Kongerera ubushobozi imiryango ikennye biyifasha kubaho itekanye
Guha ubushobozi imiryango ikennye biyiha imbaraga zo kugira amahoro arambye no gusubizwa agaciro baremanywe.
Bimwe mu bikorwa bya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali ikorera abagenerwabikorwa bayo harimo kongerera ubushobozi imiryango ikennye imbaraga kugirango bagire amahoro arambye kandi basubizwe agaciro baremanywe ndetse bibafashe kubaho batekanye.
Padiri Twizeyumuremyi Doantien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko umutekano wa muntu ukubiye mu magambo atatu y’ingenzi ariyo Iterambere, amahoro n’ubutabera.
Avuga ko ya mahoro arushaho gusendera iyo wongeyeho ijambo rya kane : Kumenya Imana. Aya magambo uko ari atatu, abantu bayumva ku buryo butandukanye ariko Kiliziya iyasobanura ishingiye ku Ivanjili ya Yezu Kristu.
« Umutekano nk’uyu rero uboneka iyo muntu afite ibyangombwa, nibura by’ibanze byo kubaho, akaba afite amahoro arambye kandi ntawe umubangamiye ngo amubuze uburenganzira bwe » Padiri Twizeyumuremyi Donatien.
Muri ibi bikorwa byose, Kiliziya iharanirako ko umuntu yabaho neza atekanye kuri Roho no ku mubiri. Ibinyujije mu murimo wo kwamamaza Ingoma y’Imana mu bantu. umuntu yakubira ibyo bikorwa mu byiciro bitatu : Kwigisha Ijambo ry’Imana, gutagatifuza imbaga y’Imana ikoresheje amasakaramentu n’ibindi bikorwa by’ubuyoboke ndetse no kuyobora Umuryango w’Imana mu nzira igana Ingoma ihoraho y’Imana.
Kimwe mu bintu umuntu yifuza buri munsi, kugeza avuye kuri iyi si,ni ukubona atabayeho nabi mu bukene (misere), akaba afite ibimutunga bihagije kandi byiza, akaba afite ubuzima, akagira akazi gahoraho kandi keza (emploi stable et decent),akagira kandi aho yumva nawe afite inshingano (responsabilités), akabaho nta gatunambwene (hors de toute oppression), akabaho nta kibangamiye agaciro ke n’ubwisanzure bwe, bikaba akarusho rero afite ubumenyi buhagije kandi akeneye (être plus instruit), mu magambo make umuntu ashaka kubaho afite icyo akora , afite ibyo azi kandi atunze ibyo akeneye.
KOMISIYO Y’UBUTABERA N’AMAHORO YINJIYE MURI GAHUNDA Z’ITERAMBERE
Nta terambere, amahoro aba make, nta mahoro kandi iterambere ntirishoboka. Papa Paul VI niwe wavuze mu nyandiko ya Populorum Progressio ati « Iterambere ni irindi zina ry’amahoro ». Abanyarwanda nabo mu buhanga bwabo bakavuga bati « Abasangiye ubusa bitana ibisambo »
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yinjiye muri gahunda yo gufasha imiryango kwiteza imbere bitewe nuko yabonaga abo ifasha mu kubaka amahoro, bafite inzitizi cg se ibyonnyi by’ayo mahoro. Kimwe muri ibyo byonnyi rero kikaba ubukene. Mu bihe bya mbere, iyi Komisiyo yibanze cyane ku bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, kubaka amahoro, gukemura amakimbirana, kurenganura abarengana, gufasha abahuye n’ibibazo by’ihungabana bisaba ibikorwa by’isanamitima.
Uko twagendaga dufasha muri ibyo bikorwa ,niko twagiye tubona ko hari kiriya cyonnyi cy’ubukene gishobora gusenya ibyo twubatse, cg se kikaba umuzi w’ibyo bibazo twari duhanganye nabyo.Tugasanga abo turimo guherekeza mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge,uwabahuriza kubikorwa by’iterambere barushaho kunga ubumwe no gusabana ;ingo twafashije gukemura amakimbirane, ugasanga akenshi yaturutse kugusangira ubusa,bikaba ngombwa ko tubafasha gukemura icyo kibazo cy’ubukene kibaryanisha ;abafashijwe mu bikorwa by’isanamitima rimwe na rimwe ugasanga udashobora kubaka roho ngo ureke umubiri, maze bikaba ngombwa ko tugendera kuri ya mvugo igira iti « Roho nziza mu mubiri muzima ».
Ariko by’umwihariko, ubwo Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yatangiraga gukorana n’imiryango muri gahunda yo gukumira ihohoterwa rikorerwa mu miryango/ngo niho yabonye ko ntamahoro ndetse nta n’agaciro gakwiriye ikiremwamuntu umuntu aba afite, mu gihe cyose adafite ubushobozi byibuze bwo kugira ibyo yimarira by’ibanze bikenerwa mu buzima. Wa mugani w’ikinyarwanda twavuze haruguru tuti « abasangiye ubusa bitana ibisambo »nibwo twabonye ko ibyo uvuga aribyo koko.
Ibi byagiye bigaragara aho hari amakimbirane yagiye agaragara mu muryango mu kuyasesengura bikagaragara ko aturuka ku bucyene bukabije; aho umugabo ahohotera umugore kubera ko ntacyo yinjiza mu muryango cyangwa se na ducye umwe muribo azanye mugenzi we akamushinja ko hari ibindi bitari mu nyungu z’umuryango aba yayakoresheje.
Ikindi nuko akenshi iyo umuntu abayeho mu bukene bukabije abandi baramusuzugura ugasanga bamufata nk’umuntu udafite agaciro; ibi bigatuma bamuheza muri gahunda nyinshi kandi zakamugiriye akamaro mu buzima bwe. Aha niho Komisiyo yatangiye gushishikariza abagenerwabikorwa bayo kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.
Bimwe mu bikorwa by’iterambere CDJP ikorana n’abagenerwabikorwa bayo
Amatsinda yo kwizigama no kugurizanya
Padiri Twizeyumuremyi avuga ko mu bikorwa bya CDJP Kigali yagiye ikunda gukorana n’abantu mu buryo burushaho kubegeranya kugirango bakomeze ubumwe bwabo.
Hari abafashijwe muri gahunda z’ubwiyunge, bagahurizwa hamwe mu matsinda abafasha gukora ibikorwa by’isangirabuzima, abo duherekeza mu bikorwa by’isanamitima, tukagira amatsinda yo kuganirira hamwe bagafashanya gukira (Therapie de groupe) n’ibindi.
Ibyo byatumye tubonako uburyo bwo gufashiriza abantu mu matsinda bugira umusaruro mwinshi kandi mwiza. Abantu bakigana ibikorwa byiza, cyangwa se hakabaho kwigira umwe ku wundi.
Ku bw’iyo mpamvu rero n’ibikorwa by’iterambere twahisemo kubitangirira muri aya matsinda yo kwizigama no kugurizanya.Aya matsinda aba agizwe n’abantu babanjwe guhuzwa na bya bikorwa twavuze haruguru, tukaza gusanga bafite ikibazo by’amikoro make ashobora kuba intandaro y’ibindi bibazo byinshi.
Nk’andi matsinda yo kubitsa no kugurizanya yose rero, abayagize bumvikana igihe bazajya bahurira, ndetse n’icyo bazajya batanga nk’umugabane wo kubitsa.Bakagena amategeko y’ingenzi bazagenderaho,kandi bakitoramo n’abayobozi babafasha.Ikindi cyakunze kwiyongera ku matsinda y’abagenerwabikorwa ba CDJP Kigali nuko twakunze kugira abaterankunga bumvako ari ngombwa ko ayo matsinda agenerwa inkunga y’amafaranga yabafasha mu ntangiriro,aya mafaranga niyo bagenda bongeranya n’imigabane yabo kugira ngo babone igishoro gihagije.
Ubu Komisiyo y’Ubutabera n’Amahororo ikorana n’amatsinda 86 agizwe n’abantu 1420. Abanyamuryango bayo matsinda ahanini ni abadamu bo muri Paruwasi ya Shyorongi n’iya Kabuye bagiye bahura n’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abahinzi baciriritse bo muri Paruwasi ya Ruhuha mu Murenge wa Ngeruka.
Batangiye bizigama amafaranga ari hagati ya 600 na 1000 mu kwezi bakajya bayagurizanya bongeyeho inyungu y’ amafaranga hagati ya 5%-15% .
Kuri aya mafaranga yabo bizigama,CDJP yabahaye inkunga igera miliyoni mirongwitatu n’eshanu n’ibihumbi maganarindwi na bitatu n’amafaranga ijana na mirongwicyenda n’icyenda y’u Rwanda (35.703.199Frw) kugirango bagure imishinga yo kwiteza imbere bafite. Imishinga bakora igihe bagujije mu matsinda yabo, iba itandukanye bitewe n’icyo buri wese ashobora gukora.
Imwe muri iyo mishinga ijyanye n’ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi bw’amatungo magufi ndetse n’ubucuruzi buciriritse.
Kugeza mu mpera za 2019, umutungo w’ayo matsinda yose wari umaze kugera kuri miliyoni ijana na mirongo ine n’eshanu n’ibihumbi magana atatu na mirongo inani na birindwi na magana atandatu na mirongo icyenda n’atatu (145,387.693 Frw).
- Ubufasha mu iterambere ry’umuryango ku bahinzi bato
Abagenerwabikorwa 500 harimo abagore 396 n’abagabo 104 bo muri Paruwasi ya Ruhuha bibumbiye mu ma koperative abiri bahawe bafashijwe mu iterambere ry’umuryango binyujijwe mu bikorwa by’ubuhinzi birimo ibi bikurikira :
- Imbuto n’ibikoresho bitandukanye by’ubuhizi harimo amasuka, ibitiyo, imashini zivomerera, ubunyobwa, ibigori, ibishyimbo, amashu, beterave, ibitunguru, inyanya n’imbuto ziribwa
- Bahawe amahugurwa atandukanye ku bijyanye n’ubuhinzi bibafasha kubona umusaruro utubutse ;
- Bahawe kandi ihene 1000 ni ukuvuga ihene ebyiri ku rugo kugirango zibafashe kubona ifumbire.
- Abantu 370 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.
- Abahinzi bato bo muri Paruwasi ya Ruhuha bubakiwe ikigega cyo guhunikamo imyaka gifite ubushobozi bwo guhunika toni 360 z’imyaka, iki kigega cyubatswe mu rwego rwo gufasha abahinzi bato kubona imbuto igihe cy’ihinga ; cyatwaye amafaranga angana na 000.000 Frw.
- Aba bahinzi kandi bubakiwe uburyo bwo kuhirira imyaka hakoreshejwe imirasire y’izuba bitwara amafaranga angana na 22.000.000 Frw. Ubu buryo bwo kuhira bwatumye umusaruro wiyongera ku buryo abagenerwabikorwa 312 umusaruro wiyongereye ku buryo bugaragara, 107 muribo bafite undi mushinga bakora wakomotse kubyo bakuye mu buhinzi naho 205 bafite byibura imishinga ibiri.
Binyujijwe mu migoroba y’ababyeyi imidugudu itatu yo mu Kagali ka Munyana,Umurenge wa Minazi n’imidugudu itatu yo mu Kagali ka Jango mu murenge wa Ruli bahawe amafaranga angana na miliyoni n’ibihumbi maganatanu (1,500,000 Frw) bagura ihene zo kujya borozanya.
Iterambere ry’urubyiruko
Muri iyi minsi Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Kigali (CDJP), irimo guhangana no kubona uko yafasha urubyiruko rufite ibibazo bitandukanye bituruka cg biremerezwa n’ubukene. Muri aba harimo abakobwa babyariye iwabo, abafite ibibazo byo kubura akazi kandi bakaba badafite n’amasambu ahagije yo guhingamo. Urugendo ruracyari rureru kuri iyi ngingo kubera amikoro make.
Ariko gushaka niko gushobora,dufatanyije n’uru urbyiruko hari ibizashoboka. Ubu abamaze gufashwa bagera kuri 40 barimo abakobwa babyariye iwabo boo muri Paruwasi ya Ruli na Munyana bahawe amahugurwa ku kudoda banahabwa no kubona ibikoresho by’ibanze.
Iterambere ry’umugore ni k’imwe mu ngamba zo kugabanya amakimbirane mu ngo. Muri ibi bikorwa byose byavuzwe haruguru, hagiye hitabwa ku iterambere ry’umugore, hagamije gukemura amakimbirane akunze kugaragara mu ngo.
Ibyo biterwa nuko ibibazo byinshi byo mu ngo, usanga bifite aho bihuriye n’ubukene bugaragara cyane ku mugore.Ubu bukene bwatumaga ubuzima bwe bwose asa naho abuteze ku mugabo, noneho kuba amusaba byose akeneye, bigatuma umugabo amwinuba ndetse akamufata nkaho ntacyo amaze mu rugo.
Ibi biri mubituma, muri izo ngo zirangwamo amakimbirane, kuko umugore w’umubukene afatwa nk’ikintu aho gufatwa nk’umuntu.
Gufasha uyu mugore kwiteza imbere rero, byagiye bituma agarura agaciro mu maso y’umugabo ndetse n’umuryango muri rusange ndetse nawe ubwe akigirira icyizere. Abagore binjiye uri iyi gahunda neza, bagiye ndetse banagirirwa icyizere na sosiyete y’aho batuye, ugasanga babatorera kugira inzego bayobora aho batuye ibyo bikaba ikimenyetso ko kwiteza imbere byabasubije ijambo mu bandi, babasha kwitinyuka no gutinyuka, bigarurira icyizere.
Umusaruro w’ibi bikorwa by’iterambere mu kubaka amahoro n’ubutabera
- Kwivana mu bukene ,bakabona ibyo bakeneye by’ibanze mu muryango byatumye bagira amahoro y’umutima ,muribo baratekana.
- Byatumye bigirira icyizere, bumva nabo ari kimwe na’abandi,ntibongera kugira ipfunwe ryo kugaragara mu bandi(Hari abatarashoboraga kujya mu isengero kuko nta mwenda wo kwa mbara bafite)
- Byagaruye amahoro mu ngo zarimo amakimbirane.Kuko noneho buri wese yerekanye ko hari icyo amariye umuryango.Umurimo utanga inyungu wamusubije agaciro.
- Umugore wateye imbere yigiriye icyizere kandi n’abandi barakimugirira.Ntakibehshejweho no gusaba icyo akeneye cyose,ahubwo nawe agira uruhare mu kubonera umuryango ibyo ukeneye
- Ntibongeye kuba umutwaro ku buyobozi cg se kubaturanyi,ahubwo babaye isoko y’ibisubizo(bitangira mutuweli, biyubakira ubwiherero,etc)
- Bumvise ko Imana itabibagiwe ,bayiha umwanya mu buzima bwabo.Mu bikorwa bakoranye na CDJP ,babonyemo ukuboko kw’Imana.
- Umubano mwiza n’andi madini n’amatorero kuko ibikorwa bya CDJP ntibivangura idini,akarere,ubwoko n’ibindi.
Umwanditsi mukuru
Byanditswe : tariki ya 26 Kamena 2020 saa 16:25:23, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru
Amatasinda ya “KWIGIRA” azafasha urubyiruko rwize imyuga mu kigo cya Rweru Kwiteza imbere
Urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo ndetse n’urubyiruko rw’abahungu rwacikishirije amashuri bahuguwe n’Ikigo cy’Abadacogora -Intwari cya Caritas Kigali kwibumbira mu matsinda ya “Kwigira” kugirango bazabashe kwihangira imirimo ... soma inkuru yoseAbakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu
Ikigo cy’Abadacogora-Intwari cya Caritas Kigali ibicishije mu mushinga “Nifitiyicyizere” uterwa inkunga na RGB ifatanyije na Migeprof barimo guhugura urubyiruko rw’abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko rwacikishirije amashuri ... soma inkuru yoseKiliziya ya Mutagatifu Sisito yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
Tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoine Kambanda yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire ... soma inkuru yoseCardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere
Nyiricyubahiro Cardinal Antoine Kambanda, yasomye Misa ya mbere yabaye mu Kinyarwanda kuri iki Cyumweru, tariki ya 29/11/2020 nyuma yo kwambikwa umwambaro ugenewe ba Cardinal. Ni ... soma inkuru yoseUBUTUMWA BW’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BUGENEWE ABAKRISTU KU CYUMWERU CYA MBERE CYA ADIVENTI 2020 (29/11/2020)
Bakristu bavandimwe, Twebwe Abepiskopi gatolika b’u Rwanda tunejejwe no kubararikira kuzahimbaza mu isengesho umunsi wo kwakira Nyiricyubahiro Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali, ku itariki ya 6 ukuboza ... soma inkuru yoseAbaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Tariki ya 7 Ugushyingo/2020 habaye umuhango wo kumurikira ivomero abaturage bo mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseKugira Karidinali bivuze byinshi ku gihugu cy’u Rwanda- Musenyeri Philippe Rukamba
Mu kiganiro Musenyeri Philippe Rukamba yagiranye n’itangazamakuru Tariki ya 27/10/2020 yatangaje ko kuba Papa Francis yaratoye Kalidinali Antoine Kambanda bigaragaza ko akunda u Rwanda. Musenyeri Philippe ... soma inkuru yoseKiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana ... soma inkuru yoseAbakristu Gatorika bishimiye ko Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Karidinali
Inkuru nziza yatashye mu Rwanda by’umwihariko mu bakirisitu Gatorika kubera ko Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Caridinale na Papa Fransisiko tariki ya 25/10/2020. Nyuma y'indamutso ya ... soma inkuru yoseKomisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abatuye i Gasanze mu gikorwa cy’umuganda
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyosezi ya Kigali tariki ya 10/10/2020 bifatanyije n’abaturage mu muganda wabereye ku iriba (ivomo) yubakiye abatuye mu kagari ka Gasanze mu ... soma inkuru yoseGuhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza
Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali guhurwa ku micungire y’ibiza biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bizabafasha guhangana nabyo. Nsabimana Augustin ni umufashamyumvire mu ... soma inkuru yose
Dimanche, 7 Mars 2021
CARITAS DE L’ARCHIDIOCESE DE KIGALI
CDJP - KIGALI
B.P. 3378 Kigali,
Tél.(+250) 252 578 651 ;
(+250) 788 743 321
KIGALI - RWANDA
E-Mail : info@caritas-cdjp-kigali.rw
Articles de la meme categorie
- Ubuzima bwa Padiri Ubald yabusoje amaze gutura igitambo cy’Ukarisitiya
- Icyorezo cya Covid-19 cyabujije Abakirisitu Gatorika Gusigwa ivu
- Papa Francis arimo gusengera Leta Zunze ubumwe za Amerika
- Padiri Ubald Rugirangonga yitabye Imana
- Amatasinda ya “KWIGIRA” azafasha urubyiruko rwize imyuga mu kigo cya Rweru Kwiteza imbere
- Abana bo mu muhanda barashimira Caritas Kigali yabahaye ubunani na Noheli
- Abakobwa babyariye iwabo barahugurwa uko bakwihangira imishinga ibyara inyungu
- Perezida Kagame yijeje ubufatanye Cardinal Kambanda mu nshingano yahawe
- Karidinali Kambanda yashimiye Perezida Kagame uko yafashije Kiliziya
- Cardinal Kambanda Antoine yatuye igitambo cya Misa yo gushimira Imana
- Covid itumye umubare w’abagombaga kwitabira Misa yo gushimira Imana ugabanuka
- CARITAS na CDJP Kigali turashimira Antoni Cardinal KAMBANDA
- Kwigomwa kuri bike utunze ugafasha abakene ni urufunguzo rw’umuryango winjira mu ijuru
- Kiliziya ya Mutagatifu Sisito yahawe Karidinali Kambanda ngo ayitirirwe nka Karidinali
- Karidinali Kambanda Yatunguwe no guhura na Papa Benedigito
- Cardinal Antoine Kambanda yatuye igitambo cya Misa mu Kinyarwanda yabereye muri Bazilika Santa Maria in Trastevere
- Karidinali Kambanda Yambitswe imyambaro y’Ubukaridinali
- Guteza imbere umugore bimwongerera agaciro mu muryango nyarwanda
- Dore uko byagenze kugira ngo u Rwanda rweguriwe Krisitu Umwami
- Ese haricyo wigomwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukene?
- Urugendo rwa Musenyeri Kambanda kuva ahawe ubupadiri kugera kuri Cardinal
- Umushinga w’ibyumweru 100 umaze guhindura byinshi mu mibereho y’abagore batishoboye
- Abakristu barasabwa kwigomwa kugirango kwizihiza umunsi w’umukene uzagende neza
- Uwagira umutima ufasha yatera inkunga Geovani
- Caritas Kigali yifurije Isabukuru Nziza Karidinali Antoine Kambanda
- Ibimina biciriritse imwe mu nzira yo gukorana na Banki
- UBUTUMWA BWA CARITAS KIGALI MU KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUKENE 2020
- Abaturage ba Gasanze bamurikiwe ivomero batunganyirijwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro
- Umuvugo Padiri Jean d’Amour Dusengumuremyi yahimbiye Karidinali Antoine Kambanda
- Menya inshingano za Karidinali
- Perezida Kagame yifurije ishya n’ihirwe Karidinali Kambanda
- Kugira Karidinali bivuze byinshi ku gihugu cy’u Rwanda- Musenyeri Philippe Rukamba
- Kiliziya Gatolika yavuguruje ibyo bamwe baherutse kwitirira Papa byo gushyigikira ubutinganyi
- Musenyeri Antoine Kambanda yatunguwe no kuba Karidinali
- Menya itegeko rihana umubyeyi ushora umwana gusabiriza
- Arashimira Fondation Liliane yamufashije mu burwayi bw’umwana we
- Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arkidiyosezi ya Kigali bifatanyije n’abatuye i Gasanze mu gikorwa cy’umuganda
- Gutwika ibisigazwa by’imyaka mu murima bitubya umusaruro w’ibihingwa
- Imboga bahinze mu gihembwe cya C zongereye imirire myiza mu ngo
- Guhugurwa ku mihindagurikire y’ikirere bizabafasha kumenya guhangana n’Ibiza
- Imbuto bahawe izabafasha guhingira ku gihe
- Kumenya kwita ku matungo bizabafasha kuyabungabunga neza
- Kwiga imyuga bizafasha abakobwa babyariye iwabo kwivana mu bukene
- Icyorezo cya Coronavirus cyatumye nta rugendo nyobokamana rubera i Kibeho
- Inkungu bahawe y’ibiribwa n’ibikoresho izabafasha guhangana n’icyorezo cya covid-19
- Kongerera ubushobozi imiryango ikennye biyifasha kubaho itekanye
- Abana bo mu muhanda bagenewe ubutumwa bubashishikariza kugumana n’ababyeyi babo mu ngo
- Paruwasi za Arikidiyosezi ya Kigali zikomeje gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19
- UBUTUMWA BW'INAMA Y'ABEPISKOPI GATOLIKA BWO GUSHIMIRA ABAKRISTU AMASENGESHO N’IBIKORWA BY'URUKUNDO BAGARAGAZA MURI IKI GIHE TWUGARIJWE N'ICYOREZO CYA KORONAVIRUSI
- Arikidiyosezi ya Kigali yakusanyije inkunga y’ibiribwa igera hafi Miliyoni 30 byo gufasha abagizweho ingaruka na COVID-19
- UBUTUMWA BWA NYIRICYUBAHIRO MUSENYERI ANTONI KAMBANDA, ARIKIYEPISIKOPI WA KIGALI BWO GUSHISHIKARIZA ABAKRISTU GUFASHA
- Caritas Kigali yatanze inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19
- Gusigwa ivu bisobanura iki? Ni gute umukristu Gatorika agomba kwitwara mu Gisibo
- Abarwariye mu bitaro bya Ruri bahawe ibiribwa n’ibikoresho ku munsi w’Abarwayi
- Abagenerwabikorwa b’umushinga wa UKAM bashimiye abaterankunga kuko babahinduriye ubuzima
- Family planning among ways of finding solutions to street children’s problem
- Problems in families among main causes of delinquency
- Being part of “Kwigira” informal groups has improved lives of parents supported by Abadacogora-Intwari center
- Abana batsinze neza amasomo yabo bahawe ibihembo bitandukanye
- Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine KAMBANDA yasangiye Noheli n’abana
- Getting out of poverty using small capital
- The six months rehabilitation made them abandon life on street
- “Kwigira” Informal saving groups’ members to improve their operations
- Struggling for family’s wellbeing and development among the causes which incites children to go on street – Analysis
- Caritas Kigali to support families whose children left schools to go on street
- Helping street children to change mindset enable them living in their families
- They changed behaviors thanks to education acquired in rural area’s rehabilitation center
- Teaching sexual and reproductive health helps protecting children against unwanted pregnancies
- The children’s forum will limit the number of children going on street
- They improved their life thanks to 52.000Rwf Capital
- How should we help children addicted to drugs
- Parents who can’t afford to raise children appropriately shouldn’t give birth
- He earns more than Rwf 200.000 per month thanks to textile and posters paint
- Setting up rehabilitation centers far from cities helps former street children change their behavior
- How should we rehabilitate former street children?
- Applying Arts to former street children helps them to progress
- Former street children became accountable citizens despite the difficulties they endured
- Graduates of vocational training schools are to compete on job markets
- Imfungwa n’Abagororwa bafungiye muri Gereza ya ririma bashyikirijwe inkunga Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro
- DE LA VISITE DE L’EMMo KIGALI d’après le rapport de MARC Breusers de la CARITAS Internationale Belgique
- Roho z’intungane ziri mu biganza by’Uhoraho - Musenyeri Kambanda Antoine
- Gutanga imbabazi no kuzisaba bikiza ibikomere byatewe na Jenoside
- Kiriziya Gatorika mu Rwanda yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside
- Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rwa Kiriziya Gatorika mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge
- Changing behaviors is a key to development
- “Imuryango-remezo” to find solutions to problems that incite children to go on street
- Parents’ responsibility can put an end to street life
- More than 6000 former street children have passed by Abadacogora-Intwari center before being rehabilitated
- Parents with former street children urged to take care of their education
- Arts help former street children to progress and bring back hope for the future
- Kuboneza urubyaro ukoresheje uburyo bwa Kamere bikorwa gute?
- Catholic Church to contribute in finding solutions to Rwandan demographic problem
- MADAME DELPHINE DELAVALLEE DU MINISTERE BELGE DE LA COOPERATION AU DEVELOPPEMENT APPRECIE POSITIVEMENT LES RESULTATS DE L’EMMo
- DE LA REGULATION DES NAISSANCES POUR UNE PATERNITE ET UNE MATERNITE RESPONSABLES
- Delphine Delavallee from the Belgian Ministry of Development Cooperation appreciates the positively results of EMMo
- Gana Sainte Famille Hotel ikwakire neza n’amafunguro meza
- Solutions for street kids’ problem will have been found in 2020
- Abadacogora-Intwari Centre has welcomed more than 6000 street kids in 35 years
- Abadaogora-Intwari Centre celebrates The International Day of the African Child
- Institut Pontifical Saint Jean Paul II s’engage à organiser des cours particuliers de théologie du mariage et de la famille au Rwanda
- LA FAMILLE ET LA PROTECTION DE LA VIE
- Strong measures taken against rehabilitated children who go back to street
- Being raised in family is the foundation of Education
- Rehabilitating street kids must go hand in hand with finding solutions to family problems
- Everybody is responsible to take care of street kids
- Almost 3000 children are on street
- Fighting violence against street kids should be everybody’s responsibility
- Former street kids need special education to rehabilitate them
- Parents requested to take care of children to prevent them go back to street
- Sobanukirwa ukwezi k'Urukundo n'Impuhwe n'ibikorwa biteganyijwe kuzakorwamo n'abagomba kubikorerwa
- Caritas ya Kigali irasaba ubwitange bwa buri muntu bwo gufasha abababaye muri uku kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Menya uburyo waherwa umugisha mu bikorwa byo gufasha ababaye mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe
- Ababyeyi barasabwa kwita ku burere bw’abana babo kugirango batazasubira mu buzima bwo mu muhanda
- Ikigo cy’Abadacogora-Intwari bizihije umunsi w’umwana w’umunyafurika
- Mu myaka 35 ikigo cy’Abadacogora-Intwari kimaze kwakira abana ibihumbi 6217
- Nyuma yo gufashwa kuva mu buzima bwo mu muhanda bagaruye icyizere cy’ubuzima
- Ni byiza kuganiriza abana bo mu muhanda ku buzima bw’imyororokere
- Umuryango ufite uruhare runini mu kubungabunga uburere bw’umwana
- Guca ubuzererezi bigomba kujyana no gukemura ibibazo biri mu miryango y’abana
- Abana ibihumbi 2882 bari mu buzima bwo mu muhanda
- Abana banyuze mu buzima bwo mu muhanda bakwiye umwihariko mu gukurikirana uburere bwabo
- Buri wese akwiye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bo mu muhanda
- Gukurira mu mu ryango ni ishingiro ry’uburere bwiza
- Muri 2020 ikibazo cy’abana bajya mu buzima bwo mu muhanda kizaba cyabonewe umuti
- Isano yacu n'Imana n'ubuvandimwe dufitanye muri Kristu ishingiro ry'umubano mwiza mu banyarwanda - Musenyeri Antoine Kambanda
- Gukemura ibibazo bituma habaho ubuzererezi bizatuma bucika burundu
- Ababyeyi nibo bafite uruhare rwa mbere rwo kurwanya ubuzererezi bw’abana bo mu muhanda
- Hafashwe ingamba kubana bava kugororwa bagasubira mu buzima bwo mu muhanda
- Habonetse ibinini bifasha abagabo kuboneza urubyaro
- Caritas Kigali yifatanyije n’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25
- Kongerera ubushobozi imiryango ikennye n’imwe mu nzira yo kurwanya ubuzererezi bw’abana
- Tuzafatanya mu bikorwa bya Caritas twita ku batishoboye - Musenyeri Kambanda
- Abagabo baretse “Ubuharike” isenyuka ry’imiryango ryagabanuka
- Ni ubuhe buryo bwiza bwo gukura abana mu buzima bwo mu muhanda
- Kwigisha imyuga imwe mu nzira yo guteza imbere ibikorerwa iwacu
- Ikibazo cy’abana bajya mu muhanda badafite imiryango kizakemuka gite?
- Umushinga " Umuryango Wanjye Amahoro Yanjye” uje gukemura ihohoterwa rikorerwa mu ngo
- Umugoroba w’abana uzarandura burundu ihohoterwa ribakorerwa
- Ibisobanuro n’amateka by’umunsi wa Saint Valentin
- Musenyeri Antoine Kambanda yiyemeje gukomeza guhuza amadini n’amatorero
- Udushimirire Nyirubutungane Papa Francis ko akomeje gusengera u Rwanda- Perezida Paul Kagame
- Perezida Kagame yemeye ubufatanye bwo kubaka Katederali nshya ya Arikidiyosezi ya Kigali
- Gukora neza , Gushishoza no Kuzuza inshingano ze neza byatumye Musenyeri Kambanda Antoine ahabwa kuyobora Arikidiyoseze ya Kigali
- Ku munsi wa Caritas abatishoboye bahawe impano zitandukanye
- Guteganya imbyaro imwe mu nzira yo gukemura ikibazo cy’abana bajya mu muhanda
- Ibibazo biri mu miryango ni imwe mu ntandaro itera abana kuba inzererezi mu muhanda
- Kuba mu matsinda ya “kwigira” bimaze guhindura imibereho y’ababyeyi bafashwa n’ikigo cyAbadacogora n’Intwari
- Habonetse imbwa zipima Malariya
- Kugororwa amezi 6 gusa byabafashije gusezera ubuzima bwo mu muhanda
- Caritas Kigali yasuye abarwariye muri CHUK inabaha inkunga zitandukanye
- Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro yashyikirije inkunga abafungiye muri gereza ya Rilima
- Inkunga ya miliyo 1600000 niyo izasana inzu y’umukecuru utishoboye
- Padiri Twizeyumuremyi yashimiwe igikorwa cyo guhuza impfubyi za Genoside n’imiryango yo kubitaho
- UBUTUMWA BWA CARITAS YA KIGALI MU GUHIMBAZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAKENE
- Niki gitera ibicurane? Ese wabyirinda ndetse ukirinda no kwanduza abandi?
- Menya uburyo wava mu bukene ukoresheje igishoro gito
- Ikigega cyo guhunika imyaka cyabafashije kuzigama iyangirikaga mu gihe cyo kuyisarura
- COMMUNIQUÉ DE LA CONFÉRENCE ÉPISCOPALE DU RWANDA (CEPR) EXHORTANT LES FIDÈLES A RESPECTER LA VIE DE L’ENFANT DEPUIS SA CONCEPTION ET A DÉNONCER LE PÉCH&
- PRESS RELEASE OF THE EPISCOPAL CONFERENCE OF RWANDA (CEPR) EXHORTING THE FAITHFUL TO RESPECT LIFE SINCE ITS CONCEPTION AND AVOID COMMITTING THE SIN OF KILLING BY ABORTION
- ITANGAZO RY’INAMA Y’ABEPISKOPI GATOLIKA RISHISHIKARIZA ABAKRISTU KURENGERA UBUZIMA BW’UMWANA KUVA AGISAMWA NO KWAMAGANA ICYAHA CYO GUKURAMO INDA KU BUSHAKE
- Gushaka imibereho ndetse n’iterambere biri mu bitera abana kujya mu muhanda - Isesengura
- Waruzi ko inyamaswa zimenya ko hagiye kuba ibiza mbere y’uko abantu babimenya?
- Les familles vulnérables à obtenir un soutien financier pour ramener leurs enfants à l'école
- Caritas to support families whose children are on the street
- Inkunga yo kugurirwa ubwisungane izatuma ntawongera kurembera mu rugo
- Abana bata ishuri bakajya mu buzima bwo mu muhanda imiryango yabo igiye gufashwa kwivana mu bukene
- Gufasha abana bo mu muhanda guhindura imyumvire bituma bongera kuba mu miryango yabo neza
- Waba uzi impamvu ubukirigitwa butera umuntu guseka?
- Guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bizagabanya umubare w’abahuraga n’Ibiza
- Gukangurirwa kwirinda indwara z’ibyorezo bizafasha abana bakiri bato kutazandura
- Kurererwa kure y’umujyi byatanze impinduka ku bana basubijwe mu miryango yabo
- La Caritas Kigali dans la promotion de l’agriculture bio-intensive et le recours à des bio-pesticides
- Kwigishwa k’ubuzima bw’imyororokere bifasha abana bahoze mu muhanda kwirinda inda zitateganyijwe
- Ihuriro ry’abana rizagabanya umubare wabajyaga mu muhanda kuba inzererezi
- Igishoro cy’ibihumbi 52 cyabahinduriye ubuzima
- Gufasha abakene ni urufunguzo rw’umuryango winjira mu ijuru
- Gufasha abatishoboye ntibisaba kugira byinshi ahubwo ni umutima
- Ni inshingano ku mukristu yo gufasha abatishoboye
- Menya uburyo wafasha umwana wabaswe n’ibiyobyabwenge
- Imfashanyo ikusanywa mu kwezi kw’Urukudo n’Impuhwe ihabwa bande kandi batoranywa nande?
- Abumva ko inshingano zo kurera ziremereye bakwiye kureka kubyara- Caritas Kigali
- Ni iki kiri mu gutwi gikurura imibu?
- Sobanukirwa ukwezi k'Urukundo n'Impuhwe n'ibikorwa biteganyijwe kuzakorwamo n'abagomba kubikorerwa
- What is the Month of Charity and Mercy ?
- Kunyura mu buzima bwo mu muhanda ntibyababujije kuvamo abagabo bahamye
- Kwigisha ubugeni abana bakuwe mu muhanda n’inzira yo kubafasha kwiteza imbere
- Gukorera ku ntego bizafasha abakristu kubona ibyo bafashisha ababaye mu kwezi k'urukundo n'impuhwe
- Gutakaza inshingano zo kurera niyo ntandaro itera abana kuba inzererezi
- Mu myaka 2 hari ikizere ko nta mwana uzagaragara mu muhanda ari inzerere
- Caritas Kigali calls for support for disaster victims in Rwanda
- Itangazo ryo kumenyesha
- Menya ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe icyo aricyo n’uburyo waguherwamo umugisha mu byo ukora byose
- Caritas Kigali irashimira abitanze mu Kwezi k’Urukundo n’Impuhwe mu mwaka wa 2017
- Ababyeyi bitaye ku nshingano zo kurera abana ubuzererezi bwacika
- Kuhira imyaka bakoresheje imirasire y’izuba bizongera umusaruro mu gihembwe k’ihinga C
- Caritas ya Kigali imaze guhindura byinshi mu mibereho y’abagenerwabikorwa bayo
- Abagenerwabikorwa b’umushinga UKM boroje abaturage ihene 148
- Ikigo cy’Abadacogora n’Intwari kimaze kwakira abana bavuye mu muhanda ibihumbi 6217
- Uruhare rw’ababyeyi nirwo rwa mbere kurinda abana kujya mu buzererezi
- Caritas ya Kigali yunamiye abazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ku rwibutso rwa Ntarama
- Amatsinda ya “Kwigira” yafashije ababyeyi b’abana bahoze mu muhanda kwiteza imbere
- Ibiro 5 by’imbuto yo guhinga byabafashije gusezerera ubukene
- Abagore bahagurukiye gukora umwuga w’ubuvumvu
- Inkunga yatanzwe n’ikigo k’imiyoborere myiza RGB izafasha inzego z’ibanze kurwanya amakimbirane mu miryango
- Caritas ya Kigali yatangiye gufasha abagenerwabikorwa babo kuvugurura urutoki
- VISITE D’UNE DELEGATION BELGE AU CDFP SAINT FRANCOIS D’ASSISE
- Ababyeyi bafite abana bavuye mu buzima bwo mu muhanda barasabwa umwihariko mu kwita kuburere bwabo
- Gutangiza Caritas mu mashuri ya kiriziya Gatorika bizafasha abana b’abakene kwiga neza
- Umugore mwiza n’inkingi y’iterambere ry’umuryango
- Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako za Caritas ya Kigali yarereragamo abana bahoze mu muhanda
- Ibigega bifata amazi byabatandukanyije n’indwara ziterwa n’umwanda
- Abari mu kiciro cya 1 n’icya 2 cy’ubudehe bigishijwe guhinga kijyambere no kwihaza mu biribwa
- The beneficiaries of UKAM Project have been supported to get water recycling system
- Hamwe n’ababyeyi babo,abana bahoze mu muhanda basangiye ibyishimo bya Noheli
- Caritas ya Kigali yifurije Musenyeri Ntihunyurwa Thadee Yubire y’imyaka 75
- Bashimiwe imyaka irenga 15 bamaze bakora ibikorwa by’urukundo
- Abakozi ba Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali biyemeje gushyira gukorera hamwe no kwirinda amakimbirane mu kazi
- Abaturage 487 bahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye biteze impinduka mu miryango yabo
- Abakozi ba SCIAF basuye ibikorwa bya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro bitera inkunga
- Abagenerwabikorwa ba Caritas ya Kigali bizihije umunsi w’abagore bamurika ibyagezweho
- Abagenerwabikorwa ba Caritas ya Kigali bizihije umunsi w’abagore bamurika ibyagezweho
- SNEC:iratangiza umushinga wo “gutoza urubyiruko guhura na Yezu mu Ijambo ry’Imana”