CARITAS KIGALI

Arikidiyosezi ya Kigali yakusanyije inkunga y’ibiribwa igera hafi Miliyoni 30 byo gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Caritas Kigali ikomeje ibikorwa byo gufatanya na Leta kugoboka abagizweho ingaruka nicyorezo cya COVID-19

Mu rwego rwo gushyigikira Leta mu gikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19, Arikidiyosezi ya Kigali ibinyuje muri Caritas ku rwego rwa Diyosezi no muri Paruwasi zayo yakusanyije inkunga y’ibiribwa ingana na Miriyoni 29.981.800 frw yo gutera inkunga abakeneye ubufasha muri iki gihe cya COVID-19.

Mu bikorwa Caritas isanzwe ikora harimo gufasha abatishoboye aho bari hose nta vangura. Abakristu ndetse n’abandi bantu b’umutima mwiza batanga inkunga binyuze muri Paruwasi batuyemo hagafashwa abatishoboye. Iyi nkunga iba igizwe n’ibikenewe byose abatishoboye bakeneye harimo n’ibiribwa.

Ibi bikorwa byo gukusanya iyi nkunga ubusanzwe biba mu kwezi kwa Munani kwa buri mwaka Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikakwita Ukwezi k’urukundo n’impuhwe,ndetse no bihe bikomeye bya Kilziya birimo Igisibo ndetse na Adiventi. Ariko Nno mu bihe bidasanzwe nk’ibi turimo, ndetse n’ibihe by’ibiza,biba ngombwa ko iyi nkunga ikusanywa kugirango ababaye babone icyo bakeneye.Ni muri urwo rwego no muri ibi bihe birimo gukorwa kugira ngo abashonje bafashwe kubona ikibatunga muri ibi bihe u Rwanda  kimwe n’isi yose bihanganye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.  

Kugeza magi ngo aya hamaze gutangwa inkunga ifite agaciro kagera kuri 29.981.800 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nkunga yaturutse muri Caritas Rwanda yatanze miliyoni 4.700.000 frw, Caritas Kigali itanga miliyoni 6.596.000, National Union of Disability Organizations in Rwanda (NUDOR)yatanze miliyoni 1.320.000, Paruwasi ya Saint Michel itanga 9.200.000 Paruwasi ya Kabuye itanga ibihumbi 300.000, Paruwasi Sainte Famille yatanze inkunga ya miliyoni 1.200.000, Paruwasi Kabuga itanga ibihumbi 509.000, Paruwasi Saint  Pierre Cyahafi yatanze inkunga y’ibihumbi 400.300, Paruwasi ya Gikondo yatanze inkunga ya miliyoni 2. 059.900, Paruwasi ya Kicukiro yatanze ibihumbi 870.000, Paruwasi ya Regina Pacis yatanze inkunga ya miliyoni 1.050.000, Paruwasi ya Nyamata yatanze inkunga ingana n’ibihumbi 440.000. Kandi ibi bikorwa byo gutanga inkunga biracyakomeje.

Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien, Umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko iki gikorwa cyo gufasha ababaye basanzwe bagikora mu kwezi kwa 8 mu Kwezi k’Urukundo n’Impuhwe ariko muri ibi bihe bagomba gufatanya na Leta kugirango umuturage ubabaye abashe kubona ikimutunga. Aboneraho no gushimira abakomeje kwitangira iki gikorwa bose, ndetse agasaba n’abantu bose b’umutima mwiza gukomeza gushyigikira iki gikorwa muri ibi bihe bagafasha bagenzi babo.   

Ati “niko gusangira Pasika neza n’abantu bose muri ibi bihe bidasanzwe”.

Asanga bikwiye kwita kubatishoboye muri ibi bihe kuko ari ibihe bigoye kuri benshi  baryaga bavuye gukora”

Izi nkunga zitangwa by’Umwihariko muri Paruwasi ziherereye mu Mugi wa Kigali no mu nkengero zawo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze.

 

Umwanditsi

 

 


Byanditswe : tariki ya 17 Mata 2020 saa 21:26:42, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   38f74