ngirira imbabazi kuko nagucumuyeho, kubera impuhwe nyinshi umpanagureho ibyaha byanjye, nemeye ibyaha byanjye, mpa kwishimira ko nakijijwe, kandi unkomezemo umutima wuje ineza”.

Ngiryo isengesho ry’umuntu uzi koko ko ari umunyabyaha ariko akaba yiringiye Impuhwe z’Imana. Nyamara, hari benshi basigaye barazikamye mu byaha, ntibaterwe indishyi yo ku mutima na byo, ntibarushye bicuza. Benshi ntibacyikoza Isakramentu rya Penetensiya. Ikibabaje cyane ni abatazi ko Impuhwe z’Imana zashyizweho ubuziraherezo ngo ziramire abanyabyaha, zibazanzamure, baronke ubuzima nyabuzima buri mu biganza bya Nyirubuzima.

Bavandimwe, dore imigenzo myiza y’ingenzi umukristu wese asabwa kugira mu gihe cy’igisibo kugira ngo yitegure neza Pasika:

GUSENGA

Ni ngombwa gusenga cyane mu gisibo twisabira kandi dusabira n‘abandi guhinduka. Dushishikarizwa gusenga by’ukuri tutibonekeza ahubwo dusabana nyabyo na Dawe uri mu ijuru uzatugororera.

KWIGOMWA

Koko ntawe ushobora kurwanya sekibi ajenjetse ngo azamutsinde. Mu gisibo ni ngombwa kwifatanya na Kristu mu bubabare bwe twigomwa ibidushimisha kugira ngo bitaturangaza kandi tukiri ku rugamba. Ibyo tukabikora tudakambije agahanga nk’uko indyarya zibigenza ahubwo tukabigira mu ibanga, kuko Data uri mu ijuru ari bwo azabidushimira, akazabiduhembera.

IBIKORWA BY’URUKUNDO

Ntabwo umukristu yigomwa kugira ngo yizigamire ibyo azishimishamo kuri Pasika. Ibyo yigomwe abifashisha abakene kandi akabigira mu ibanga, adaharanira kubonwa no gushimwa n’abantu, kuko yaba yivukije ingororano mu ijuru. Igisibo rero ni igihe cyo kurushaho kugaragariza abandi ubuntu, umubano mwiza no mu gufashanya. Ni n’igihe abakristu barushaho kandi guhugukira kurangiza neza inshingano zose dufite.

Bavandimwe, tumurikiwe n’isengesho ridushyikiranya nyabyo n’Imana, dufashijwe n’ijambo ry’imana, amasakramentu matagatifu ndetse n’ibikorwa by’urukundo bifatika kandi bivuye ku mutima, iki gisibo kizadufashe kwitegura neza Pasika maze tuzayihimbaze koko turi abantu bashyashya, bishimiye kwakira umukiro Kristu yaturonkeye mu rupfu n’izuka bye, maze natwe tube abagabo bo kubihamya hose.

Umubyeyi Bikira Mariya udusabira ubutitsa naduherekeze muri uru rugendo.

 

Umwanditsi

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 26 Gashyantare 2020 saa 17:09:31, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ef784