CARITAS KIGALI

Inkungu bahawe y’ibiribwa n’ibikoresho izabafasha guhangana n’icyorezo cya covid-19

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Babanje guhabwa inyigisho zo kurwanya Coronavirusu

Murwego rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19, abaturage barimo n’abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali bo mukarere ka Bugesera bahawe inkunga zitandukanye zo kwirinda icyorezo cya Corona Virus no guhangana n’ingaruka zacyo.

 

Tariki ya 17/07/2020, abaturage 80 batuye Akagali ka Nyakayenzi na Rutonde batoranyijwe mu bandi ko aribo bakeneye inkunga biganjemo abafite ubumuga bw'ingingo bahawe inkunga y’ibishyimbo ingana n’ibiro 7, ibigori ibiro 10 , Ibasi1, Imiti 3 y’amasabune, Udupfukamunwa 5 na Cotex kuri buri muntu.

 Aba baturage uko ari 80 bahawe ibiro by’ibishyimbo bingana na ibiro 560, ibigori ibiro 800, Amabasi 80, Imiti yisabune 240, Cotegisi (cotex) amapaki 18, Udupfukamunwa  400. 

Mbere yo guhabwa iyo nkunga, babanje kwigishwa kubijyanye nuko Corona Virus yandura ndetse n'uburyo bwo kuyirinda. 

Amwe mu mabwiriza yahawe abaturage ni ukubahiriza intera ya 1 hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza ugapfuka kuva ku zuru kugeza ku kananwa, gukaraba intoki neza n’amazi meza n'isabune mu gihe kingana n’umunota.

Abaturage bahawe iyi nkunga bishimiye iki gikorwa kuko cyaje kubunganira mu buzima bwa buri munsi nkuko Nyirazireze abitangaza.

Nyirazireze Dafrose avuga ko bishimiye cyane inkunga y’ibiryo ndetse bahawe kuko bizabunganira mu mibereho yabo ya buri munsi.

 

Ati” nk’udupfukamunwa baduhaye twari tudukeneye cyane kuko usanga muri ibi bihe bisaba kugira byibura uturenze 2 kugirango tujye duhinduranya bityo tukarwanya icyorezo”.

 

Mukantwari Francine nawe ni umwe muri aba baturage 80 bahawe iyi nkunga avuga ko byamufashije cyane muri ibi bihe kuko covid-19 yamubujije gukora uko bikwiye mu gihe cya gahunda ya guma murugo akaba asanga iyi nkunga izamufasha mu mibereho ye ya buri munsi. 

Ati “rwose turashima cyane ariko kumfashanyo y’agapfukamunwa yo twari tuyikeneye cyane”.

Avuga ko udupfukamunwa tuzabafasha kurinda no gukwirakwiza icyorezo cyane ko ubu bamaze gusobanurirwa neza uburyo bwo kuyirinda no kuyirinda abandi.

 Mfitiryayo Jean de Dieu umukozi muri komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) ari nawe wari mu gikorwa cyo gutanga iyo nkunga avuga ko mu bihe nkibi by’icyorezo cya Covid-19 abagenerwabikorwa bagenda bahabwa inkunga zitandukanye zibafasha guhangana n’ingaruka za covid-19 zirimo n’ubukene, ndetse bakamenya no kuyirwanya.

 Ati “Muri ibi bihe duha abaturage inkunga zirimo ibiribwa kubera ko covid-19 yateje ikibazo cy’ubukene mu bantu, tukanabaha ibikoresho by’isuku ndetse n’ibikoresho byo kurwanya covid-19 birimo udupfukamunwa”.

Iyi nkunga izatangwa no mutundi duce duherereyemo abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

 

Umwanditsi

 

 

 

 


Byanditswe : tariki ya 26 Nyakanga 2020 saa 23:50:07, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   ceca9