CARITAS KIGALI

Kumenya kwita ku matungo bizabafasha kuyabungabunga neza

Arikidiyosezi Gatolika ya Kigali
kumenya kwita ku matungo bizongera umusaruro w'ibiyakomokaho

Abagenerwabikorwa b’umushinga UKAM wa Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali bavuga ko amahugurwa bahawe yo kumenya kwita ku matungo yabo bizatuma babasha kuyabungabunga akagira ubuzima bwiza.  

Ibi byatangajwe na Nyabyenda Pascal  umwe mu bahawe amahugurwa nawe agahugura abandi mu kwezi kwa 8/2020 yabereye mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ngeruka avuga ko kumenya kwita ku matungo byamufashije ghugura abandi bagenerwabikorwa nabo bakamenya kuyavura  igihe  arwaye.

Nyabyenda avuga ko ubumenyi yungutse burimo kumenya ko iyo itungo rirwaye yihutira kuritandukanya n’andi matungo mazima kugirango atanduzanya.

Abahuguwe bamenye ubwoko bw’indwara zikunze gufata amatungo magufi zirimo, uburondwe, inzoka zo munda, ikibagarira , no kumenya amoko y’imiti ajyanye n’indwara ivura.  

Ati “ Uburondwe iyo bubaye bwinshi ku itungo buribuza ku byibuha ndetse  icyo gihe umworozi atera umuti wica uburondwe akoresheje ipompo yabugenewe, ndetse niyo itungo ryarwaye inzoka rihabwa umuti w’inzoka wa Arubendazore mu gihe cy’amezi 3”.

Sibyo gusa kuko abagenerwabikorwa bahuguwe uburyo bwo kumenya kugaburira amatungo burimo kubaka ahagomba gushyirwa ubwatsi itungo rikaburya butariho umwanda, harimo no gukora isuku aho itungo rirara bakarikundurira, (Gukuraho icyarire) no kuriha amazi buri munsi.

Itungo kugirango umenye ko rirwaye rigomba kuba rigaragaza ibimenyetso, urugero nk’itungo rirwaye inzoka zo mu nda rirangwa no kubyimba amabondo no kutarisha neza.

Ubundi bumenyi biyunguye harimo kudaha itungo rigufi  ibyatsi bituma rihitwa birimo imigozi mibisi n’inteja, ibi kandi bigomba kujyana no kumenya  uburyo bwo kubaka ikiraro neza kugiha ibyumba 2 ahanyura umuyaga hagaca bugufi kugirango umuyaga ugere kuri rya tungo ntiribe ahantu hafunganye ritabona umwuka uhagije.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Kaligirwa Annonciate avuga ko guhugura abagenerwabikorwa babo ari uburyo bwo kubongerera ubumenyi mu kwita ku matungo yabo hagamijwe  kwikura mu bukene no kugera ku musaruro mwiza urambye.   

Ati “ Twiteze umusaruro mwiza mu bagenerwabikorwa bacu kuko aya mahugurwa  azabaha ubumenyi bwo kongera  umusaruro w’ubuhinzi n’uwamatungo kubera kumenya kuyabungabunga”.

Ibi kandi bizafasha abajyenerwabikora kugabanya ubukene mu miryango n’imibereho myiza yabo izarushaho kunoga no gukora ubworozi bwa kijyambere ndetse ubworozi bazabugira umushinga uhoraho.

Kuruhare rw’umugore  bizamwongerera kumenya kugucunga neza amatungo binafashe imiryango kugabanya amakimibirane mu ngo zabo kuko bazaba bafatanyije muri yo mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi ibateza imbere dore ko byagaragaye ko amakimbirane akenshi aturuka ku bukene.

 

Umwanditsi Mukuru

 


Byanditswe : tariki ya 11 Nzeli 2020 saa 21:39:41, ubu
Uwabitangaje : Umwanditsi Mukuru

֩ Ibitekerezo kuri iyi nkuru (0)

Nta gitekerezo kiratangwa kuri iyi nkuru, tanga agatego ube uwa mbere kugira icyo ubivugaho

Umugenzuzi

Funga Amazina:

Ijambo ry'ibanga:

Ohereza igitekerezo

Funga       
     

-
-


B I U URL    :) :( :P :D :S :O :=) :|H :X :-*

Ohereza ifoto (itarengeje 200 kb), ariko si ngombwa

Andika iri jambo ry'igenzura:   6e2d2