CARITAS KIGALI

Abana bo mu muhanda bagenewe ubutumwa bubashishikariza kugumana n’ababyeyi babo mu ngo

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Abana bafashwa n'ikigo cy'Abadacogora n'Intwari

Mu gihe twizihiza umunsi mukuru w'umwana w'umunyafrika, Caritas Kigali irazirikana abana bose by'umwihariko abana baba mu buzima burimo ibibazo nk'abana baba mu buzima bwo mu muhanda.

Ibi byatangajwe na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali yageneye abana ubutumbwa bugira buti “ Turashishikariza aba bana kwibuka ubutumwa duhora tubaha bwo kwihesha agaciro no kwibuka ko byose bishoboka mu buzima, ko ubuzima barimo uyu munsi aribo bafite urufunguzo rwo kubusohokamo bakinjira mu bwiza”.

Padiri Twizeyumuremyi abizeza ko bari kumwe mu rugamba rwo guhindura amateka yabo akaba meza bafatanyije n'ababyeyi babo.

Yabasabye ko muri bino bihe by’icyorezo cya COVID-19 ntibitume basubira mu muhanda, ahubwo bagerageze kubana n'ababyeyi babo, babumvire, babubahe kandi bakomeze gukurikiza inama nziza bagirwa n'abayobozi b’igihugu.

Impamvu yagize umwihariko w’ubu butumwa ku bana  bo mu muhanda nuko batabashije kubahuriza hamwe nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuri uyu munsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa tariki ya 16/6 buri mwaka.

Caritas Kigali ibinyujije mu kigo cyayo cy’Abadacogora n’Intwari bita ku bana bo mu muhanda kuva mu mwaka wa 1984 bakabafasha kuwuvamo bakabasubiza mu mashuri ndetse no miryango yabo kugirango bakurane uburere bwiza.

 

Umwanditsi Mukuru


Byanditswe : tariki ya 17 Kamena 2020 saa 10:41:30, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   16cba