CARITAS KIGALI

Icyorezo cya Coronavirus cyatumye nta rugendo nyobokamana rubera i Kibeho

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
Nta rugendo nyobokamana rwabereye i Kibeho kubera Covid

Tariki 15 Kanama buri mwaka i Kibeho hateranira imbaga y’abantu babaga baturutse hirya no hino kw’isi ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Assomption) kubera icyorezo cya coronavirus hateranye abantu bake cyane mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Impamvu nyamukuru hatitabiriwe urugendo nyobokamana nuko Musenyeri wa Diyosezi Gatorika ya Gikongoro Hakizimana Celestin yashyize umukono ku itangazo rigenewe abanyamakuru tariki ya 30/7/2020 ribwira abakristu n'imbaga y'abasanzwe bakorera ingendo nyobokamana i Kibeho cyane cyane ku munsi mukuru w'Ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Assomption) ko urwo rugendo ntaruzaba kugirango hirindwe icyorezo cya Coronavirusi (Covid-19) cyibasiye isi yose.

Nyuma y'iri tangazo abakirisitu bitabiriye igitambo cya misa uko bisanzwe cyaturiwe mu Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho na reta yo guhana intera ya metero hagati y'umuntu n'undi no kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune mbere yo kwinjira mu kiriziya hirindwa ikwirakwizwa ry'icyorezo cya coronavirus.

Uru rugendo nyobokamana rwakorwaga ku munsi w'ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya n'abantu babaga bishyize hamwe bagafatanya isengesho mu rwego rwo guhuza imbaraga n'umutima bisunze umubyeyi Bikiramariya.

Twagirayezu Athanase ni umukirisitu kuri Paruwasi ya Regina Pacis Remera mu mujyi wa Kigali avuga ko ibihe by’icyorezo cya Coronavirus byatumwe batitabira urugendo nyobokamana baboneragamo imigisha myinshi no gusabana mu isengesho hamwe n'umubyeyi Bikiramariya.

Ati “ ningombwa ko twirinda tukubahiriza n’ambwiriza ya Leta kandi natwe tukirinda kuko kino cyorezo cyandura mu buryo bworoshye”.

Musenyeri Célestin Hakizimana umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro,  mu gitambo cya Ukarisitiya  yabwiye abakirisitu ko bakwiye kuzirikana mu isengesho imbaga y'abantu bazaga aho ikibeho ku munsi wa Bikiramariya kuko batabashije kuhagera ngo bifatanye nabo.

Ati “ Isengesho ryacu umubyeyi Bikiramariya aryumvane impuhwe adukize iki cyorezo cya Koronavirus (Covid-19) turamusaba guha isi yose umugisha n'Amahoro Imana itanga ahore ku bantu bayo".

Yagarutse ku mateka y'amabonekerwa yabereye i Kibeho tariki 15 Kanama 1982 ubwo umubyeyi Bikiramariya mu ibonekerwa yagaragaye arimo arira. Icyo gihe uwabonekerwaga   yamubajije impamvu arira kandi ari ku munsi we akamubwira ko ari ukubera ko aza kureba abana be abasaba guhinduka ariko ntibamwumve.

Muri iki gihe isi yose ihanganye n'icyorezo cya Coronavirus abakristu barasabwa kongera umwanya w'isengesho cyane, kuko bigaragara ko abantu bihebye nta byiringo bafite ndetse bahagaritse imitima, kandi ni ngombwa ko bizera ko Imana ishobora byose nta kiyinanira bagasaba no gukiza isi icyi cyorezo.

Musenyeri yaboneyeho gusaba abakristu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Coronavirus kuko cyandura mu buryo bworoshye kandi ko kwirinda bishoboka bambara agapfukamunwa neza, bakaraba intoki bahana intera ya metero hagati y'umuntu n'undi. 

Nkuko amategeko yo kwirinda abiteganya ko hitabira abantu bake kandi bagahana intera ingoro ya Bikiramariya yateraniyemo abantu bakabakaba muri 300 mu misa ya mbere  niya kabiri.

  

Umwanditsi


Byanditswe : tariki ya 16 Kanama 2020 saa 00:29:34, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   6e708