CARITAS KIGALI

UBUTUMWA BW'INAMA Y'ABEPISKOPI GATOLIKA BWO GUSHIMIRA ABAKRISTU AMASENGESHO N’IBIKORWA BY'URUKUNDO BAGARAGAZA MURI IKI GIHE TWUGARIJWE N'ICYOREZO CYA KORONAVIRUSI

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Filipo RUKAMBA, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w'Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda

Basaserdoti, Biyeguriyimana, Bakristu bavandimwe, 


1.Twongeye kubaramutsa mw'izina ry'Umwami wacu Yezu Kristu watsinze ibyago n’urupfu. Muri iki igihe cya Pasika            cyahuriranye n'icyorezo cya koronavirusi cyugarije isi, tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubasabe gukomera kw’isengesho no gushaka uburyo bwo gukomeza ubumwe bw'umuryango. Turifuza no kubashimira ibyiza byose mukora mufasha abatishoboye tunabashishikariza gukomeza uwo mutima muri iki gihe tudashobora gusohoka kubera icyi cyorezo. 

 

2. Guterwa n'icyorezo nk’iki cya koronavirusi ni ibyago bikomeye cyane, ariko kubasha gutwaza ntitugamburuzwe na cyo, ni umugisha mu mibereho no mu mibanire yacu akaba ari n'ikintu dushimira Imana. Namwe kandi nimushimirwe urukundo mudahwema kugaragarizanya. 

3. Uyu mwanya w’ikigeragezo nudufashe mbere na mbere gusenga kurushaho cyane cyane gusenga twerekeza imitima yacu ku Mana. Kenshi ntitugira igihe cyo kwita ku mubano wacu n'Imana, kuba mu rugo bidufashe gusengera hamwe, kuvuga ishapure na rozari, gusomera hamwe Bibiliya Ntagatifu bituma ukwemera kwacu n'urukundo dufitiye Imana byiyongera. Dukomeze dusabirane, dusabire abitabye Imana kugira ngo ibakire mu bayo, dusabire abafashwe n'icyi cyorezo kugira ngo bakire, dusabire n’abantu bose batuma iyi COVID-19 idakwirakwira, abaganga bavura, abayobozi batwereka inzira tugomba kunyuramo. Turashishikariza abasaserdoti kuvuga Misa yo mu gihe cy'icyorezo nkuko Ibiro bikuru bya Papa bishinzwe ibijyanye na liturjiya iherutse kubidusaba ikaba yarahinduwe no mu rurimi ry'ikinyarwanda. 

4. Iki gihe kandi nikidufashe kubana neza mu rugo no kurushaho kumvikana. Mbere na mbere urugo nka Kiliziya y’ibanze nirusengere hamwe. Nkuko Mutagatifu Tereza wa Kalikuta abivuga "urugo rw'abantu basengera hamwe ruhora rwunze ubumwe". Ikindi kandi usanga kenshi mu ngo abantu batagira igihe cyo kuganira, kuganiriza abana, gutega amatwi buri wese; iki gihe rero nigifashe imiryango kurushaho kunga ubumwe, abantu bige kuvugana neza, kumvikana, kurebera hamwe igikwiye uko ibaruwa yandikiwe Abanyafilipi ibitubwira igira iti "Ahasigaye, bavandimwe, icyitwa icy'ukuri cyose kimwe n'igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiriye ishimwe, abe aricyo muharanira" (Fil 4,8). Kumenya kubana neza, kumenya kuganira no kumvikana birigwa, dukoreshe iki gihe kugira ngo umubano wacu ujye mbere. 

5. Turashima abashyizeho imbuga zituma bavugana, bakamenya ubukene bw'abandi, ni ibintu byiza byatangiye mu ma paruwasi amwe n'amwe bituma abakristu bafasha abatishoboye. Niyo mpamvu dushishikariza Abapadiri gushyiraho urubuga bahuriraho n'abakristu muri paruwasi rwakwita ku bintu bibiri ku buryo bw'umwihariko: gusangira ijambo ry'Imana no kurisobanura kimwe no gusangira ubuzima bituma bamenya abakeneye ubufasha. 

6. Buri gihe abakristu nyabo bagaragaza urukundo bafite bitangira abari mu kaga, bakemera kwigomwa ku byo batunze kugira ngo bafashe bagenzi babo. Umuhanuzi Izayi abitubwira muri aya magambo y’Uhoraho ati: “ Igisibo kinshimisha ni ikingiki ... ni ugusangira umugati wawe n'umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa, ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe! Bityo urumuri rwawe ruzarase nk'umuseke weya, n'igikomere cyawe kizasubirane bwangu. 

Ubutabera buzakugenda imbere, n'ikuzo ry'Uhoraho rigumane nawe.” (Iz 58,6-8). 

7. Ibikorwa by'urukundo ni inshingano ireba buri mukristu: umuto n'umukuru, ufite amikoro make n'umukungu, uyobora n'uyoborwa, urwaye n'ufite ubuzima bwiza, yatura mu mugi cyangwa mu cyaro. Ibyo bikorwa bishinze imizi mu rukundo rwa Kristu ubwe watwitangiye kugeza ku rupfu maze bikagaragara nk'ubuhamya dutanga. Ni muri urwo rwego dushima ikintu cyose cyakozwe gifasha abantu muri iki gihe. Hari ibikorwa byinshi byabaye tutazi kuko ababikoraga babigiraga hagati yabo batagombye kubyamamaza. 

 

Muri iki gihe Karitasi Rwanda, guhera mu miryangoremezo kugeza ku rwego rwa Paruwasi n'urwa Diyosezi babafashije kwegeranya inkunga yo kugoboka abababaye kurusha abandi ingana na 163,757,096 Rwf. Ubu bufasha mu biribwa n'ibikoresho by'ibanze byihutirwa, byanyuze mu biganza byanyu mufatanyije n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bwa Leta. Turabibashimira rero, Imana irasubize aho mwakuye. 

8.Turabizi neza ko bidahagije kandi ko ibi bihe bikomereye benshi ariko si impamvu yo kwiheba. Uburyo buhamye bwo kwizera ni ukumvira Imana idusaba gukorera mugenzi wacu icyiza cyose dushoboye tukabigirana umutima mwiza. Ntiducike intege rero kuko n'umukene ntiyabura uko afasha mugenzi we umukeneye; n'udafite icyo atanga yakirane umutima mwiza ubufasha bubonetse, ntahweme kuzirikana mugenzi we no kumutabariza igihe bibaye ngombwa. Yezu Kristu naturinde kwihugiraho kandi aduhe ubushobozi bwo kugira neza dufatanye urunana. 

Bakristu bavandimwe dukunda, 

9. Nyagasani Yezu aradusaba kumubera abahamya. Aragira ati : “Urumuri rwanyu 

niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru.” (Mt 5,16). Urugendo ruracyari rererure, tugomba gukomeza kwita ku bukristu bwacu no ku ngo zacu tugaragaza n'ibikorwa by'urukundo. Dushyire hamwe kugira ngo turwanye icyi cyago kitwugarije, twumve ibyo abatuyobora batubwira byo kwirinda icyorezo cya koronavirusi. Iyi minsi ya Pasika itubere twese iminsi yo gukomeza ukwemera kwacu, kugaragarira mu masengesho tuvuga, mu kwizera ko tuzatsinda iki cyorezo kitwugarije, no mu rukundo. Dutakambire Imana tuyizeye kuko tuzi ko ituri hafi muri byose. Nta kabuza Uwazutse mu bapfuye turi kumwe, aza atugana muri ba bakene duhura nabo; tube maso kugira ngo tubashe kumumenya buri gihe maze Imana iherwe icyubahiro n'ikuzo mu mukiro ugera ku bantu bose. 

 

Nyagasani abahunde imigisha ye. 

 

Bikorewe i Butare ku wa 17 Mata 2020. 

 

 

Filipo RUKAMBA, Umwepiskopi wa Butare akaba na Perezida w'Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda. 

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 25 Mata 2020 saa 22:49:32, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   6c1ed